RUHAGOYACU.com

Diouf na Sadio Mané, mu rutonde rw’abakinnyi Sénégal izanye mu Rwanda, mbere yo kujya mu Burundi

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Sénégal, Aliou Cissé, yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 23, azifashisha mu mikino 2 afite mu byumweru 2 biri imbere, muri aka karere k’Africa y’iburasirazuba.

Les Lions de la Teranga, ifite umukino wa gicuti n’ikipe y’u Rwanda Amavubi mu mpera z’icyumweru gitaha, mbere yo guhura n’ikipe y’u Burundi intamba ku rugamba,mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Africa, tariki ya 04 Kamena uyu mwaka i Bujumbura.

Umutoza Aliou Cissé wa Sénégal, uherutse mu RwandaUmutoza Aliou Cissé wa Sénégal, uherutse mu Rwanda

Uyu mukino w’u Rwanda na Sénégal, uzabera hano mu Rwanda. Biteganyijwe ko nta gihindutse, ikipe ya Sénégal, igera mu Rwanda kuri iki cyumweru.

Umukinnyi Papy Mouly Diop na Ibrahim Mbaye bagarutse mu ikipe y’igihugu, mu gihe myugariro wa Rennes Fallou Diagne yagiriwe icyizere ahamagarwa ku nshuro ya mbere.

Iyi kipe izakorera imyitozo hano mu RwandaIyi kipe izakorera imyitozo hano mu Rwanda

Abakinnyi bahamagawe muri rusange:

Abazamu: Abdoulaye Diallo (Stade Rennais, France), Khadim Ndiaye (Horoya AC, Guinée), Pape Seydou Ndiaye (Niary Tally),

Abakina inyuma: Lamine Gassama (FC Lorient, France), Serigne Modou Kara Mbodj (Anderlecht, Belgique), Kalidou Koulibaly (Naples, Italie), Pape Ndiaye Souaré (Crystal Palace, Angleterre), Boukary Dramé (Atalanta Bergame, Italie), Ibrahima Mbaye (Bologne, Italie), Fallou Diagne (Rennes, France)

Abakina hagati: Issa Sarr (Orlando Pirates, Afrique du Sud), Idrissa Gana Gueye (Aston Villa, Angleterre), Cheikhou Kouyaté (West Ham, Angleterre), Cheikh Ndoye (Angers, France), Younousse Sankharé (Guingamp, France), Mouhamed Diamé (Hull City, Angleterre), Pape Alioune Ndiaye (Osmanlispor, Turquie), Pape Kouly Diop (Espanyol Barcelone, Espagne)

Abataha izamu: Moussa Konaté (FC Sion, Suisse), Sadio Mané (Southampton, Angleterre), Mame Biram Diouf (Stock City, Angleterre), Diao Baldé Keita (Lazio, Italie), Baye Oumar Niasse (Everton, Angleterre)

Sadio Mane wa Southampton, ni umwe mu bazaba bitewze na benshiSadio Mane wa Southampton, ni umwe mu bazaba bitewze na benshi

Biteganyijwe ko aba bakinnyi bahurira Amsterdam mu mpera z’iki cyumweru, mbere yo gufata inzira bakaza hano mu Rwanda.

Umutoza w’iyi kipe, wanahoze ari kapiteni wayo ubwo bakoraga amateka yo kugera muri 1/4 cy’igikombe cy’isi muri 2002 Aliou Cissé, aherutse gusura u Rwanda, atangaza ko yishimiye ibikorwa remezo yasanze hano mu Rwanda.

Map : Ahabanza  \  Afurika

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru