RUHAGOYACU.com

Manny Pacquiao yahawe ipeti rya colonel mu gisirikare cya Philippine

Umukinnyi ukomeye w’iteramakofe ukomoka mu gihugu cya Philippine, Manny Pacquiao yamaze kuzamurwa mu ntera mu gisirikare cy’icyo gihugu, ahabwa ipeti rya koloneli.

Abinyujije ku rukuta rwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagramm, Manny Pacquiao w’imyaka 38 yashyize ahagaragara amafoto ye, atangaza ko yamaze kugirwa koloneri mu gisirikare cy’igihugu cye, aho yari kumwe na bagenzi be bambaye impuzankano ya gisirikare.

Manny Pacquiao (hagati) yahawe ipeti rya koloneri mu gisirikare cya Philippine Manny Pacquiao (hagati) yahawe ipeti rya koloneri mu gisirikare cya Philippine

Manny Pacquiao yinjiye mu ngabo za Phillippine muri 2006, aho yari afite ipeti rya Lieutenant Colonel mbere yo kuzamurwa mu ntera kuri uyu wa Gatatu.

Uyu mugabo yafatanyaga akazi ka gisirikare na politike n’umukino w’iteramakofe, ndetse ni umusenateri mu gihugu cye kuva muri Nyakanga umwaka ushize.

Uretse kuba afite inshingano mu gisirikare, Pacquiao ni n'umusenateriUretse kuba afite inshingano mu gisirikare, Pacquiao ni n’umusenateri

Inshingano zo kuba umusenateri zatumye adasubiramo umurwano yari guhuramo na Jeff Horn mu kwezi gushize, ni nyuma y’aho uyu munya-Australia yari yatsinze Pacquiao muri Nyakanga.

N’ubwo afite byinshi ashinzwe mu mirimo arimo, Manny Pacquiao arateganya kongera gusubira mu kibuga cy’ikotaniro mu mwaka utaha, ndetse vuba aherutse gukomoza ku kuzahura na Conor McGregor.

Uyu mugabo asanzwe akina iteramakofeUyu mugabo asanzwe akina iteramakofe
Nyuma yo gutsindwa na Mayweather, Pacquiao azahura na McGregorNyuma yo gutsindwa na Mayweather, Pacquiao azahura na McGregor

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru