RUHAGOYACU.com

Real Madrid yageze ku mukino wa nyuma, Ronaldo yandikisha amateka mu gikombe cy’Isi cy’Amakipe

Igitego cya Gareth Bale mu minota ya nyuma y’umukino cyafashije ikipe ya Real Madrid kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cy’Amakipe kiri kubera i Abu Dhabi ubwo batsindaga Al Jazira ibitego 2-1 muri 1/2, Cristiano Ronaldo akora amateka yo kuba umukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi muri iri rushanwa.

Muri uyu mukino waranzwe no kwanga ibitego bitandukanye ahanini kubera uburyo bwifashisha amashusho mu misifurire, Al Jazira bafunguye amazamu mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka ku gitego cyatsinzwe na Romarinho.

Romarinho yafunguye amazamu ku ruhande rwa Al JaziraRomarinho yafunguye amazamu ku ruhande rwa Al Jazira

Iyi kipe yari izi ko isa n’ishoje akazi hakiri kare ubwo Mbark Boussoufa yabatsindiraga igitego cya kabiri, ariko iki kiza kwangwa hakoreshejwe ubu buryo bwa VAR (Video Assistant Referee), hari mbere y’uko Cristiano Ronaldo yishyurira Real Madrid maze aba umukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi muri iri rushanwa, aho yuzuzaga bitandatu, aza imbere ya Lionel Messi, Luis Suarez na Cesar Delgado batsinze bitanu.

Mbark Boussoufa igitego cye cyanzwe VAR igaragaje ko habayeho kurariraMbark Boussoufa igitego cye cyanzwe VAR igaragaje ko habayeho kurarira
Ronaldo yishyuriye Madrid mu gice cya kabiri, aca agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere utsinze ibitego 6 muri iri rushanwaRonaldo yishyuriye Madrid mu gice cya kabiri, aca agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere utsinze ibitego 6 muri iri rushanwa

Gareth Bale wari umaze iminsi mu mvune, aho yagaragaye mu mukino umwe guhera muri Nzeli, yatsinze igitego cya kabiri cyahesheje intsinzi Real Madrid, ni nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbuye Benzema.

Gareth Bale yasimbuye Benzema utahiriwe muri uyu mukinoGareth Bale yasimbuye Benzema utahiriwe muri uyu mukino
Uyu mukinnyi waranzwe n'imvune yahesheje Real Madrid kugera ku mukino wa nyumaUyu mukinnyi waranzwe n’imvune yahesheje Real Madrid kugera ku mukino wa nyuma

Mbere yo gutsindwa, Real Madrid yari yabanje kwangirwa ibitego bibiri birimo umutwe wa Benzema, bivugwa ko habaye ikosa rya Ronaldo, mu gihe na Casemiro yangiwe igitego na VAR igaragaza ko Benzema yari yaraririye.

Mbere y’uko kandi Real Madrid itsinda igitego cya kabiri, imipira ibiri yatewe na Benzema yagiye igarurwa n’izamu.

Muri uyu mukino hanzwe ibitego bitandukanyeMuri uyu mukino hanzwe ibitego bitandukanye

Real Madrid izakina umukino hamwe na Gremio yo muri Brazil yo yaraye isezereye Pachuca yo muri Mexique muri iki gikombe kitabiriwe n’amakipe atandatu yegukanye ibikombe mu mpuzamashyirahamwe yo ku migabane yavuyemo, kongeraho ikipe ya Al Jazira yo muri UAE yakiriye iri rushanwa.

Uyu mukino wa nyuma uteganyijwe kuwa Gatandatu tariki ya 16 Ukuboza 2017.

Real Madrid yegukanye iri rushanwa mu 2014 na 2016 ndetse baramutse batwaye n’igikombe kuwa Gatandatu byatuma banganya na Barcelone nk’amakipe amaze gutwara iri rushanwa kenshi.

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. BYIRINGIRO Olivier

    Kuya 14-12-2017 saa 09:04'

    Cr7 oyeeee! kbs real madrid ni hatari, igikombe izagitwara.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru