RUHAGOYACU.com

Ronaldo afashije Real Madrid kuba ikipe ya mbere yisubije igikombe cy’Isi cy’Amakipe

Ikipe ya Real Madrid ibaye iya mbere ibashije kwegukana igikombe cy’Isi cy’Amakipe ku nshuro zikurikiranya, ni nyuma yo gutsinda Gremio yo muri Brazil igitego 1-0 cya Cristiano Ronaldo ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa ryaberaga i Abu Dhabi.

Ronaldo wuzazaga ibitego birindwi muri iri rushanwa, yatsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse mu mukino ku munota wa 53, kuri coup-franc yateye umunyezamu wa Gremio ntiyabasha kugarura umupira.


Ronaldo yatsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse kuri coup-francRonaldo yatsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse kuri coup-franc
Umunyezamu Marcelo Grohe wa Gremio ntiyabashije kugarura umupira wa RonaldoUmunyezamu Marcelo Grohe wa Gremio ntiyabashije kugarura umupira wa Ronaldo

Iyi kipe y’umutoza Zidane yihariye umukino ariko ikagorwa no kubona izamu, inganyije na Barcelone mu kuba amakipe amaze kwegukana iki gikombe inshuro nyinshi (3), ni nyuma yo kuryegukana mu 2014, 2016 na 2017 mu gihe Barceone yaryegukanye mu 2009, 2011 na 2015.

Real Madrid yujuje ibikombe bitanu muri 2017- Champions League, La Liga, Uefa Super Cup, Spanish Super Cup na FIFA Club World Cup mu gihe Zidane amaze kuyihesha ibikombe umunani kuva atangiye kuyitoza muri Mutarama 2016.

Ikipe ya Pachuca yo muri Mexique yegukanye umwanya wa gatatu inyagiye Al Jazira ibitego 4-1.

Ronaldo yishimira igitego hamwe na VasquezRonaldo yishimira igitego hamwe na Vasquez

Ronaldo ashimirwa na bagenzi be nyuma yo gutsindira Real MadridRonaldo ashimirwa na bagenzi be nyuma yo gutsindira Real Madrid

Real Madrid: Navas; Carvajal; Varane; Ramos; Marcelo; Modric; Casemiro; Kroos; Isco (Vazquez 73); Benzema (Bale 80); Ronaldo.

Gremio: Grohe; Mendes Guimaraes; Tonon Geromel; Kannemann; Cortez; Jailson; Ferreira dos Santos (Thiago Pereira de Souza 84); Moschen Benetti (Sousa Soares 71); de Jesus Vieira; Pereira da Silva; Barrios (Ferreira Vieira 63).

Abafana ba Real n'aba Gremio bakozanyijehoAbafana ba Real n’aba Gremio bakozanyijeho
Perezida wa Fifa; Infantino, Maradona na Perezida wa Real Madrid; Perez Florentino bari baje kureba uyu mukinoPerezida wa Fifa; Infantino, Maradona na Perezida wa Real Madrid; Perez Florentino bari baje kureba uyu mukino
Ronaldo asoma igikombe cy'Isi yegukanye ku nshuro ya Kane (ubariyemo n'icyo yatwaranye na Manchester United)Ronaldo asoma igikombe cy’Isi yegukanye ku nshuro ya Kane (ubariyemo n’icyo yatwaranye na Manchester United)
Real Madrid ibaye ikipe ya mbere ibashije kwisubiza igikombe cy'ISI cy'AmakipeReal Madrid ibaye ikipe ya mbere ibashije kwisubiza igikombe cy’ISI cy’Amakipe

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. BYIRINGIRO Olivie

    Kuya 17-12-2017 saa 11:32'

    Cr7 kbs nisi kuko ntawundi uzakora nkibye. real madrid oyeeee!!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru