RUHAGOYACU.com

Everton yafashije Gremio kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe

Igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Everton mu minota 30 y’inyongera cyafashije ikipe ya Gremio yo muri Brazil kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cy’amakipe kiri kubera i Abu Dhabi, batsinze Pachuca yo muri Mexique igitego 1-0.

Uyu mukinnyi w’imyaka 21 winjiye mu kibuga asimbuye, yatsinze igitego ku munota wa gatanu gusa batangiye inyongera, mu ruhande rw’ibumoso, atera ishoti rikomeye ritagaruwe n’umunyezamu Oscar Perez.

Everton yatsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukinoEverton yatsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino
Abakinnyi ba Gremio bishimira igitegoAbakinnyi ba Gremio bishimira igitego

Mu minota isanzwe y’uyu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri, amakipe yombi yaranzwe n’amakosa menshi mu gihe uburyo bwashoboraga kuvamo ibitego bwari buke.

Gremio niyo yabonye uburyo butandukanye burimo ubwa Edilson na Luan ariko umunyezamu wa Pachuca, Perez ababera ibamba mu gice cya kabiri.

Everton yahawe igihembo cy'umukinnyi w'umukinoEverton yahawe igihembo cy’umukinnyi w’umukino

Pachuca bashoboraga kubona igitego mu gice cya mbere, ariko myugariro wa Gremio; Bruno Cortez agarura imipira yabo ibiri mu gihe kandi n’ubundi buryo bwo mu minota ya 80 bwabonywe na Victor Guzman ntacyo bwatanze.

Umukino warangiye warangiye Pachuca isigaranye abakinnyi 10 mu kibuga, ni nyuma yaho Victor Guzman ahawe umuhondo wa kabiri habura iminota 10 muri 30 y’inyongera bakinnye.

Umunyezamu Marcelo Grohe wa Gremio yitwaye neza kuri uyu mukinoUmunyezamu Marcelo Grohe wa Gremio yitwaye neza kuri uyu mukino

Guzman yahawe umutuku, Pachuca basoza ari abakinnyi 10Guzman yahawe umutuku, Pachuca basoza ari abakinnyi 10

Iyi kipe yo muri Mexique imaze gukina iki gikombe cy’Isi cy’amakipe inshuro eshanu, ariko bakananirwa kugera ku mukino wa nyuma.

Gremio iifite iki gikombe mpuzamigabane inshuro ebyiri; mu 1983 no mu 1995, irashaka gukora amateka yo kuba ikipe ya mbere itava i Burayi ibashije kwegukana iri rushanwa kuva mu 2012 ubwo Corinthians yatsindaga Chelsea.

Iyi kipe y’umutoza Renotato Gaucho Portaluppi izahurira ku mukino wa nyuma n’ikipe iza gutsinda hagati ya Real Madrid inafite igikombe giheruka hamwe na Al Jazira mu wundi mukino wa 1/2 uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu.

Umutoza Renato Goucho ategereje kumenya niba ahura na Real Madrid ku mukino wa nyuma uzaba kuwa GatandatuUmutoza Renato Goucho ategereje kumenya niba ahura na Real Madrid ku mukino wa nyuma uzaba kuwa Gatandatu

Mu wundi mukino wabaye, Urawa Reds yo mu Buyapani yegukanye umwanya wa gatanu itsinze Wydad Casablanca yo muri Maroc, iyi yari ihagarariye umugabane wa Afurika, ku bitego 3-2.

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru