RUHAGOYACU.com

Wydad yari ihagarariye Afurika yasezerewe mu gikombe cy’Isi cy’Amakipe rugikubita

Ikipe ya Wydad Casablanca yo mu gihugu cya Maroc yabuze amahirwe yo gukomeza muri 1/2 cy’igikombe cy’Isi cy’amakipe kiri kubera i Abu Dhabi, aho yatsinzwe na Pachuca yo muri Mexique igitego 1-0 cyo mu minota 30 y’inyongera.

Muri uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, Victor Guzman yatsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse mu mukino ku munota wa 112 n’umutwe, afasha iyi kipe yatwaye Champions League ya CONCACAF gukomeza.

Wydad Casablanca yatwaye Champions League ya Afurika, bashoje umukino ari abakinnyi 10 mu kibuga, ni nyuma yaho kapiteni wabo Brahim Nakach ahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo ku ikosa yakoreye kuri Achraf Bencharki ku munota wa 69 nubwo bitabujije bagenzi be gukomeza kwihagararaho.

Umunyezamu wa Pachuca, Oscar Perez w'imyaka 44 yaciye agahigo ko kuba umukinnyi ukuze uharagare mu gikombe cy'Isi cy'AmakipeUmunyezamu wa Pachuca, Oscar Perez w’imyaka 44 yaciye agahigo ko kuba umukinnyi ukuze uharagare mu gikombe cy’Isi cy’Amakipe
Kapiteni wa Wydad ntiyabashije gusoza uyu mukinoKapiteni wa Wydad ntiyabashije gusoza uyu mukino

Pachuca bazahura na Gremio yo muri Brazil muri 1/2, iyi yatwaye Copa Libertadores, ni mu mukino uzaba kuwa Kabiri mu gihe undi mukino wa 1/2 uzahuza Al Jazira na Real Madrid kuwa Gatatu.

Wydad Casablanca yo izahura na Urawa Reds bahatanira umwanya wa gatanu muri iri rushanwa.

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru