RUHAGOYACU.com

Abanyamakuru b’imikino batunguye Stefan De Bod wa Dimension Data ku isabukuru ye y’amavuko

Abanyamakuru bakorera ibigo by’itangazamakuru bitandukanye biri gukurikirana Tour du Rwanda, kuri uyu wa gatanui batunguye umukinnyi w’ikipe ya Dimension Data Stefan De Bod, ni ko kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko ubwo yafataga amafunguro y’umugoroba yitegura kuruhuka ngo ejo azakine neza agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda.

Stefan De Bod ukomoka muri Afurika y’epfo, kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Ugushyingo ni bwo yuzuzaga imyaka 21 y’amavuko, bihurirana n’agace ka gatanu ka Tour du Rwanda kavaga i Nyamata kerekeza i Musanze, agace yaje kwegukanamo umwanya wa 33 asizwe amasegonda atandatu na Uwizeyimana Bonaventure wafashe umwanya wa mbere.

Uyu musore ufatwa nk’ umwe mu bakinnyi batanga icyizere ku mugabane wa Afurika, yaje kuza gutungurwa ubwo itsinda ry’abanyamakuru ryamugeragaho aho yari kumwe na bagenzi be bamaze gufata amafunguro yo ku mugoroba.

Jado Max wa KFM ni we waje atwaye urumuri rwo kwishimira isabukuru y'amavuko ya StefanJado Max wa KFM ni we waje atwaye urumuri rwo kwishimira isabukuru y’amavuko ya Stefan
Uyu musore yanahawe Carte Postal...Uyu musore yanahawe Carte Postal...
Byombiabishyira mu ntoki zeByombiabishyira mu ntoki ze
Stefan ntabwo yabyumvaga nyuma yo gusoma ibyo yandikiwe n'abanyamakuru b'abanyarwandaStefan ntabwo yabyumvaga nyuma yo gusoma ibyo yandikiwe n’abanyamakuru b’abanyarwanda
Yaje no gushyikirizwa impano yari yateguriwe...Yaje no gushyikirizwa impano yari yateguriwe...
Ni ko gufungura n'amatsiko menshiNi ko gufungura n’amatsiko menshi
Chocolates!Chocolates!

Aba banyamakuru bamaze iminsi bakurikirana iri siganwa ry’amagare, baje kuririmbira uyu musore wujuje imyaka 21 ndetse banamugenera impano bamuzaniye mbere yo kumusezera ngo ajye kuruhuka we na bagenzi be bakinana barimo abanyarwanda babiri Mugisha Samuel wanafashije cyane mu migendekere myiza y’iki gikorwa, ndetse na Areruya Joseph uyoboye abandi muri Tour du Rwanda kugeza uyu munsi.

Stefan De Bod, akaba yashimiye abanyamakuru ku gikorwa cy’uyu munsi, mu gihe umwe mu bagitekereje Augustin Bigirimana Guss ukorera Isango Star, yadutangarije ko babikoze mu buryo bwo kugaragaza ko siporo ihuza abantu kurusha kubahanganisha.

Yagize ati: “Urebye bwari mu rwego rw’ubusabane cyane ko siporo aba ari nk’umuryango.

Ntabwo ari ibintu bihambaye twakoze ariko kwari ukumwereka ko tumwishimiye cyo kimwe n’abandi bakinnyi bari muri Tour du Rwanda”.

Eyob Metkel na Areruya Joseph bakurikiranye muri Tour du Rwanda bari bicaye basangiraEyob Metkel na Areruya Joseph bakurikiranye muri Tour du Rwanda bari bicaye basangira
Abo muri Dimension Data bishimiye iki gikorwaAbo muri Dimension Data bishimiye iki gikorwa
Abanyamakuru b'imikino bafashe ifoto y'urwibutsoAbanyamakuru b’imikino bafashe ifoto y’urwibutso
Abanyamakuru b'imikino bafashe ifoto y'urwibutso na Dimension DataAbanyamakuru b’imikino bafashe ifoto y’urwibutso na Dimension Data

Kugeza ubu, uretse kuba Dimension Data ari yo ifite abakinnyi baza ku myanya ibiri ya mbere, ikipe ubwayo ni yo iza ku mwanya wa mbere mu makipe 15 yitabiriye isiganwa ry’uyu mwaka, aho ibirometero 615 bimaze gukinwa yabikoreshejemo 46h:18’:44’’ aho Team Rwanda iza ku mwanya wa kabiri yo yarengejeho 1’13’’.

Tour du Rwanda iri bukomeze kuri uyu wa gatandatu hakinwa agace kayo ka gatandatu, mu nzira y’ibirometero 86 na metero 300 izatangira ku i saa tanu za mu gitondo igasorezwa i Nyamirambo mu ma saa saba, aho abasiganwa bazagerayo banyuze mu muhanda wa Kigal Parents-Kimironko- Kibagabaga- Kabuga ka nyarutarama- Kagugu- Gisozi ULK- Ku Rwibutso- Kinamba- Yamaha- Nyabugogo-Kimisagara no Kwa Mutwe mbere yo gusoreza I Nyamirambo kuri stade.

Tukwibutsa ko ushaka kuruhuka uri mu Burasirazuba wagana Eastern Country HotelTukwibutsa ko ushaka kuruhuka uri mu Burasirazuba wagana Eastern Country Hotel
Uzahasanga ubusitani utasanga ahandi bituma abakora ubukwe bahagana ku bwinshiUzahasanga ubusitani utasanga ahandi bituma abakora ubukwe bahagana ku bwinshi

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru