RUHAGOYACU.com

Wasswa ukina muri Iraq, mu bakinnyi 24 batangiye imyitozo na Uganda ya Micho

Umutoza w’ikipe y’igihugu cya Uganda Milotin Micho, yatangiye imyiteguro kuri uyu wa kabiri n’ikipe y’igihugu ya Uganda, aho bari kwitegura umukino ukomeye cyane, ugomba kubahuza na Cape Verde, mu gushaka tike y’igikombe cy’Africa.

Uyu mwiherero watangiye kuri uyu wa kabiri, wagaragayemo abakinnyi 24 bakoze imyitozo yoroshye ku gicamunsi kuri Kabila Hotel iri Bukoto.

Muri aba bakinnyi bahamagawe bakaba barimo Hassan Wasswa Mawanda wa Al Shorta SC muri Iraq, ufite ubunararibonye mu Misambi ya Uganda.

JPEG - 792.8 kb
Micho yatangiye urugamba rwo kwitegura gusubiza Uganda mu gikombe cy’Africa

Abakinnyi 7 bakina hanze ya Uganda barimo Godfrey ‘Jajja Walu’ Walusimbi ukinira Gor Mahia muri Kenya, Murushid Jjuuko wa Simba muri Tanzania, Shafiq Batambuze wa Tusker muri Kenya, Faruku Miya ukina muri Stanadard de Liege mu Bubiligi hamwe na Joseph Ochaya wa Lusaka Dynamos.

Uganda irahaguruka i Kampala kuri uyu wa 4 yerekeze Addis Abeba, aho ifite umukino wa gicuti na Ethiopia ku wa gatandatu.

Ku wa 3 w’icyumweru gitaha, Imisambi ya Uganda izaba iri i Dakar, aho izakina n’ikipe ya Senegal ihave ijya muri Cape Verde.

Abakinnyi 24 batangiye imyitozo:

Abazamu: Ismail Watenga (Vipers), Tom Ikara (Kirinya Jinja S.S), Said Keni (Proline), Emmanuel Rubangkene (Paidha Black Angels)

Abakina inyuma: Nicholas Wadada (Vipers), Murushid Juuko (Simba, Tanzania), Hassan Wasswa Mawanda (Nijemh, Lebanon), Godfrey Walusimbi (Gor Mahia), Savio Kabugo (Proline), Bernard Muwanga (SC Villa), Shafiq Batambuze (Singida United, Tanzania), Joseph Ochaya (Lusaka Dynamos, Zambia), Douglas Odagui (Paidha Black Angels)

Abakina hagati: Tadeo Lwanga (SC Villa), Deus Bukenya (Vipers), Kasozi Nicholas (Synergy), Shafiq Kagimu (URA), Martin Kizza (SC Villa), Robert Kakeeto (Aalborg, Denmark)

Abataha izamu: Emmanuel Okwi (SC Villa), Nelson Senkatuka (Proline),Muhammad Shaban (Onduparaka), Milton Kariisa (Vipers), Faruku Miya (Standard Leige,yatije Royal Excel Mouscron)

Juuko na Walusimbi mu myitozo kuri uyu wa kabiriJuuko na Walusimbi mu myitozo kuri uyu wa kabiri

Uganda itegereje abandi bakinnyi 5 bakina hanze, bashobora kwiyongera muri uru rutonde, barimo n’umuzamu Denis Onyango wa Mamelodi Sundowns.

Map : Ahabanza  \  Afurika

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru