RUHAGOYACU.com

Portugal na Espagne, Argentine na Nigeria- Uko amakipe atomboranye mu gikombe cy’Isi cya 2018 (Russia)

Tombora y’Igikombe cy’Isi cya 2018 yaberaga i Moscow mu gihugu cy’Uburusiya imaze kurangira. Uburusiya buzakira igikombe cy’Isi cya 2018 guhera tariki ya 14 Kamena kugeza tariki ya 15 Nyakanga 2018.

Umukino ufungura irushanwa uzahuza ikipe y’igihugu y’Uburusiya na Saudi Arabia mu gihe Ubudage bufite igikombe cy’Isi giheruka buzakina umukino wa mbere na Mexique.

Espagne na Portugal ni umwe mu mikino y’amatsinda uzaba witezwe muri iki gikombe cy’Isi kigiye kuba ku nshuro ya 21.

Uko amakipe yose atomboranye mu matsindaUko amakipe yose atomboranye mu matsinda

UKO BATOMBORANYE:

Itsinda A: Uburusiya, Uruguay, Misiri na Saudi Arabia

Itsinda B: Portugal, Espagne, Iran na Maroc.

Itsinda C: Ubufaransa, Peru, Denmark na Australia.

Itsinda D: Argentine, Croatia, Iceland na Nigeria.

Itsinda E; Brazil, Ubusuwisi, Costa Rica na Serbia.

Itsinda F: Ubudage Mexique, Sweden na Korea y’Epfo

Itsinda G: Ububiligi, Ubwongereza, Tunisia na Panama.

Itsinda H: Pologne, Colombia, Senegal n’Ubuyapani.

17:35 Amakipe ya mbere agabanyijwe mu matsinda

Itsinda A UBURUSIYA
Itsinda B PORTUGAL
Itsinda C UBUFARANSA
Itsinda D ARGENTINE
Itsinda E BRAZIL
Itsinda F UBUDAGE
Itsinda G UBUBILIGI
Itsinda H POLOGNE

17:30 Gary Lineker na Maria Komandnaya bayobora umuhango, bari gusobanura uko tombora iza gukorwa.

17:50 Laurent Blanc, Gordon Banks, Cafu, Fabio Cannavaro, Diego Forlan, Diego Maradona, Carles Puyol na Nikita Simonyan bagiye gufasha muri tombora bageze imbere.

Aba bahagarariye ibihugu 7 byatwaye igikombe cy’Isi ndetse n’Uburusiya buzacyakira.

Uko tombora yarimo iba- Ronaldo na bagenzi be bifashishijweUko tombora yarimo iba- Ronaldo na bagenzi be bifashishijwe

Icyumba cyaberagamo tomboraIcyumba cyaberagamo tombora

17:20 Miroslav Klose watsinze ibitego byinshi mu gikombe cy’Isi akinira Ubudage, harimo n’igiheruka kubera muri Brazil, azanye igikombe cy’Isi imbere.

Klose azana igikombe cy'Isi igihugu cye giheruka no kwegukanaKlose azana igikombe cy’Isi igihugu cye giheruka no kwegukana

Klose yatsinze ibitego 16 mu gikombe cy’isi, Ronaldo (ukomoka muri Brazil) we yatsinze ibitego 15 birimo icya penaliti kimwe.

Infantino ashimiye abaturage b’Uburusiya uburyo bitanze mu myaka irindwi ishize bategura iki gikombe cy’Isi. Ashimira imijyi 11 yose yiteguye kwakira iri rushanwa ku kazi gakomeye bakoze.

VLADIMIR PUTIN " Iki gikombe kizatwarwa n’ikipe izerekana guhatana gukomeye kurusha izindi. Amakipe yose nyifurije intsinzi ndetse n’abafana bahawe ikaze mu Burusiya ubundi baryoherwe n’irushanwa."

Perezida wa FIFA; Infantino na Vladmir Putin uyobora Uburusiya mbere ya tomboraPerezida wa FIFA; Infantino na Vladmir Putin uyobora Uburusiya mbere ya tombora

17:15 Perezida w’Uburusiya Vladmir Putin na perezida wa FIFA; Gianni Infantino bamaze kugeza ku bitabiriye uyu muhango ijambo ry’ikaze.

Iyi tombora iri kubera muri Kremlin Palace, yitabiriwe n’abantu batandukanye.

Ronaldo 'Gifaru' na Pele bari mu bitabiriye iyi tombora Ronaldo ’Gifaru’ na Pele bari mu bitabiriye iyi tombora

Amakipe yose uko ari 32 yabonye tike yo gukina imikino ya nyuma y’iri rushanwa rikomeye ku Isi, araza kuba amenya amatsinda azaba aherereyemo kuri uyu wa Gatanu.

Aya makipe yose yagabanyijwe mu dukangara hagendewe ku myanya ahagazeho ku rutonde ngarukakwezi ruheruka rwa Fifa.

Uburyo bagabanyijwe mu dukangara mbere ya tombora:

Agakangara ka 1: Uburusiya (buzakira irushanwa), Ubudage (1), Brazil (2), Portugal (3), Argentina (4), Ububiligi (5), Poland (6), Ubufaransa (7).

Agakangara ka 2: Espagne (8), Peru (10), Ubusuwisi (11), Ubwongereza (12), Colombia (13), Mexico (16), Uruguay (17), Croatia (18).

Agakangara ka 3: Denmark (19), Iceland (21), Costa Rica (22), Sweden (25), Tunisia (28), Misiri (30), Senegal (32), Iran (34).

Agakangara ka 4: Serbia (38), Nigeria (41), Australia (43), Ubuyapani (44), Morocco (48), Panama (49), Korea y’Epfo (62) na Saudi Arabia (63).

Amakipe 32 agabanyije mu dukangara 4, araza gushyirwa mu matsinda 8 kuri uyu mugorobaAmakipe 32 agabanyije mu dukangara 4, araza gushyirwa mu matsinda 8 kuri uyu mugoroba
Maradona wabiciye bigacika muri Argentine yitabiriye uyu muhango wa tomboraMaradona wabiciye bigacika muri Argentine yitabiriye uyu muhango wa tombora
Icyumba kigiye kuberamo tomboraIcyumba kigiye kuberamo tombora

Uhereye i Burayi, amakipe yabonye itike ni Uburusiya buzakira irushanwa hamwe n’andi makipe yazamutse ayoboye amatsinda, aya arimo: Ububiligi, Ubwongereza, Ubufaransa, Ubudage, Iceland, Pologne, Portugal, Serbia na Espagne mu gihe Croatia, Denmark, Sweden n’Ubusuwisi babonye itike hifashishijwe imikinoya kamarampaka nk’amakipe yari yabaye aya kabiri mu matsinda yo gushaka itike.

Afurika ihagarariwe n’ibihugu bitanu: Misiri, Nigeria, Maroc, Senegal na Tunisia.

Amerika ya Ruguru, iyo hagati no mu birwa bya Carraibe bahagarariwe na Costa Rica, Mexique na Panama mu gihe iyo mu Majyepfo ihagarariwe na Argentine, Brazil, Colombia, Peru na Uruguay.

Asia ihagarariwe na Australia, Iran, Ubuyapani, Saudi Arabia na Korea y’Epfo.

Joachim Low utoza UbudageJoachim Low utoza Ubudage
Diego Forlan wamenyekanye mu ikipe y'igihugu ya Uruguay ubwo yageraga ahabera tomboraDiego Forlan wamenyekanye mu ikipe y’igihugu ya Uruguay ubwo yageraga ahabera tombora
Ronaldinho , Clarence Seedorf, Jay Jay Okocha, Lothar Matthaeus, Nwankwu Kanu, Anastasia Klimko, Celia Sasic bitabiriye tomboraRonaldinho , Clarence Seedorf, Jay Jay Okocha, Lothar Matthaeus, Nwankwu Kanu, Anastasia Klimko, Celia Sasic bitabiriye tombora


Tombora irakorwa gute?

Amakipe ari mu dukangara hakurikijwe urutonde ngarukakwezi rwa FIFA rwo mu Ukwakira 2017. Buri gakangara muri utu 4 karimo amakipe 8 nk’uko twabibonye haruguru.

Amakipe yose uko ari 32 araza kugabanywa mu matsinda 8, buri tsinda rigizwe n’amakipe 4.

Nta makipe ava ku mugabane umwe araza gutomborana uretse ayo ku mugabane w’Uburayi nabwo aya ntabwo aba agomba kurenga abiri mu itsinda.

Abashyitsi batumiwe muri iyi tombora y’igikombe cy’Isi barimo abavuye mu bihugu 8 byabashije kwegukana iri rushanwa; Laurent Blanc (Ubufaransa), Gordon Banks (Ubwongereza), Cafu (Brazil), Fabio Cannavaro (Ubutaliyani), Diego Forlan (Uruguay), Diego Maradona (Argentina), Carles Puyol (Espagne) na Miroslav Klose (Ubudage).

Gary Lineker wakinnye igikombe cy'Isi nk'Umwongereza inshuro 2, ni we ugiye kuyobora uyu muhango Gary Lineker wakinnye igikombe cy’Isi nk’Umwongereza inshuro 2, ni we ugiye kuyobora uyu muhango
Tombora iratangira saa 17:00Tombora iratangira saa 17:00

Perezida Putin w'Uburusiya afashe igikombe cy'Isi. Igihugu ayobora nicyo gitahiwe kwakira iri rushanwa rikomeye muri ruhagoPerezida Putin w’Uburusiya afashe igikombe cy’Isi. Igihugu ayobora nicyo gitahiwe kwakira iri rushanwa rikomeye muri ruhago

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru