RUHAGOYACU.com

Kaká asezeye kuri ruhago imyaka 10 nyuma yo gutwara Ballon d’Or ahigitse Ronaldo na Messi

Umunya-Brazil Ricardo Izecson dos Santos Leite wamenyekanye cyane ku mazina ya Kaká agakinira amakipe ya Real Madrid, AC Milan n’ayandi yasezeye ku mupira w’amaguru, imyaka 10 nyuma yo kwegukana Ballon d’Or ya 2007 ahigitse Cristiano Ronaldo na Lionel Messi.

Uyu mugabo w’imyaka 35 wakinaga mu kibuga hagati asatira izamu, yatangaje ko asezeye kuri ruhago kuri iki Cyumweru, ni nyuma y’igihe gito cyari gishize abwiye ikipe ya Orlando City yakiniraga ko atazongera amasezerano.

Abinyujije kuri Twitter, Kaká yagize ati:" Dawe, Byarenze uko nabitekerezaga. Warakoze. Ubu niteguye gukomeza urundi rugendo. Mu izina rya Yesu. Amena."

Abinyijuje kuri Twitter, Kaka yatangaje ko asezeye burundi kuri ruhagoAbinyijuje kuri Twitter, Kaka yatangaje ko asezeye burundi kuri ruhago
Orlando City yakiniraga muri uyu mwaka yamwifurije ibyizaOrlando City yakiniraga muri uyu mwaka yamwifurije ibyiza

Mu myaka 16 yari amaze akina ruhago, Kaká yatwaranye na Brazil igikombe cy’Isi, atwara shampiyona y’u Butaliyani na Champions League ari kumwe na Milan AC, byongeye kandi anatwara Ballon d’Or ya 2007, akaba ari na we mukinnyi uheruka guhabwa iki gihembo utari Ronaldo cyangwa Messi mu myaka 10 ishize.

Kaká yatangiriye umupira w’amaguru mu ikipe ya Sao Paulo, mbere yo kwerekeza muri Milan AC MU 2003, abafasha gutwara shampiyona ya 2003-04 na UEFA Champions League ya 2006-07, hari nyuma yo kugera ku mukino w’iri rushanwa mu 2004-05 batsindwa na Liverpool.

Kaka yatwaye UEFA Champions League mu 2007 hamwe na Milan ACKaka yatwaye UEFA Champions League mu 2007 hamwe na Milan AC
Kaka ni we mukinnyi uheruka gutwara Ballon d'Or atari Messi cg Ronaldo mu myaka 10 ishize, nawo yari atsinze aba bombiKaka ni we mukinnyi uheruka gutwara Ballon d’Or atari Messi cg Ronaldo mu myaka 10 ishize, nawo yari atsinze aba bombi

Uyu mukinnyi yashoboraga kwerekeza mu ikipe yaManchester City kuri miliyoni 100 z’ama-pound, ariko ahitamo kujya muri Real Madrid maze batwarana shampiyona ya Espagne mu 2011-12.

Mu 2013-14, Kaká yasubiye muri Milan AC, nyuma ajya muri Orlando City ubwo yatizwaga muri Sao Paulo muri 2014.

Kaká yatangiye gukinira Orlando City mu 2015, aho yari amaze kuyikinira imyaka itatu, ariko imvune n’ibindi bibazo bitandukanye byatumye akina imikino 18 gusa muri uyu mwaka we wa nyuma.

Mu Ukwakira uyu mwaka, Kaká nibwo yatangaje ko atazagaruka muri Orlando, nubwo icyo gihe yari yahakanye amakuru y’uko agiye gushyira akadomo ku guconga ruhago.

Kaka yishimiraga igitego atunga intoki hejuru, ashimira ImanaKaka yishimiraga igitego atunga intoki hejuru, ashimira Imana
Kaka yishimira igitego ubwo batsindaga Liverpool ku mukino wa nyuma wa Champions League mu 2007Kaka yishimira igitego ubwo batsindaga Liverpool ku mukino wa nyuma wa Champions League mu 2007

Mu nshuro 92 yakiniye ikipe y’igihugu cye cya Brazil, Kaká yatwaranye nayo igikombe cy’Isi cya 2002 cyabereye muri Korea y’Epfo n’Ubuyapani, hari mbere yo gutwara igikombe mpuzamigabane mu 2005 na 2009.

Umukino wa nyuma aheruka gukiniramo Brazil ni muri Gicurasi 2016, ubwo yinjiraga mu kibuga asimbura ku mukino batsinzemo Panama 2-0.

Kaka yatwaranye na Brazil igikombe cy'Isi cya 2002 nubwo yakinaga gakeKaka yatwaranye na Brazil igikombe cy’Isi cya 2002 nubwo yakinaga gake
Kaka yishimira igikombe cy'Isi yatwaye afite imyaka 20 gusaKaka yishimira igikombe cy’Isi yatwaye afite imyaka 20 gusa


Ibihe byaranze Kaká muri ruhago

Yatwaye igikombe cy’Isi - 2002

Yatwaye Serie A - 2003/04

Yatwaye Copa Italia - 2004/05

Yatwaye Confederations Cup - 2005 & 2009

Yatwaye UEFA Champions League - 2006/07

Yatwaye UEFA super cup - 2007/08

Yatwaye FIFA Ballon d’Or - 2007

Umukinnyi w’umwaka i Burayi - 2007

Yatwaye Copa del Rey - 2010/11

Yatwaye La Liga - 2011/12

Umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Champions League - 2006/07

Umukinnyi w’umwaka mu Butaliyani- 2004 & 2007

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru