RUHAGOYACU.com

Abazahagararira u Rwanda bagiye guhatanira mu nzira zirimo indende mu zigize Tour du Rwanda

Abakinnyi 28 barimo abazahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda 2017 bagiye kubanza guhatana mu irushanwa bamnwe bafata nk’igeragezwa cyangwa ijonjora, aho bazasiganwa mu nzira ndende ndetse n’ingufi mu zigize iryo rushanwa rikomeye mu mukijno w’amagare.

Muri Tour du Rwanda 2017, u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’amakipe atatu, ari yo iy’igihugu (Team Rwanda), Benediction y’i Rubavu na Les Amis Sportifs y’i Rwamagana.

Mu buryo bwo kurushaho gutegura no gukarishya abakinnyi bazaba bagize ayo makipe muri Tour du Rwanda, hateguwe irushanwa ry’iminsi ibiri, rizahataniramo abakinnyi 28 ba mbere muri Rwanda Cycling Cup, iri rushanwa rikaba ari na ryo rizafasha mu gutoranya ikipe y’igihugu.

Umunsi wa mbere w'irushanwa bazava i Nyanza berekeze i Rubavu baciye i Muhanga-Ngororero na NyabihuUmunsi wa mbere w’irushanwa bazava i Nyanza berekeze i Rubavu baciye i Muhanga-Ngororero na Nyabihu

Kuwa gatandatu tariki ya 21 Ukwakira, abo bakinnyi 28 bazahaguruka i Nyanza berekeza i Rubavu, aho bazasiganwa intera y’ibirometero 180, iyi ikaba ari na yo nzira ndende iri muri Tour du Rwanda.

Ku cyumweru tariki ya 22 Ukwakira, bazabanza bazenguruke incuro enye mu Mujyi wa Rubavu (Laps), bahite bafata umuhanda wa Nyabihu berekeza i Musanze, bakazasiganwa intera y’ibirometero 95, iyi ikaba inzira ya kabiri ngufi muri Tour du Rwanda, dore ko ingufi cyane kurusha izindi ari iya Nyamata-Rwamagana ireshya n’ibirometero 93,1.

Abakinnyi 28 bazakina iryo rushanwa baziyongeraho Mugisha Samuel ukina muri Dimension Data for Qhubeka uri mu Rwanda, abazatoranywa gukina Tour du Rwanda bakaziyongeraho Areruya Joseph uzagera i Kigali kuwa 23 Ukwakira nyuma y’iminsi amaze akorera imyitozo mu Butaliyani.

Urutonde rw’abakinnyi 28 ba mbere muri Rwanda Cycling Cup:

Uru rutonde rwarimo na Karegeya Jeremie na Biziyaremye Joseph ba Muhazi Cycling Club ariko ntibazakinaUru rutonde rwarimo na Karegeya Jeremie na Biziyaremye Joseph ba Muhazi Cycling Club ariko ntibazakina

Muri iryo rushanwa ry'iminsi ibiri biragoye ko hari uwahabwa amahirwe menshi kurusha abandi, ariko Gasore Hategeka akunze gusiga abandi iyo bakina aharehareMuri iryo rushanwa ry’iminsi ibiri biragoye ko hari uwahabwa amahirwe menshi kurusha abandi, ariko Gasore Hategeka akunze gusiga abandi iyo bakina aharehare

Inzira zose zizasiganirwamo muri Tour du Rwanda 2017:

Tariki 12-11-2017: Prologue: Kigali-Kigali (3,3 km)
Tariki 13-11-2017: Kigali-Huye (120,3 km)
Tariki 14-11-2017: Nyanza-Rubavu (180 km)
Tariki 15-11-2017: Rubavu-Musanze (95km)
Tariki 16-11-2017: Musanze- Nyamata (121 km)
Tariki 17-11-2017: Nyamata-Rwamagana (93.1 km)
Tariki 18-11-2017: Kayonza-Kigali (86.3 km)
Tariki 19-11-2017: Kigali-Kigali (120 km)

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru