RUHAGOYACU.com

Imirwano ihejeje Al Ahly na Sunshine Stars muri Mali !! ( Updates )

Joe

Nyuma yaho imikino ya CAF Champion League na Confederation Cup ibere muri iyi week end ishize , ibintu bikomeje kutaba byiza ku makipe yari yagiye gukina muri Mali dore ko ntanimwe yanabashije kuhakura intsinzi aho ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri yabashije gutsindwa igitego kimwe ku busa na Stade Malien mu gihe ikipe ya Sunshine Stars yo yanganyije kimwe kuri kimwe na Djoliba.

Nyuma yo kurangiza umukino amakipe yabuze uko ataha agerageza gucumbikirwa dore ko umutekano utari umeze neza na gato nyuma y’iyi week end muri Mali abasirikari bateje akaduruvayo muri iki gihugu kagikomeje.

Ibintu ntibyaje kuba byiza ku ikipe ya Sunshine Stars yo muri Nigeria aho abasirikare baje kuyitera muri hoteli yayo icumbikiwemo maze bakinjira mu byumba by’abakinnyi nkuko amakuru dukesha mtnfootball.com abitumenyesha.

Kuruhande rwa Al Ahly ho ibintu bikaba bidahagaze neza naho nkuko amakuru atangazwa na Goal.com abitumenyesha aho abakinnyi bari mu masengesho menshi ngo babe babona uko bataha.

Ibi bikaba bikomeje gutera ikibazo ku bafana b’aya makipe n’abakinnyi ubwabo aho kuruhande rwa Sunshine Stars bari kwibaza uburyo abakinnyi babo basagariwe.

Twabibutsa ko ubu irushanwa rya CAF Champion League rigeze muri 1/8 aho imikino ibanza yarangiye.

Updates

Amakuru mashya amaze kumenyekana aratumenyesha ko ikipe ya Al Ahly yamaze kujyanywa n’indege ya gisirikari mu gihe Sunshine nayo abakinnyi bamaze kuva kuri hoteli yabo.

Map : Ahabanza  \  Afurika

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru