RUHAGOYACU.com

Abanyarwanda ntibahiriwe n’umunsi wa mbere wa Tour d’Espoir muri Cameroun

Muri Tour d’Espoir, irushanwa ryo gusiganwa ku magare ririmo kubera muri Cameroun, Abanyarwanda ntibahiriwe n’umunsi wa mbere kuko Areruya Joseph ubu ari we uza hafi ku rutonde rusange, aho ari ku mwanya wa 5 arushwa amasegonda 29 n’Umunya Eritrea Mebrahton Natnael.

Uyu wa gatatu tariki ya 31 Mutarama 2018 wari umunsi wa mbere wa Tour d’Espoir, icyiciro cya mbere cy’isiganwa rizwi nka Coupe des Nations rihuza abatarengeje imyaka 23 abitwaye neza bakerekeza muri shampiyona y’isi y’abatarengeje iyo myaka.

Mebrahton Natnael yarigaragaje cyane no muri Tour du Rwanda 2017 aho yegukanyemo agaceMebrahton Natnael yarigaragaje cyane no muri Tour du Rwanda 2017 aho yegukanyemo agace

Iri siganwa rikiniwe ku nshuro ya mbere ku mugabane wa Afurika, ntiryatangiye neza ku banyarwanda kuko Areruya Joseph uherutse kwegukana La Tropicale Amissa Bongo atashoboye kwegukana umwanya wa mbere, gusa nta n’irirarenga kuko arushwa n’uwa mbere amasegonda 29 yonyine.

Agace ka mbere ka Tour d’Espoir kakiniwe mu Mujyi wa Douala gusa, aho basiganwe intera y’ibirometero 92, kegukanwa n’Umunya Eritrea Mebrahton Natnael wakoresheje 2h25’24”, akurikirwa na mugenzi we Selemun Zemenfes yasizeho amasegonda 27.

Iri siganwa ryitabiriwe n'abayingayinga 90Iri siganwa ryitabiriwe n’abayingayinga 90

Umunyarwanda waje hafi ni Areruya Joseph wakoresheje 2h25’53”, akurikirwa na Rene Jean Paul Ukiniwabo waje ari uwa 7, akaba arushwa n’uwa mbere 2’53”, mu gihe Munyaneza Didier we yaje ari uwa 18 hamwe na Hakiruwizeye Samuel wa 19, bombi bakarushwa n’uwa mbere 5’4”.

Abandi ni Ruberwa Jean Damascene waje ari uwa 37 akarushwa n’uwa mbere 9’19” n’aho Mugisha Samuel wari usigaye we aza ari uwa 48, arushwa n’uwa mbere 9’37”.

Iri rushanwa ryatangiye kuwa 31 Mutarama rikazasozwa kuwa 4 Gashyantare rigizwe n’uduce (Etapes) tune (4), aho tuzarangira basiganwe ibirometero 417, rikaba ryaritabiriwe n’amakipe 15 aturutse ku migabane yose y’Isi.

Ibindi wamenya kuri iri rushanwa, Kanda hano.
Abanyarwanda bajyanye intego yo kwegukana iri rushanwa ryo ku rwego rw'Isi n'ubwo ririmo gukinirwa muri AfurikaAbanyarwanda bajyanye intego yo kwegukana iri rushanwa ryo ku rwego rw’Isi n’ubwo ririmo gukinirwa muri Afurika

Buri gihugu cyohereje ab'inkorokoro cyizeyeBuri gihugu cyohereje ab’inkorokoro cyizeye

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru