RUHAGOYACU.com

Abakinnyi bakomeye bo guhangwa amaso muri Tour du Rwanda ya 2017

Irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare ngarukamwaka mu Rwanda rya 2017, rirabura amasaha macye cyane rigatangira ku nshuro ya 9 ribaye mpuzamahanga.

Uko imyaka igenda yigira imbere niko iri rushanwa rirushaho gukomera kurushaho, ari na ko rigenda rikurikirwa n’abantu batari bacye hirya no hino mu gihugu no hanze y’u Rwanda.

Tour du Rwanda kuva yaba mpuzamahanga muri 2009 imaze gutanga abakinnyi 17 baciye mu Rwanda, bakagera mu makipe akomeye yo ku rwego rwa mbere ku isi. Umunyarwanda Adrien Niyonshuti, ni we wenyine wabashije gukina iri rushanwa, akagera ku rwego rwo gukina amarushanwa ya mbere ku isi.

Mu myaka 3 ishize iri rushanwa mpuzamahanga ryo kuzenguruka u Rwanda ryegukanywe n’abakinnyi b’abanyarwanda (Valens Ndayisenga inshuro 2 na Nsengimana Jean Bosco) mu gihe inshuro 5 zabanje ryatwarwaga n’abakinnyi b’abanyamahanga.

Tour du Rwanda ni cyo gikorwa cya Siporo ngarukamwaka mu mukino kitabirwa n'abantu benshi mu RwandaTour du Rwanda ni cyo gikorwa cya Siporo ngarukamwaka mu mukino kitabirwa n’abantu benshi mu Rwanda

Uyu mwaka Tour du Rwanda irakinwa n’abakinnyi bagera kuri 79, barimo abakinnyi 2 begukanye iri rushanwa , n’abakinnyi 5 byibura babashije gutsindira agace kamwe muri Tour du Rwanda.

Abakinnyi bose bari muri iri rushanwa, birumvikana ko ikibazanye ari ugushaka uko baryegukana, ariko harimo abakinnyi bahabwa amahirwe kurusha abandi, bagiye kuryitabira.

Abakinnyi 15 bahabwa amahirwe kurusha abandi yo kwegukana Tour du Rwanda ya 2017:

Abanyarwanda:

1. Valens NDAYISENGA: (Tirol Cycling Team/ Austria)

Uyu mukinnyi w’imyaka 23 y’amavuko, ari mu bakinnyi bakomeye bazakina iri rushanwa uyu mwaka.

JPEG - 126.1 kb
Valens araba ashaka Tour du Rwanda ye ya 3

Valens Ndayisenga amaze kwegukana Tour du Rwanda inshuro 2, akaba ari na we mukinnyi ufite irushanwa riheruka rya 2016.

Ndayisenga Valens yegukanye shampiyona y’u Rwanda inshuro muri 2015, akaba kandi yarabaye umukinnyi muto wahize abandi mu irushanwa ryo kuzenguruka Cameroon muri 2017 no muri Tour du Rwanda ya 2016.

Valens Ndayisenga yanabashije kwegukana agace kamwe mu irushanwa ryo kuzenguruka Misiri, akaba anamaze kwegukana uduce 4 muri Tour du Rwanda.
Uyu mukinnyi uyu mwaka ari kumwe n’ikipe ya Tirol Cycling Team, akaba ari ikipe ikomeye cyane yo muri Autriche.

Uyu mukinnyi araza ku mwanya wa mbere mu bahabwa amahirwe yo kwegukana Tour du Rwanda.

Gusa iri rushanwa kuva ryabaho, nta mukinnyi uraryegukana inshuro 2 yikurikiranya.

2. Areruya Joseph: (Dimension Data/ South Africa)

Uyu mukinnyi w’imyaka 21 akinira ikipe ya Dimension Data yo mu gihugu cya Africa y’Epfo. Areruya akina mu ikipe y’abakinnyi bato b’iyi kipe ikomeye cyane ku mugabane w’Africa.

JPEG - 263.6 kb
Joseph Areruya ubu ari mu ikipe ya Dimension Data yahozemo Valens Ndayisenga

Areruya wagiye muri Dimension Data uyu mwaka, yabashije kwegukana agace 1 mu irushanwa rikomeye cyane mu Butaliyani (Giro Cyclista Italiano/Irushanwa ry’abakinnyi bakiri bato rya Giro Italia).

Areruya Josephyabashije kwegukana agace 1 muri Tour du Rwanda iheruka, ubwo abakinnyi bavaga i Rusizi berekeza mu karere ka Huye.

Areruya yitezwe cyane kuba yakwegukana etape irenze imwe yegukanye umwaka ushize wa 2016.

Muri 2015, uyu musore akaba yaraje ku mwanya wa 2 ku rutonde rusange, inyuma ya Nsengimana Jean Bosco.

3. Nsengimana Jean Bosco: (TEAM RWANDA)

Uyu mukinnyi w’imyaka 24 ari mu bakinnyi b’abanyarwanda bakomeye cyane muri uyu mukino wo gusiganwa ku magare.

Jean Bosco ukomoka mu burengerazuba bw’u Rwanda, akaba yaramenyekanye cyane mu ikipe ya Benediction yo mu karere ka Rubavu, yegukanye iri rushanwa muri 2015, imbere ya Areruya Joseph.

Bosco araba ashaka uko yakwisubiza iri rushanwaBosco araba ashaka uko yakwisubiza iri rushanwa

Uyu musore umaze kwegukana uduce 3 muri Tour du Rwanda, uyu mwaka ari mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yavuguruwe ugereranije n’umwaka ushize.

Buretse kuba yahabwa amahirwe n’abakurikirana iri rushanwa, na we ubwe avuga ko uyu mwaka aje gushaka uko we na bagenzi be bagize ikipe y’igihugu bakwegukana Tour du Rwanda.

Jean Bosco Nsengimana yegukanye agace 1 muri Chantal Biya, irushanwa ryo kuzenguruka Cameroon, akaba yaranatwaye umwambaro w’umukinnyi uzi guterera kurusha abandi muri Tour de Blida ya 2014.

4. Mugisha Samuel (Dimension Data/ South Africa)

Uyu mukinnyi w’imyaka 19 gusa y’amavuko, yigaruriye imitima y’abanyarwanda batagira ingano mu irushanwa riheruka rya 2016.

JPEG - 898 kb
Mugisha Samuel wigaruriye imitima y’abanyarwanda benshi umwaka ushize, n’ubu arategerejwe

Mugisha kuri ubu werekeje mu ikipe ya Dimension Data, umwaka ushize yasoje ari we wambaye umwambaro ugaragaza umukinnyi uzi guterera kurusha abandi.
Ari mu batunguranye cyane muri 2016, imbaraga yagaragaje zatumye abantu benshi bamukunda.

Iri rushanwa rije mu minsi micye atakaje umubyeyi we umubyara wagaragaye amushyigikira cyane muri uyu mukino.

Mu irushanwa ritegura iyi Tour du Rwanda ryahagurutse i Nyanza berekeza i Rubavu, uyu mwana yabashije kuza ku mwanya wa mbere, akaba avuga ko afite imbaraga zirenze izo yari afite umwaka ushize, ku buryo yizera ko hari icyo azakora uyu mwaka.

Undi mukinnyi w’umunyarwanda abantu bakwitega ni Patrick Byukusenge, akaba ari nawe Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda uyu mwaka. 2015 yagaragaje imbaraga zikomeye, afasha Nsengimana Jean Bosco kwegukana Tour du Rwanda.

2016 ntabwo yaje, uyu mwaka muri Rwanda Cycling Cup yerekanye ko afite imbaraga nyinshi, Ese 2017 yaba iye?

Nta wakwibagirwa ko hari abandi bakinnyi bazamutse neza mu marushanwa atandukanye yaba imbere no hanze y’igihugu, iminsi ni micye, abasore bagatangira gusiganwa.

Abakinnyi bo hanze y’u Rwanda:

1. Anass AIT ABDIA (Morocco)

Ni we mukinnyi uteri umunyarwanda uhabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa kurusha abandi muri 2017.

JPEG - 31.5 kb
Anais arahabwa amahirwe cyane mu irushanwa ry’uyu mwaka

Yaba Adil Jelloul mushya?

Abanyamaroc ni bo begukanye iri rushanwa ku nshuro ya mbere ribaye mpuzamahanga muri 2009. Guhera uwo mwaka ntabwo barongera kuyegukana.
Yegukanye Tour du Maroc uyu mwaka wa 2017, akaba anafite shampiyona yo muri Maroc muri 2016.

Anass AIT Abdia ari gukinira ikipe ya Maroc muri uyu mwaka, akaba yari asanzwe ari umukinnyi wikipe yitwa UAE Abu Dhabi, ikina nk’iyabigize umwuga.

Uyu mwaka yabaye umukinnyi wa mbere ukomoka mri Maroc ukinnye irushanwa rikomeye riri mu marushanwa ya mbere ku isi “LA VUELTA”, n’ubwo atabashije kurirangiza, kuko yavuyemo ku gace ka 2 akoze impanuka ikomeye.

Azaba yambaye nimero 151.

2. Edwin Avira (Colombia-Team Illuminate/USA)

Uyu mugabo ukomoka muri Colombia w’imyaka 27, aje ayoboye Team Illuminate yo muri Leta Z’Unze Ubumwe z’Amerika.

Ari mu bakinnyi bitezwe cyane kuko akomoka mu gihugu gikomeye cyane mu mukino w’amagare, byongeye akana ari igihugu cy’imisozi miremire nk’u Rwanda.

JPEG - 103 kb
Edwin Avila arahabwa amahirwe cyane uyu mwaka, kuko ava mu gihugu cy’imisozi miremire nk’u Rwanda

Edwin Alcibiades Ávila Vanegas yakinnye amarushanwa menshi atandukanye ku isi, ku mugabane w’Africa, i Burayi no muri Asia, ndetse n’iwabo muri Amerika, agenda yegukana ama etape atandukanye n’amarushanwa menshi.

Uyu mugabo ari mu bakinnyi na we bahabwa amahirwe cyane muri uyu mwaka.

3. Stefan DE BOD (Dimension Data/South Africa)

Uyu musore w’imyaka 20 gusa y’amavuko ari mu bakinnyi bakomeye mu ikipe ya Areruya na Mugisha, ariko abantu bategereza cyane ku munsi wa mbere w’irushanwa.

Yegukannye irushanwa ryo gusiganwa n’ibihe (Time Trial) ku batarengeje imyaka 23 muri shampiyona yo mu gihugu cya Africa y’Epfo muri 2016 na 2017.

Yegukanye Tour of Good Hope muri 2016.

Uyu musore ari mu ikipe ikomeye, baramutse batangiranye umwambaro w’umuhondo, bishobora kuzabafasha no kwegukana iri rushanwa.

4. Aron DEBRETSION (Eritrea)

Ari mu bakinnyi bakomeye cyane mu gihugu cya Eritrea, cyateye imbere muri uyu mukino w’amagare.

Yabashije kwegukana umwambaro w’umukinnyi uzamuka kurusha abandi muri Tropical Amissa Bongo, ari naryo rushanwa rikomeye kuruta andi muri Africa.

Muri 2014 yarigaragaje cyane muri Tour du Rwanda afata umwanya wa 3.

5. Metkel EYOB (Eritrea-Dimension Data/South Africa)

Ari mu bakinnyi 5 bakomeye bagize ikipe ya mbere muri Tour du Rwanda iheruka ya Dimension Data yo muri Africa y’Epfo.

JPEG - 116.4 kb
Eyob ugukinira Dimension Data ari mu bakinnyi bitezwe uyu mwaka, nyuma yo kwegukana umwanya wa 2 mu irushanwa riheruka

Uyu musore yahanganye cyane na Valens umwaka ushize, afata umwanya wa 2 ku rutonde rusange.

Eyob, amaze kwegukana uduce 3 muri Tour d Rwanda, uyu mwaka arashaka kurenzaho akareba ko yakwandikwa ku rutonde rw’abakinnyi begukanye iri rushanwa ku myaka 24.

6. Sébastien FOURNET-FAYARD (Haute-Savoie – Auvergne Rhône Alpes/France)

Uyu mugabo umwaka ushize nabwo yari mu bahabwaga amahirwe muri Tour du Rwanda, ariko aza kugira ikibazo cy’uburwayi ntiyabasha gusoza irushanwa.

Uyu mwaka yitabiriye amwe mu marushanwa akomeye mu gihugu cy’ubufaransa, akaba agarutse muri Tour du Rwanda, ari umwe mu bafite ubushobozi bwo kuyegukana.

7. Patrick Gamper (Tirol Cycling Team/Austria)

Uyu mukinnyi na we ari mu bakomeye mu gusiganwa n’ibihe ku buryo ashobora kuzigaragariza abantu ku munsi wa mbere, akaba akina mu ikipe imwe na Valens Ndayisenga.

JPEG - 315.5 kb
Gamper yaguzwe n’ikipe yakinagamo igihangange Alberto Contador

Umwaka ushize yabashije kwegukana agace 1 mu irushanwa ryo kuzenguruka Serbia, akaba ari mu bakinnyi bari kuzamuka neza.

Gamper afite imyaka 20 y’amavuko, akaba yaraguzwe n’ikipe ya Polartec-Kometa yahoze ikinamo umunya Espagne Alberto Contador uherutse guhagarika gukina uyu mukino w’amagare.

8. Nikodemus Holler (Bike Aid/Germany)

Uyu mugabo aje mu Rwanda amaze kwegukana irushanwa ryo kuzenguruka igihugu cya Cameroon rya 2017, irushanwa ryarimo abanyarwanda bakomeye uwaje hafi akaba ari Valens Ndayisenga warangije ku mwanya wa 10, imino 3 n’amasegonda 17 inyuma ya Nokodemus.

JPEG - 361.5 kb
Nikodemus aje gushaka Tour du Rwanda nyuma yo kwegukana Tour du Cameroon

Uyu mugabo umaze imyaka 5 muri Bike Aid kuri ubu afite imyaka 26. 2017 ubanza ari umwaka we, kuko yabashije no kjya kuri Podium mu irushanwa rikomeye rya Tropical Amissa Bongo rya mbere muri Africa muri uyu mwaka.
Ari mu bakinnyi bahabwa amahirwe yo kwitwara neza muri uyu mwaka.

9. Suleiman KANGANGI (Kenya-Bike Aid/Germany)

Ku myaka 28 y’amavuko, uyu musore ugarutse mu Rwanda ari gukinira Bike Aid, ni umwe mu bafite ubunararibonye muri iri rshanwa ryo kuzenguruka u Rwanda n’ubwo atarabasha kwegukana agace na kamwe, cyangwa ngo yegukane irushanwa ryose.

Kangangi n’uyu mwaka ntahabwa amahirwe cyane kuba yagira agace yegukana, ariko birashoboka ko ashobora kuza ku mwanya mwiza ku rutonde rusange.

10. Olivier LE COURT DE BILLOT (Mauritius)

Uyu mugabo uri kumwe n’ikipe y’igihugu y’ibirwa bya Mauritius, aje mu misozi y’u Rwanda, amaze amezi 2 yegukanye irushanwa ryo kuzenguruka igihugu cye.

Ari mu bakinnyi bashobora kuba baza ku mwanya mwiza ku rutonde rusange.

11. Martin MAHDAR (Dukla Banska Bystrica/Slovakia)

NI umwe mu bakinnyi bazi guterera, aje mu Rwanda amaze kwegukana umwanya wa 3 mu irushanwa ryitiriwe Chantal Biya muri Camerron.
Martin kandi ari mu bakinnyi bazi gusiganwa n’igihe (Course contre la montre) akaba yarabaye u wa 3 mu gihugu cye mu myaka 3 ishize.

12. Tesfom OKUBAMARIAM (Eritrea)

Yegukanye agace 1 mu irushanwa riheruka rya Tour du Rwanda, akaba ari umwe mu bakinnyi bakomeye mri Eritrea, aho yegukanye shampiyona y’iki gihugu inshuro 2 (2013 na 2016).

Tesfom Okbamarium ari gukinira ikipe yo mu Buyapani yitwa Interpro Cycling Academy, ariko ntibyakunze ko bazana uyu mwaka, kuko abakinnyi 2 bagize ibibazo mu minsi ya nyuma, bakabura ababasimbura.

Iri rushanwa uko imyaka igenda yigira imbere riritabirwa n’abakinnyi bakomeye. Andi mazina ari muri iri rushanwa akomeye ni nka Simon PELLAUD (Switzerland) wa Team Illuminate, na Jozef PALCAK (Slovkia) wa Dukla Banska Bystrica.

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru