RUHAGOYACU.com

Robinho yakatiwe igifungo cy’imyaka icyenda

Robson de Souza uzwi nka Robinho akaba Umukinnyi w’Umunya Brazil wamamaye akina muri Real Madrid, Manchester City na AC Milan yakatiwe igifungo cy’imyaka urwenda nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guhihotera umugore nyuma yo kumunywesha inzoga.

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko urukiko rwo mu Butaliyani ari rwo rwakatiye Robinho igifungo cy’imyaka urwenda, nyuma yo kumuhamya icyaha hamwe na bagenzi be batanu, cyo guhohotera Umunya Serbia kazi babanje kumunywesha inzoga mu kabyiniro ko mu Mujyi wa Milan mu 2013.

Robinho ngo yafashe ku ngufu ubwo yari muri AC MilanRobinho ngo yafashe ku ngufu ubwo yari muri AC Milan

Robinho n’umwunganizi we mu by’amategeko bahise bajurira icyo gihano, ari na yo mpamvu ishyirwa mu bikorwa ryacyo ryabaye risubitswe kugeza igihe ubujurire bwose buzaba burangiye.

Ku rukuta rwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, Robinho yateye utwatsi ibyo yashinjwaga kandi yahamijwe n’urukiko, avuga ko atigeze yijandika muri icyo cyaha mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Robinho yakiniye ikipe y’igihugu ya Brazil inshuro zisaga 100, akaba yaramamaye ubwo yari muri Santos kuva mu 2002 maze Real Madrid yo muri Espagne ihamukura mu 2005, ayikinira kugeza mu 2008 maze ahita ajya muri Manchester City, nay o ayikinira kugeza mu 2010.

Robinho ni umwe mu bagacishijemo mu ikipe ya BrazilRobinho ni umwe mu bagacishijemo mu ikipe ya Brazil

Yahise ajya muri AC Milan ayikinira kugeza mu 2014, mu gihe yari ahamaze imyaka ibiri akaba ari bwo uwo mugore aregwa yahohotewe.

Nyuma yo kuva muri AC Milan yahise yisubirira iwabo muri Brazil nk’intizanyo mu ikipe ya Santos, ayikinira umwaka umwe maze ahita yerekeza mu Bushinwa mu ikipe ya Guangzhou Evergrande, na yo ayikinira umwaka umwe maze mu 2016 ahita yisubirira muri Santos ari na yo akinira kugeza ubu.

Robinho yahamijwe icyaha cyakozwe mu myaka 4 ishizeRobinho yahamijwe icyaha cyakozwe mu myaka 4 ishize

Robinho ni umwe mu bakinnyi b'ibihangange Nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti yahanganye na boRobinho ni umwe mu bakinnyi b’ibihangange Nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti yahanganye na bo

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru