RUHAGOYACU.com

U Budage bwanyagiye Mexique, busanga Chile ku mukino wa nyuma

Ibitego bibiri bya Leon Goretzka hakiri kare cyane, byafashije ikipe y’igihugu y’u Budage kunyagira Mexique ibitego 4-1 mu mukino wa 1/2 cy’igikombe mpuzamigabane kiri kubera mu gihugu cy’u Burusiya, busanga Chile ku mukino wa nyuma.

Ku munota wa munani gusa, u Budage bwari bufite ibitego bibiri byatsinzwe n’uyu mukinnyi uhereye ku munota wa gatandatu, aho byasabye Leon Goretzka byamusabye amasegonda 48 gusa ngo atsinde ibitego byombi, hari mbere y’uko Timo Werner atsinda igitego cya gatatu mu gice cya kabiri.

Mexique yageragezaga gukina neza, byayisabye gutegereza umunota wa 89, ibona igitego cya Marco Fabian ku ishoti rikomeye, ariko u Budage buyongera ikindi mu minota y’inyongera, giitsinzwe na Amin Younes.

Muri uyu mukino, Goretzka yafunguye amazamu ku munota wa gatandatu ku ishoti rikomeye, ku mupira wari uvuye kuri Benjamin Hentichs hafi y’izamu rya Mexique.

Mu gihe kitageze ku minota ibiri gusa, uyu musore w’ikipe ya Schalke yatsinze igitego cya kabiri, kuri iyi nshuro ku mupira wa Timo Werner, acenga umuzamu Guillermo Ochoa, ubundi yohereza umupira mu ncundura, aha hari mbere y’uko Werner abona amahirwe y’icya gatatu, ariko noneho Ochoa akuramo umupira ku munota wa 19.

Mu minota ya za 30, Mexique yabonye uburyo butandukanye, burimo imipira ibiri yakuwemo naMarc-Andre ter Stegen, ku buryo bwa Dos Santos Giovani n’umuvandimwe we Jonathan.

Nyuma y’iminota ibiri, Mexique babonye uburyo bwabo bwiza mu mukino ubwo umupira wageraga kuri Javier Hernandez muri metero esheshatu gusa uvuye ku izamu, ariko umupira ujya hejuru.

U Budage buri gukoresha ikipe yari itamenyerewe, yiganjemo abakinnyi bato, bukaba busanze ikipe y’igihugu ya Chile ku mukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru, aho uzabanzirizwa n’uw’umwanya wa gatatu uzahuza Mexique na Portugal.

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru