RUHAGOYACU.com

Haruna Niyonzima na Mbuyu muri Yanga SC yigaranzuye Simba SC y’abakinnyi 10

Ibitego bya Tambwe Amissi na Donald Ngoma byahesheje Yanga Africans guhigika abakeba, Simba SC ku mwanya wa mbere, mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Tanzania, wahuje amakipe yombi kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Dar-el- Salaam.

Simba SC ikaba yakinnye iminota 65 ya nyuma y’umukino ari abakinnyi 10 mu kibuga nyuma yaho Abdi Banda yahawe ikarita itukura ku munota wa 25 w’umukino ubwo yari akoreye ikosa kuri Donald Ngoma.

Umurundi, Hamiss Tambwe yafunguye amazamu ku ruhande rwa Yanga Africans ku munota wa 39 mbere yuko umunya-Zimbabwe, Donald Ngoma atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 72 w’umukino ku mupira yahawe na Godfrey Mwashuiya.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Haruna Niyonzima yari mu bakinnyi 11 ba Yanga SC babanje mu kibuga, ariko yasimbuwe na Simon Msuva ku munota wa 53 w’umukino mu gihe Mbuyu Twite yakinnye umukino wose.

Mbuyu Twite na Haruna Niyonzima (2 babanza mu bunamye, uhereye iburyo) Mbuyu Twite na Haruna Niyonzima (2 babanza mu bunamye, uhereye iburyo)

Yanga Africans ikaba yahise yisubiza umwanya wa mbere n’amanota 46 n’ikirarane cy’umukino, aho irusha Simba SC ya kabiri inota rimwe gusa mu ihe Azam FC ya Mugiraneza Jean Baptiste Migi iri ku mwanya wa gatatu.

Abakinnyi babanjemo

YANGA: Ally Mustapha ‘Barthez’, Juma Abdul, Haji Mwinyi, Pato Ngonyani, Vicent Bossou, Mbuyu Twite, Deus Kaseke, Thabani Kamusoko, Amissi Tambwe, Donald Ngoma na Haruna Niyonzima.

Abasimbura: Deo Munish, Malimi Busungu, Nadir Harub, Geofrey Mwashiuya, Oscar Joshua, Issofou Boubacar, Simon Msuva.

SIMBA: Vicent Agbani, Hassan Kessy, Mohammed Hussein ‘Tshabalala’, Juuko Murshid, Abdi Bhanda, Justuce Majabvi, Mwinyi Kazimoto, Jonas Mkude, Hamisi Kiiza, Ibrahim Ajibu, Said Ndemla

Abasimbura: Peter Manyika, Emry Nimubona, Lufungo, Awadh Juma, Dani Lyanga, Mussa Mgosi, Brian Majwega.

Simba SC yabanje mu kibugaSimba SC yabanje mu kibuga

Map : Ahabanza  \  Afurika

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. bagaragaza

    Kuya 21-02-2016 saa 01:42'

    sha simba yaratubaba je batwi giirije honkana naribi tuzansti nda ubutaha murakoze


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru