RUHAGOYACU.com

Ibyo wamenya mbere ya Tombola y’igikombe cy’Isi cya 2018 iba kuri uyu wa Gatanu

Tombora y’igikombe cy’Isi cya 2018 kizabera mu Burusiya kuva tariki ya 14 Kamena kugeza tariki ya 15 Nyakanga 2018 iteganyijwe mu gihugu cy’Uburusiya kuri uyu wa Gatanu guhera saa 17:00 mu cyumba cy’ibirori cya State Kremlin Palace yubatse muri Kremlin ya Moscow.

Amakipe yose uko ari 32 yabonye tike yo gukina imikino ya nyuma y’iri rushanwa rikomeye ku Isi, araza kuba amenya amatsinda azaba aherereyemo kuri uyu wa Gatanu.

Aya makipe yose yagabanyijwe mu dukangara hagendewe ku myanya ahagazeho ku rutonde ngarukakwezi ruheruka rwa Fifa.

Uburyo bagabanyijwe mu dukangara mbere ya tombora:

Agakangara ka 1: Uburusiya (buzakira irushanwa), Ubudage (1), Brazil (2), Portugal (3), Argentina (4), Ububiligi (5), Poland (6), Ubufaransa (7).

Agakangara ka 2: Espagne (8), Peru (10), Ubusuwisi (11), Ubwongereza (12), Colombia (13), Mexico (16), Uruguay (17), Croatia (18).

Agakangara ka 3: Denmark (19), Iceland (21), Costa Rica (22), Sweden (25), Tunisia (28), Misiri (30), Senegal (32), Iran (34).

Agakangara ka 4: Serbia (38), Nigeria (41), Australia (43), Ubuyapani (44), Morocco (48), Panama (49), Korea y’Epfo (62) na Saudi Arabia (63).

Amakipe 32 agabanyije mu dukangara 4, araza gushyirwa mu matsinda 8 kuri uyu mugorobaAmakipe 32 agabanyije mu dukangara 4, araza gushyirwa mu matsinda 8 kuri uyu mugoroba

Uhereye i Burayi, amakipe yabonye itike ni Uburusiya buzakira irushanwa hamwe n’andi makipe yazamutse ayoboye amatsinda, aya arimo: Ububiligi, Ubwongereza, Ubufaransa, Ubudage, Iceland, Pologne, Portugal, Serbia na Espagne mu gihe Croatia, Denmark, Sweden n’Ubusuwisi babonye itike hifashishijwe imikinoya kamarampaka nk’amakipe yari yabaye aya kabiri mu matsinda yo gushaka itike.

Afurika ihagarariwe n’ibihugu bitanu: Misiri, Nigeria, Maroc, Senegal na Tunisia.

Amerika ya Ruguru, iyo hagati no mu birwa bya Carraibe bahagarariwe na Costa Rica, Mexique na Panama mu gihe iyo mu Majyepfo ihagarariwe na Argentine, Brazil, Colombia, Peru na Uruguay.

Asia ihagarariwe na Australia, Iran, Ubuyapani, Saudi Arabia na Korea y’Epfo.


Tombora irakorwa gute?

Amakipe ari mu dukangara hakurikijwe urutonde ngarukakwezi rwa FIFA rwo mu Ukwakira 2017. Buri gakangara muri utu 4 karimo amakipe 8 nk’uko twabibonye haruguru.

Amakipe yose uko ari 32 araza kugabanywa mu matsinda 8, buri tsinda rigizwe n’amakipe 4.

Nta makipe ava ku mugabane umwe araza gutomborana uretse ayo ku mugabane w’Uburayi nabwo aya ntabwo aba agomba kurenga abiri mu itsinda.

Abashyitsi batumiwe muri iyi tombora y’igikombe cy’Isi barimo abavuye mu bihugu 8 byabashije kwegukana iri rushanwa; Laurent Blanc (Ubufaransa), Gordon Banks (Ubwongereza), Cafu (Brazil), Fabio Cannavaro (Ubutaliyani), Diego Forlan (Uruguay), Diego Maradona (Argentina), Carles Puyol (Espagne) na Miroslav Klose (Ubudage).

Fabio Cannavaro wari kapiteni w'Ubutaliyani 2006 ari mu bashyitsi batwaye igikombe cy'Isi baza kwitabira umuhango wa tombora yo kuri uyu wa Gatanu i MoscowFabio Cannavaro wari kapiteni w’Ubutaliyani 2006 ari mu bashyitsi batwaye igikombe cy’Isi baza kwitabira umuhango wa tombora yo kuri uyu wa Gatanu i Moscow

Ni bande bahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cy’Isi cya 2018?

Ikipe y’igihugu cy’Ubudage ifite igikombe cy’Isi cya 2014 irahabwa amahirwe yo kwisubiza iri rushanwa mu 2018. Andi makipe ahabwa amahirwe ni Brazil, Espagne, Argentine, Ubufaransa, Ububiligi, n’ Ubwongereza.

Ubudage bw’umutoza Joachim Low bushobora kuba igihugu cya mbere kibashije kwegukana iri rushanwa kikurikiranya kuva bikozwe na Brazil ya Pele mu 1958 no mu 1962.

Ubudage burahabwa amahirwe menshi yo kwisubiza igikombe cy'IsiUbudage burahabwa amahirwe menshi yo kwisubiza igikombe cy’Isi


Ni ayahe makipe yigaragaje bashaka itike?

Ubudage: Ubudage ntiburatakaza umukino n’umwe mu gikombe cy’Isi cyangwa mu gushaka itike yacyo kuva mu 2010 ubwo bwatsindwaga na Espagne muri 1/2 muri Afurika y’Epfo. Mu gushaka itike, iki gihugu cyatsinze imikino yacyo yose uko ari 10, kinjiza ibitego 43, cyo kinjizwa ibitego bine gusa.

Andi makipe nk’Ububiligi, Ubwongereza na Espagne nayo yabonye itike y’igikombe cy’Isi i Burayi, adatsinzwe.

Brazil bakoresheje abatoza babiri: Dunga asimburwa na Tite, nabo bari mu makipe yigaragaje dore ko ari cyo gihugu cyabimburiye ibindi kubona itike. Batozwa na Dunga batsinze umukino umwe muri 6 yo gushaka itike, ariko bari kumwe na Tite batsinze 10, banganya ibiri mu 12 ya nyuma yo gushaka itike, ndetse basoza barusha ikipe ya kabiri amanota 10.

Muri Asia, Iran yavuye mu matsinda abiri atandukanye idatsinzwe, mu mikino 18 bakinnye, aba harimo 12 yikurikiranya bamaze batinjizwa igitego.

Muri Afurika, Maroc niyo kipe imwe rukumbi ku Isi yabonye itike yo gukina imikino ya nyuma y’iri rushanwa rikomeye kurusha ayandi mu mupira w’amaguru itinjijwe igitego na kimwe mu izamu ryayo, ndetse babasha gusoza imbere ya Cote d’Ivoire.

Maroc isubiye mu gikombe cy'Isi yaherukagamo mu 1998, yabonye itike itinjijwe igitego na kimweMaroc isubiye mu gikombe cy’Isi yaherukagamo mu 1998, yabonye itike itinjijwe igitego na kimwe

Ni ayahe makipe yitabira igikombe cy’Isi bwa mbere?

Panama: Muri iki gihugu, perezida wabo Juan Carlos yatanze ikiruhuko ubwo babonaga itike y’igikombe cy’Isi.

Iceland ni cyo gihugu gito kigiye gukina igkombe cy’Isi mu mateka y’iri rushanwa, aho abaturage bacyo batageze ku bihumbi 400. Ibi bije nyuma yaho banabashije kwitabira igikombe cy’Uburayi ku nshuro ya mbere mu mwaka ushize (Euro 2016 mu Bufaransa bwabasezereye mur 1/4, barakuyemo Ubwongereza muri 1/8).

Ibihugu bikomeye bitazakina igikombe cy’Isi?

USA: Leta Zunze ubumwe za Amerika zatsinzwe na Trinidad & Tobago ibitego 2-1, babura mu gikombe cy’Isi gutyo.

Ubutaliyani: Iki gihugu gifite igikombe cy’Isi inshuro 4, ntabwo kizagaragara muri iri rushanwa cyari kimaze imyaka hafi 60 kiryitabira umunsi ku munsi ni nyuma yo gusezererwa na Sweden mu mikino ya kamarampaka.

Ubutaliyani bubuze mu gikombe cy'Isi bwa mbere kuva mu 1958, nyamara bagifite inshuro 4Ubutaliyani bubuze mu gikombe cy’Isi bwa mbere kuva mu 1958, nyamara bagifite inshuro 4

Andi makipe ni: Ubuholandi, Repubulika ya Czech, Wales, Equose, Autriche, Bosnia-Herzegovina, Turkia, Honduras, Cote d’Ivore, Cameroun, Ghana, na Chile ya cyenda ku rutonde ruheruka rwa FIFA!

Imijyi, Stade n’ibiciro byo kureba imikino?

Kuri iyi nshuro mu Burusiya, igikombe cy’Isi cya 2018 kizabera mu mijyi 11, ku bibuga 12 bitandukanye.

Kugeza uyu munsi, FIFA imaze kwakira ubusabe bw’amatike miliyoni 3.5, aho abagera ku bihumbi 300 basabye kureba umukino wa nyuma uzabera kuri Luzhniki Stadium.

Luzhniki Stadium y'i Moscow yakira abantu 81,006 ndetse izaberaho umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi cya 2018Luzhniki Stadium y’i Moscow yakira abantu 81,006 ndetse izaberaho umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2018

Itike ya make mu gikombe cy’Isi undi wese utari Umurusiya yakwigondera ni ama-pound 345 ni ukuvuga asaga gato ibihumbi 387 by’amafaranga y’u Rwanda (Frw 387,226)

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ALIAS

    Kuya 1-12-2017 saa 11:33'

    Mbakundirako mwandika inkuru zicukumbuye kandi zujuje ibiigomba kuba mu nkuru. professionally ethically muri abahanga mukomereze aho.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru