RUHAGOYACU.com

Abanyamakuru batyarijwe ubumenyi ku mukino w’amagare mbere ya Tour du Rwanda 2017

Abanyamakuru ba siporo bazakurikirana Tour du Rwanda 2017 bongerewe ubumenyi ku mukino w’amagare, kugirango bazarusheho gufasha abanyarwanda n’abandi bakurikira Tour du Rwanda, kuryoherwa n’ibyo birori ngarukamwaka bihatse ibindi biba muri siporo y’u Rwanda.

Aya mahugurwa yakozwe kuri uyu wa kane tariki ya 9 Ugushyingo, ni ukuvuga iminsi ibiri mbere y’uko hakinwa ‘Prologue’, agace kabanziriza Tour du Rwanda ari na ko kayifungura ku mugaragaro, akaba yitabiriwe n’abanyamakuru bahagarariye ibitangazamakuru hafi ya byose bikorera mu Rwanda, byaba radio, Televiziyo ndetse n’ibyandikirwa kuri Internet (Online Media).

Furaha Jacques Ushinzwe itangazamakuru muri FERWACY na Philippe Le Gars wa L'Equipe ari na we watanze amahugurwaFuraha Jacques Ushinzwe itangazamakuru muri FERWACY na Philippe Le Gars wa L’Equipe ari na we watanze amahugurwa

Abo banyamakuru baciriwe ku mayange amateka y’umukino w’amagare ku Isi, aho beretswe ko isiganwa rya mbere ry’amagare mu muhanda ryabaye mu 1893, ariko Ishyirahamwe rya mbere ry’umukino w’amagare ku Isi rikabaho mu 1965.

Aba banyamakuru kandi beretswe ubwoko butandukanye bw’amarushanwa aba mu mikino y’amagare, yaba ayo mu misozi, akinirwa mu muhanda ndetse n’akinirwa mu nzu zabugenewe, banasobanurirwa uburyo amarushanwa ategurwa, berekwa ibishya biyaberamo ahanini hibwanzwe ku mikinire y’abakinnyi bamwe na bamwe ndetse n’amakosa akorerwamo.

Bigirimana Augustin, Umunyamakuru wa Radio Isango Star yatangarije RuhagoYacu ko amahugurwa bahawe abafasha guhuza imyumvire, kuko agizwe n’ibice bibiri, kimwe kiba ari amakuru agezweho mu mukino w’amagare ku Isi, ikindi kikibanda kuri Tour du Rwanda nyirizina, bityo bakayijyamo bayifiteho ishusho imwe ari na byo bituma iryohera abayikurikirana bifashishije ibitangazamakuru.

Ati “Amahugurwa nk’aya adufasha guhuza imyumvire, tukahungukira n’ubundi bumenyi nk’amategeko, bityo tukamenya ibyo twemerewe, ibyo tubujijwe n’ibyo dukwiye kwitsaho cyane mu irushanwa, bityo abadukurikirana kuri radio cyangwa abasoma mu bitangazamakuru bitandukanye babone amakuru yuzuye.”

Abanyamakuru b'ibitangazamakuru bitandukanye bitabiriye, RuhagoYacu na yo yakereye kubagezaho Tour du Rwanda nk'imbonankubone (LIVE)Abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye bitabiriye, RuhagoYacu na yo yakereye kubagezaho Tour du Rwanda nk’imbonankubone (LIVE)

Kayishema Tity Thierry, Umunyamakuru wa Radio/TV10 yatangarije RuhagoYacu ko “iyo uroye usanga buri mwaka hari ibihinduka mu irushanwa iryo ari ryo ryose ry’amagare, tutitaye ku bya tekiniki cyangwa ubutoza, ariko mu muhanda burya haberamo byinshi.”

Aha yatanze urugero kuri rimwe mu masomo bahawe muri aya mahugurwa, aho beretswe ibyitwa ‘Dopage Mechanique’ bivuga uburyo hari abakinnyi bakinisha amagare afite moteri ariko ukaba utarebesha amaso ngo uyibone, ariko abanyamakuru bo bakaba beretswe bimwe mu bimenyetso wareberaho ngo ube wakeka umukinnyi ko ari gukinisha bene ubwo bwoko bw’igare.

Bimwe muri ibyo bimenyetso harimo kuba igare iyo riguye cyangwa rirambitse hasi rikomeza kwinyonga ubwaryo bitewe na ya moteri, ibyo bikaba ari bumwe mu buryo bw’uburiganya bugenda buboneka mu mukino w’amagare ku Isi nyuma y’aho hashyizwe imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge cyangwa ibitera ingufu bitemewe abakinnyi bajya bakoresha.

Kayishema Tity Thierry, umwe mu banyamakuru bahuguwe ariko akaba ari n'umwe mu bamaze gukurikirana Tour du Rwanda inshuro nyinshi kuva iri rushanwa ryaba mpuzamahanga mu 2009Kayishema Tity Thierry, umwe mu banyamakuru bahuguwe ariko akaba ari n’umwe mu bamaze gukurikirana Tour du Rwanda inshuro nyinshi kuva iri rushanwa ryaba mpuzamahanga mu 2009

Kayishema yagize ati “Ntibyatuma Umunyamakuru ahita agera ku rwego rwe rwa nyuma mu bumenyi bw’umukino w’amagare ariko nibura aya masaha make tuba duhuguwe, iyo bavuze akantu nk’umuntu wifuza kumenya, uhita ukazirikana. Mbere twatangaga amakuru tuvuga ko isiganwa ritangiye tukaza kuvuga n’uburyo basoje ariko utarikurikiranye akaba atagira ikindi atora mu nkuru umugejejeho, ariko nyuma y’aya mahugurwa, uwayakurikiranye ashobora kureba imiterere y’umuhanda akaba yakubwira ushobora gutsinda iryo siganwa, bitaba ari ko bigenda akaba yabasha gusobanura impamvu yabiteye.”

Furaha Jacques, Ushinzwe Itangazamakuru mu Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) yatangarije RuhagoYacu ko amahugurwa nk’aya afite akamaro kanini muri Tour du Rwanda, kuko atuma Abanyarwanda barushaho gusobanukirwa no gukunda umukino w’amagare biciye mu Itangazamakuru.

Ati “Uko imyaka ishira abanyarwanda bagenda barushaho gukunda umukino w’amagare, ari n ako bashaka kurushaho kuwumenya, kandi nta handi bazabikura uretse mu Itangazamakuru. Kugirango rero ABanyamakuru bafashe abo banyarwanda ni ngombwa ko na bo babanza kuwumenya cyane ko Umukino w’amagare atari umuco nyarwanda, ahubwo ari umukino ukirimo kuzamuka.”

Abanyamakuru bari bafite amatsiko ku makosa yagiye agaragara muri Tour de France n'andi marushanwa atandukanye ku IsiAbanyamakuru bari bafite amatsiko ku makosa yagiye agaragara muri Tour de France n’andi marushanwa atandukanye ku Isi

Aya mahugurwa ngarukamwaka yakorwaga ku nshuro ya gatatu kandi akabanziriza Tour du Rwanda, ay’uyu mwaka akaba yatanzwe n’impuguke, Philippe Le Gars, Umunyamakuru w’Ikinyamakuru L’Equipe gikomeye mu Bufaransa.

Uyu mugabo w’igikwerere azwi ho kuba yarakurikiranye Tour du Rwanda kuva mu 2010, akaba kandi amaze imyaka 25 akurikirana Tour de France, Irushanwa rya mbere rikomeye ku Isi mu mukino w’amagare.

Jado Dukuze, umwe mu ikipe y'Abanyamakuru ba RuhagoYacu bazabagezaho Tour du Rwanda 2017Jado Dukuze, umwe mu ikipe y’Abanyamakuru ba RuhagoYacu bazabagezaho Tour du Rwanda 2017

Bigirimana Augustin, umwe mu banyamakuru bazakurikirana Tour du RwandaBigirimana Augustin, umwe mu banyamakuru bazakurikirana Tour du Rwanda

Philippe Le Gars, Umunyamakuru wa L'Equipe wita ku mukino w'amagare gusa, amaze imyaka 25 akurikirana kandi yogeza Tour de France imbonankubonePhilippe Le Gars, Umunyamakuru wa L’Equipe wita ku mukino w’amagare gusa, amaze imyaka 25 akurikirana kandi yogeza Tour de France imbonankubone

Jean Sauveur, umwe mu basifuzi (Commissaires) mu mikino y'amagare asobanura imigendekere y'irushanwa by'umwihariko Tour du RwandaJean Sauveur, umwe mu basifuzi (Commissaires) mu mikino y’amagare asobanura imigendekere y’irushanwa by’umwihariko Tour du Rwanda

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Muneza

    Kuya 10-11-2017 saa 07:13'

    Iyi tour du Rwanda ibamo akazu.....ngo abahuguwe ni radio hafi ya zose za hano mu Rwanda, ntimukabeshye peee, akazu ka Furaha ntawe utakazi ariko byose ni iby’Isi tuzabisiga...


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru