RUHAGOYACU.com

Gor Mahia ikomeje inzira igana ku gikombe cya 16 cya shampiyona

Ikipe ya Gor Mahia ikinamo abanyarwanda 3 ikomeje kwitwara neza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cya Kenya, aho nta gihindutse iyi kipe ishobora gukomeza kongera umubare w’ibikombe uyu mwaka, yegukana igikombe cya 16.

Kuri uyu wa gatandatu iyi kipe yatsinze Muhoroni Youth ibitego 2-1, igeza amanota 40, aho irusha ikipe ya 2 ya Sofapaka amanota 6, igifite n’umukino w’ikirarane, muri shampiyona igeze ku munsi wa 20 wayo.

Timothy Otieno yafunguye amazamu ku munota wa 22 ku mupira wari uvuye ku ruhande rw’ibumoso uhindumwe na Tuyisenge Jacques.

Iminota 5 nyuma yaho, uyu musore yatsinze igitego cya 2, ku mupira yacomekewe agasigarana n’umuzamu wa Muhoroni Youth.

Tuyisenge Jacques yari atsinze igitego ku munota wa 71, ariko umupira yateye ufata umutambiko w’izamu uragaruka. Nyuma y’iminota 5 uyu musore yahaye umwanya Kagere Meddie

Iyi kipe yaje kwinyara mu isunzu ibona igitego cy’impozamarira ku munota wa 86, cyatsinzwe n’umukinnyi witwa Robert Odenyu kuri Kisumu Stadium.

Mugiraneza Jean Baptiste we yakinnye iminota yose 90.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gor Mahia: 1. Peter Odhiambo, 3. Karim Nizigiyimana, 18. Harun Shakava, 5. Musa Mohamed (c), 4. Wellington Ochieng’, 7. Jean Baptiste Mugiraneza, 30. Philemon Otieno 17. Timothy Otieno, 8. Francis Kahata (20. Ernest Wendo 87’) 11. Boniface Omondi (10. Kenneth Muguna 67’), 9. Jacques Tuyisenge (22. Meddie Kagere 77’).

Map : Ahabanza  \  Afurika

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru