RUHAGOYACU.com

RDC-Bamwe mu bakinnyi Ibenge azakoresha ahura na Congo Brazza, batangiye umwiherero muri Maroc adahari

Abakinnyi bahamagawe n’umutoza w’ikipe y’igihugu ya Kongo Florent Ibenge akaba n’umutoza w’ikipe ya AS Vita Club, batangiye umwiherero muri Maroc, batari kumwe n’umutoza wabo ukiri kumwe na AS Vita Club.

Ikipe ya Kongo Kinshasa iri kwitegura umukino ukomeye cyane ugomba kuyihuza n’abaturanyi b’i Brazzaville i Kinshasa, tariki ya 10 Kamena kuri Stade de Martyrs.

JPEG - 27.5 kb
Florent Ibenge, umutoza wa RDC

Kongo mu kurushaho kwitegura neza uyu mukino, Florent Ibenge yahisemo ko umwiherero wabera i Rabat muri Maroc aho kuba i Kinshasa kubera guhunga igitutu, kimaze iminsi kimuriho.

JPEG - 79.4 kb
Afobe yongeye guhamagarwa n’ubwo yanze kuza gukina CAN, akagumana na Bournemouth

AS Vita Club ya Ibenge ntabwo iri kwitwara neza mu mikino ya Champions League, aho bamaze gutsindwa imikino 2 ibanza, bakaba banafite undi mukino na St George kuri iki cyumweru.

Ibenge narangiza uyu mukino azajya i Rabat, aho azasanga abasore be bose, bakazajyana n’abakinnyi bo muri AS Vita Club yahamagaye, mu gihe abakinnyi ba Mazembe bazategereza bagenzi babo bakabasanga i Kinshasa.

JPEG - 89.2 kb
Kapiteni wa Kongo Youssuf Mulumbu, ari mu bakinnyi batahamagawe kimwe na Mbokani

Afite imikino 2 ya gicuti, ahari umukino uzabahuza na Raja Casablanca, undi Kongo ikawukina na Bostwana muri Maroc.

Urutonde rw’abakinnyi yahamagaye:

Abazamu: Ley Matampi (TP Mazembe/RDC), Joël Kiassumbua (FC Wohlen/Suisse), Guelord Nkela (sans club)

Abakina inyuma: Yannick Bangala (AS Vita Club/RDC), Merveille Bope (Standard de Liège/Belgique), Glodi Ngonda (AS Vita Club/RDC), Jordan Ikoko (Guingamp/France), Issama Mpeko (TP Mazembe/RDC), Christian Luyindama(Standard de Liège/Belgique), Fabrice Nsakala (Alanyaspor/Turquie), Gabriel Zakuani (Northampton/Angleterre)

Abakina hagati: Wilfred Moke (Steaua Bucarest/Roumanie) Gabriel Kakuta (Deportivo La Corogne/Espagne), Jacques Maghoma (Birmingham City/Angleterre), Chancel Mbemba (Newcastle/Angleterre), Rémi Mulumba (Gazelec Ajaccio/ France)

Abataha izamu: Benik Afobe (Bournemouth/Angleterre), Jonathan Bolingi (Standard de Liège/Belgique), Cédric Bakambu (Villarreal/Espagne), Junior Kabananga (FC Astana/Kazakhstan), Firmin Mubele (Rennes/France), Yeni Ngbakoto (Queens Park Rangers/Angleterre), Ricky Tulengi (DC Motema Pembe/RDC).

Map : Ahabanza  \  Afurika

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru