RUHAGOYACU.com

Mazembe yisubije igikombe cya CAF CC nyuma yo kunganya na Super Sport United

Ikipe ya Tout Pouissant Mazembe yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ikoze amateka yo kwegukana igikombe cy’Africa ku makipe yatwaye ibikombe iwayo, ku nshuro ya 2 yikurikiranya, nyuma yo kunganya na Super Sport United.

Uyu mukino wo kwishyura wabereye wabereye muri Africa y’Epfo, nyuma y’umukino ubanza wabereye i Lubumbashi mu cyumweru gishize Mazembe igatsinda ibitego 2-1.

Uyu mukino warangiye ari 0-0, ukaba waranzwe no guhangana gukomeye ku mpande zombi, aho abakinnyi 2 ku mpande zomb basohowe mu kibuga mu minota 10 ya nyuma, bamaze guhabwa amakarita y’umutuku.

Mazembe ikoze amateka yo gutwara igikombe cy’Africa ku makipe yatwaye ibikombe iwayo ku nshuro ya 2 yikurikiranya, ikaba uyu mwaka by’umwihariko inatwaye igikombe idatsinzwe umukino n’umwe mu mikino igera kuri 17 yakinye, ikaba yarabashije gutsinda ibitego 34.

JPEG - 137.1 kb
Umukino ubanza wabereye i Lubumbashi, warangiye Mazembe itsinze Super Sport United ibitego 2-1

Tout Pouissant Mazembe ni igikombe cya 11 itwaye ku ruhando nyafurika.

Abakinnyi bagaragaye muri uyu mukino:

SuperSport: Ronwen Williams, Siyabonga Nhlapo (Grant Kekana 46’), Tefu Mashamaite, Clayton Daniels, Aubrey Modiba, Dean Furman, Reneilwe Letsholonyane, Thuso Phala, Sipho Mbule (Kingston Nkhatha 81’), Bradley Grobler, Jeremy Brockie (Dove Wome 66’)

TP Mazembe: Sylvain Gbouhouo, Issama Mpeko, Joel Kimwaki, Chongo Kabaso, Zola Kiaku, Nathan Sinkala, Koffi Kouame, Daniel Nii Adjei (Miche Mika 64’), Adama Traore (Solomon Asante 74’), Ben Malango, Rainford Kalaba (Mechak Elia 60’).

JPEG - 93.7 kb
Umkino ubanza ubwo Mazembe itsinda Super Sport United, Koffi yari kuri Stade Kamalondo
Map : Ahabanza  \  Afurika

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru