RUHAGOYACU.com

Robert Kubica agarutse muri Formula nyuma y’imyaka irindwi akoze impanuka ikomeye

Umunya-Pologne; Robert Kubica yamaze kugaruka mu isiganwa ry’imodoka rya Formula 1, aho agiye kuba umushoferi wungirije mu ikipe ya Williams muri uyu mwaka wa 2018.

Uyu mugabo w’imyaka 33, nta rindimsiganwa yigeze agaragaramo muri Formula 1 kuva akoze impanuka ikomeye mu myaka irindwi ishize.

Ikipe ya Williams yamaze gusinyisha kandi Sergey Sirotkin nk’umushoferi uzajya asiganwa, afatanya n’umunya-Canada; Lance Stroll ni nyuma yaho bemeje ko uyu murusiya yarushije Kubica mu igeragezwa bakoze mu minsi ishize.

Sergey Sirotkin azafatanya na Lance Stroll nyuma y'isezera rya Felipe MassaSergey Sirotkin azafatanya na Lance Stroll nyuma y’isezera rya Felipe Massa

Kubica uzajya ugaragara mu myitozo imwe n’imwe, yatangaje ko intego ye ari ukongera gusiganwa muri Formula 1 ku buryo iyi ari intambwe nziza ateye agana muri icyo cyerekezo.

Robert Kubica ni muntu ki?

Uyu mugabo w’umunya-Pologne yahoze akinira kipe ya BMW Sauber na Renault, akaba kandi yaratwaye Grand Prix yo muri Canada mu 2008.

“Ndumva meze neza mu buryo bw’imbaraga nk’uko nari meze mbere. Byasabye gukora cyane kugira ngo aho ndi ubu. Ndashimira Williams kuri aya mahirwe bampaye kugeza ubu, no kungirira icyizere bampa uyu mwanya.”- Kubica.

Robert Kubica yemeje ko iyi ari intambwe yo kongera kugaruka mu masiganwa ya Formula 1Robert Kubica yemeje ko iyi ari intambwe yo kongera kugaruka mu masiganwa ya Formula 1

Williams basoje ku mwanya wa gatatu mu masiganwa yose yabaye mu mwaka ushize wa 2017 n’amanota 83.

Umunya-Brazil; Felipe Massa wamaze gusezera, na Lance Stroll bakiniye iyi kipe mu mwaka ushize, baje ku mwanya wa 11 n’uwa 12 n’amanota 43 na 40 ni mu gihe Lewis Hamilton wa Mercedes yasoje ari ku mwanya wa mbere n’amanota 363.

Uyu mugabo wakoze impanuka ikomeye mu 2011, byari byitezwe ko asimbura Felipe Massa ariko ntibyakundaUyu mugabo wakoze impanuka ikomeye mu 2011, byari byitezwe ko asimbura Felipe Massa ariko ntibyakunda

Amasiganwa ya 2018 ateganyijwe gutangira muri Werurwe uyu mwaka, hakinwa Grand Prix ya Australia hagati ya tariki ya 23 na 25 mu mujyi wa Melboune.

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru