RUHAGOYACU.com

Nigeria izipima na Peru mu rwego rwo kwitegura Amavubi

Joe

Mu rwego rwo kwitegura Amavubi , umutoza Stephen Keshi azakina umukino wa gishuti na Peru tariki ya 23/05/2012 nkuko amakuru dukesha igitangazamakuru kickoff.com abotumenyesha.

Nyuma yo kunganyiriza n’Amavubi i Kigali ubusa ku busa ikipe ya Nigeria ikomeje kwitegura umukino wo kwishyura uteganyijwe mu kwezi kwa gatandatu aho izipima na Peru tariki ya 23/05/2012.

Muri uyu mukino abakinnyi Nnamdi Oduamadi, Gege Soriola, Nwankwo Obiora, Raheem Lawal na Ekhigo Ehiosun bakaba bahamagawe ngo bazasange ikipe muri Peru, mu gihe umutoza wabo Keshi we atangaza ko impamvu yahamagaye abakinnyi bake bakina hanze ari uko abandi bazaba bari muri shampiyona zabo ziri ku musozo.

Abakinnyi 26 bakina mu gihugu imbere bakaba bategerejwe gutangira imyitozo i Abuja aho hazakurwamo 17 bazerekeza muri Peru.

Map : Ahabanza  \  Afurika

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru