RUHAGOYACU.com

Rivaldo yerekeje mu ikipe ya Kabuscorp yo muri Angola !!

Joe

Benshi baramwibuka mu mwaka w’2002 ubwo Brazil yatwaraga igikombe cy’isi umwe mu bakinnyi bayifashije kwegukana icyo gikombe Rivaldo kuri ubu akaba agiye gukina ku mugabane w’Africa muri Angola.

Uyu musore wamamaye cyane mu ikipe ya Barcelona no muri Brazil akaba yari amaze ukwezi ntakipe afite nyuma yo kurangiza amasezerano ye na Sao Paolo yo muri Brazil.

Rivaldo akaba yaratangarije itangazamakuru ko impamvu yahisemo ikipe ya Kabuscorp muri Angola ari impamvu nyinshi harimo n’ururimi ndetse n’umushinga iyi kipe yamugejejeho wamunyuze.

Rivaldo yakomeje atangaza ko yagiye atwara ibikombe aho yagiye anyura hose akaba yiteguye ko muri Kabuscorp naho azabikora kuko yiteguye kwitanga nkuko asanzwe abigenza.

Rivaldo kuri ubu ufite imyaka 39 akaba ari umwe mu bakinnyi batwaye igikombe cy’isi na Brazil mu mwaka w’2002 ukiri mu kibuga.

Map : Ahabanza  \  Afurika

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru