RUHAGOYACU.com

Simba SC yemeje ko Niyonzima azagaragara ku mukino bazakinamo na Rayon Sports

Ikipe ya Simba Sport Club yo mu gihugu cya Tanzania ikomeje umwiherero muri Africa y’Epfo, mu rwego rwo kwitagura umwaka mushya w’imikino, yatangaje ko izereka Niyonzima abakunzi bayo ku mukino bazahuramo na Rayon Sports yo mu Rwanda.

Uyu mukino uteganyijwe ku wa kabiri w’icyumweru gitaha, i Dar Es Salaam mu gihugu cya Tanzania ukazaba ku munsi mukuru wa Simba, " SIMBA DAY."

Ibi byemejwe kuri uyu wa kabiri n’ushinzwe gutangaza amakuru mu ikipe ya Simba SC Haji Manara, wavuze ko Niyonzima yamaze kunvikana na Simba SC.

" Niyonzima ni umukinnyi bidasubirwaho w’ikipe ya Simba SC, nyuma yo gusoza amasezerano n’ikipe yakiniraga (Yanga SC)." Manara Haji, aganira n’itangazamakuru ryo muri Tanzania kuri uyu wa kabiri.

PNG - 655.7 kb
Haruna wari warakomeje kugenda agora Simba, agiye kuyiyungaho

" Kuri ubu turi kureba uko yasanga bagenzi be muri Africa y’Epfo cyangwa akazazana n’ikipe ya Rayon Sports izaza gukina na Simba SC kuri Simba Day, ari naho abakunzi ba Simba SC bazamubonera."

JPEG - 753.9 kb
Hitezwe abantu benshi kuri uyu mukino, ahanini bazaba baje kwakira Niyonzima na Emmanuel Okwi

Rayon Sports yatumiwe na Simba SC itegerejwe i Dar Es Salaam mu rucyerera rwo ku wa mbere w’icyumweru gitaha, aho izakorera imyitozo ku gicamunsi yitegura uyu mukino ku wa kabiri.

JPEG - 107.3 kb
Ni umunsi mukuru ukomeye ku bakunzi ba Simba SC

Uyu mukino uzahuza iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona yo mu Rwanda na Simba SC, ni mu rwego rwo kwizihiza imyaka 82 iyi kipe ya Msimbazi imaze ibayeho.

Simba SC yashinzwe mu w’i 1936 ikaba izaboneraho n’umwanya wo kwerekana abakinnyi bashya yaguze uyu mwaka bagera ku i 10 banarimo Niyonzima Haruna bakuye muri mukeba Yanga Africans yari amazemo imyaka 6.

JPEG - 543.3 kb
Umwaka ushize Simba yatumiye ikipe ya SC Villa yo muri Uganda

Hashize amezi hafi 2 RuhagoYacu itangaje ko Niyonzima Haruna, bidasubirwaho yamaze kwemeranywa n’ikipe ya Simba SC.

Simba mbere yo guhura na Rayon Sports iraza gukina na Orlando Pirates hamwe na Bidvist Wits zo muri Africa y’Epfo ibone gutaha yerekeza i Dar Es Salaam.

Uyu mukino kandi uzafasha gutegura uwo bazahuramo na Yanga Africans tariki ya 23 Kanama, bahatanira igikombe gitangiza shampiyona, ku ikipe yatwaye shampiyona iheruka (Yanga Africans) n’ikipe yatwaye igikombe cy’igihugu (Simba SC).

Rayon Sports yahawe ubutumire na Simba SCRayon Sports yahawe ubutumire na Simba SC

Shampiyona yo muri Tanzania izatangira tariki ya 28/08/2017.

JPEG - 430.7 kb
Rayon Sports niyo ifite igikombe cya shampiyona giheruka
JPEG - 110.7 kb
Olivier Karekezi akaba ari we mutoza mushya wa Rayon Sports
Map : Ahabanza  \  Afurika

Izindi nkuru

kagabo Kuya 2-08-2017 saa 13:46'

NIBAZA KO GIKUNDIRO YACU IKUNZWE NO MUBINDI BIHUGU NKA TANZANIA. NONESE NIBA MBESHYA, KO NTAYINDI TEAM SIMBA YATUMIYE MU RWANDA? IMPAMVU YO GUTUMIRWA KWA RAYON SPORT NUKO ITANGA IBYISHIMO AHANTU HOSE, NDETSE NO MURI TANZANIA BIGERAYO

Bwiza Kuya 2-08-2017 saa 09:17'

Gikundiro yacu turayikunda no muri Tanzania izatsinda. jya mbere Rayon.

kanuma Kuya 2-08-2017 saa 09:13'

iyi match izaca kuyihe Television ngo tuzihere ijisho?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!