RUHAGOYACU.com

F1 yahagaritse abakobwa biyereka mu masiganwa yayo, mu yindi mikino na bo bashobora gukurikiraho

Nyuma y’aho ’Profession Darts Corporation’ ifashe icyemezo cyo guhagarika gukoresha abakobwa baherekeza abakinnyi aho bashyikirizwa ibihembo, mu cyumweru gishize na Formula One (F1) yatangaje ko itazongera gukoresha abakobwa biyerekana mu masiganwa yayo, indi mikino itandukanye irimo n’amagare ikaba ishobora gukurikiraho mu gufata icyemezo nk’iki.

Kuwa Gatatu w’icyumweru gishize ni bwo abayobozi b’isiganwa ry’imodoka nto rya Formula 1 batangaje ko batazongera gukoresha abakobwa biyereka, bakanaherekeza abakinnyi mu gutanga ibihembo mu isiganwa, ni nyuma y’uko bamwe binubiye ibi, bavuga ko habamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

PDC yabaye iya mbere mu gufata icyemezo nk'ikiPDC yabaye iya mbere mu gufata icyemezo nk’iki
Abakobwa biyerekanaga mumarushanwa ya PDC ntibazongera kwifashishwaAbakobwa biyerekanaga mumarushanwa ya PDC ntibazongera kwifashishwa
Lewis Hamilton wa Mercedes yifotozanya n'aba bakobwa mu 2015Lewis Hamilton wa Mercedes yifotozanya n’aba bakobwa mu 2015

Abenshi bagiye binubira ikoreshwa ry’aba bakobwa muri iri siganwa, ndetse bakabifata nko kubaha agaciro gake kuko baba baje kwerekana uburanga bwabo gusa, yewe ugasanga bakorakorwa n’abaje mu isiganwa, ibi bamwe bakabigereranya n’ibya Harvey Weinstein wo muri Hollywood.

Izi mpinduka zikaba zigomba kuba mu isiganwa ribanziriza andi, tariki ya 25 Werurwe i Melbourne muri Australian Grand Prix.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Formula One; Sean Bratches yatangaje ko bari bamaze igihe biga uburyo bwo kunoza imikorere yabo, bakaba barasanze bikwiye kurekeraho gukoresha aba bakobwa akenshi babaga bambaye imyambaro yerekana umuterankunga bari gukorana, bakanaherekeza abakinnyi kugeza aho bahemberwa.

Aba bakobwa batondaga imirongo ibiri iteganye, ahanyurwa abashoferi bagiye guhabwa ibihemboAba bakobwa batondaga imirongo ibiri iteganye, ahanyurwa abashoferi bagiye guhabwa ibihembo
Formula One yafashe icyemezo cyo kutazongera gukoresha aba bakobwaFormula One yafashe icyemezo cyo kutazongera gukoresha aba bakobwa

Abenshi bavugaga ko byari ukwerekana ubwiza bwabo gusa...Abenshi bavugaga ko byari ukwerekana ubwiza bwabo gusa...

No mu yindi mikino bishobora gukurikira…..

N’ubwo nk’ikipe y’umupira w’amaguru ya Crystal Palace yo mu Bwongereza, yatangaje ko yo izakomeza gukoresha abakobwa basusurutsa abaje kureba imikino yakiriye, aba bazwi nka “Crystals”, bivugwa ko mu yindi mikino nk’amagare, iteramakofi, isiganwa rya moto, umupira w’amaguru, NFL, NBA n’iyindi, bashobora gutera ikirenge mu cya F1.

Ikipe ya Crystal Palace yo izakomeza gukoresha abakobwa nk'aba ku mikino yakiriyeIkipe ya Crystal Palace yo izakomeza gukoresha abakobwa nk’aba ku mikino yakiriye
Ibi biri mu bishobora gutuma imikino nk'amagare, Iteramakofe n'iyindi ifata icyemezo cyo kutongera gukoresha abakobwa nk'abaIbi biri mu bishobora gutuma imikino nk’amagare, Iteramakofe n’iyindi ifata icyemezo cyo kutongera gukoresha abakobwa nk’aba

Melinda Messenger, Chantel George na Eleanor Hinton, bamwe mu bahoze biyereka muri Formula One, batangaje ko icyemezo cyafashwe kitari ngombwa kuko akazi kabo nta kibazo bigeze bagiriramo ndetse bari bafashwe neza, ko ahubwo hari hakwiye kwigwa uburyo haba uburinganire, bagashyiramo n’igitsina gabo.

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. knc

    Kuya 5-02-2018 saa 19:21'

    Na biriya ngo ni ugutora Miss,nabyo byamaganwe ntacyo bimaze ,ntanicyo bimarira ibihugu byacu !


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru