RUHAGOYACU.com

Menya amakipe 32 azakina igikombe cy’Isi n’uburyo agabanyije mu dukangara mbere ya tombola

Ibihugu bya Peru na Australia byaherutse ibindi mu kubona itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2018 kizabera mu Burusiya, ni nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya kamarampaka yabaye mu ijoro ryakeye.

Australia yabonye itike nyuma yo gusezerera Honduras ku bitego 3-1 mu mikino yombi, nyuma yaho umukino ubanza wari warangiye banganya ubusa ku busa mu gihe Peru na yo yasezereye New Zealand ku bitego 2-0 yayitsinze muri iki gitondo, bari banganyije ubusa ku busa mu mukino ubanza.

Peru babonye itike baheruka mu gikombe cy’Isi cyo mu 1982 mu gihe Australia yo igiye kucyitabira ku nshuro ya kane yikurikiranya.

Abakinnyi ba Paru bishimira intsinzi ya 2-0, basubira mu gikombe cy'Isi baherukagamo mu 1982Abakinnyi ba Paru bishimira intsinzi ya 2-0, basubira mu gikombe cy’Isi baherukagamo mu 1982
Byari ibyishimo bikomeye ku banyagihugu ba PeruByari ibyishimo bikomeye ku banyagihugu ba Peru

Ibihugu 32 bizakina igikombe cy’Isi :

Igihugu kizakira : Uburusiya

Amerika y’Epfo: Brazil, Argentine, Colombie, Pérou.

Asie : Arabie Saoudite, Iran, Japon, Corée du Sud, Australie.

Uburayi : Ububiligi, Espagne, Ubudage, Ubwongereza, Pologne, Iceland, Serbie, Ubufaransa, Portugal, Ubusuwisi, Croatie, Suède, Danemark.

Amerika ya ruguru n’ibihugu bya caraibe : Mexique, Costa Rica, Panama.

Afurika : Tunisie, Maroc, Misiri, Nigeria, Sénégal.

Tombola y’igikombe cy’Isi izaba tariki ya 1 Ukuboza uyu mwaka mu gihugu cy’Uburusiya.

Uburyo amakipe 32 azakina iri rushanwa agabanyije mu dukangara:

Agakangara ka 1 : Uburusiya, Ubudage, Brazil, Portugal, Argentine, Ububiligi, Pologne, Ubufaransa.
Agakangara ka 2 : Espagne, Pérou, Suisse, Ubwongereza, Colombie, Mexique, Uruguay, Croatie.
Agakangara ka 3 : Danemark, Iceland, Costa Rica, Suède, Tunisie, Misiri, Sénégal, Iran
Agakangara ka 4 : Serbie, Nigeria, Japon, Panama, Maroc, Korea y’Epfo, Arabie Saoudite, Australia.

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru