RUHAGOYACU.com

Adrien Niyonshuti agiye gusezerera ubusiribateri

Adrien Niyonshuti ufatwa nk’icyitegererezo mu mukino w’amagare mu Rwanda bitewe n’ibikorwa by’indashyikirwa yakoze kandi akiwukoramo, agiye gusezerera ubusilibateri, ashinga urugo n’Umukunzi we Ruisi Umutesi Elyse, Umunyarwandakazi usanzwe yibera mu Butaliyani.

Impapuro z’ubutumire zikoze mu buryo bwihariye ariko bwa Kinyarwanda, zigaragaza ko Adrien Niyonshuti n’Umukunzi we Umutesi bazahamya isezerano kuwa 18 Ugushyingo nyuma y’Umuhango wo gusaba no gukwa uzaba kuwa 17 Ugushyingo, ubukwe bukabera mu Mujyi wa Kigali.

Adrien Niyonshuti ni we wa mbere mu Rwanda mu gusiganwa umuntu ku giti cye asiganwa n'igihe (ITT)Adrien Niyonshuti ni we wa mbere mu Rwanda mu gusiganwa umuntu ku giti cye asiganwa n’igihe (ITT)

Umuhango wo guhamya isezerano imbere y’imbaga y’Abakilisitu uzabera muri Paruwasi ya Kicukiro, hanyuma bahite bajya kwakirira abatumiwe muri Dove Hotel, amakuru agera kuri RuhagoYacu akavuga ko uru rugo ruzasubira gutura mu Butaliyani.

Ubukwe bwa Adrien Niyonshuti na Umutesi Elyse buzaba ubwo muri Tour du Rwanda bazaba barimo kuva i Kayonza baza i Kigali, umuhango wo kwakira abatumirwa wo ukazaba ubwo hazaba hamaze gusozwa ako gace (Etape) kazaba kabanziriza aka nyuma muri iryo rushanwa.

Adrien Niyonshuti ni muntu ki?

Amazina ye ni Adrien Niyonshuti wakuze ndetse atangira umukino w’amagare bamwita ‘Maconsho’. Yavutse tariki ya 2 Mutarama 1987, avukira mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

Niyonshuti ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yahitanye abavandimwe be batandatu.

Adrien Niyonshuti yageze muri Dimention Data for Qhubeka mu 2009 icyitwa MTN QhubekaAdrien Niyonshuti yageze muri Dimention Data for Qhubeka mu 2009 icyitwa MTN Qhubeka

Yatangiye umukino w’amagare mu 2006 ubwo yari afite imyaka 19, nyuma y’aho Se wabo yari yaramuhaye igare ngo ajye aryifashisha mu kazi ko mu rugo no kujya ku ishuri, dore ko yanarikundaga bikomeye.

Muri uwo mwaka wa 2006 ni bwo Jonathan Boyer, Umunyamerika wa mbere witabiriye Tour de France yageze mu Rwanda, aho yari aje gukora mu mushinga wo guha inkunga y’amagare abahinzi b’ikawa.

Uyu munyamerika amaze kubona uburyo abana b’abanyarwanda bakunda igare bitewe n’uko abakoraga akazi ko gutwara abagenzi ku igare bari biganjemo abakiri bato, yakoresheje amarushanwa akoresheje amwe muri ayo magare yari yazaniye abahinzi b’ikawa, maze abasha kubonamo benshi bari bafite impano mu buryo bwihariye, ahita abashingira ikipe y’umukino w’amagare.

Ubwo Jonathan Boyer yajyaga i Rwamagana mu mishinga Abanyamerica barimo yo gukora amagare akozwe mu biti (Ibitogotogo), nibwo yahuye na Niyonshuti Adrien bitaga Maconsho, abona ko afite impano yo gusiganwa ku magare ahita amwongera muri ya kipe yari yarashinze.

Maconsho yagiye yesa uduhigo dutandukanye mu masiganwa y'amagare mu RwandaMaconsho yagiye yesa uduhigo dutandukanye mu masiganwa y’amagare mu Rwanda

Muri uyu mwaka wa 2006 kandi, ni bwo Niyonshuti yahise atangira kwigaragaza muri Tour du Rwanda yakinwaga ku rwego rw’igihugu, aza kuyegukana mu 2008.

Niyonshuti ni we Munyarwanda wa mbere wakinnye nk’uwabigize umwuga mu mukino w’amagare

Mu 2009 Niyonshuti yitabiriye imyitozo muri Afurika y’epfo ihuza abasiganwa ku magare bakizamuka muri Afurika (Africa Continental Centre Training Camp). Aho ni ho yahuriye n’ikipe ya ‘Continental Team MTN Qhubeka’, ubu yitwa ‘Team Dimension Data’, ihita imuha amasezerano yo kuyikinira.

Akigera muri iyo kipe yakinnye Tour of Ireland, aba abaye Umunyarwanda wa mbere witabiriye amasiganwa y’amagare abera ku mugabane w’i Burayi.

Adrien Niyonshuti ni umuvandimwe akaba n'umubyeyi wa benshi mu mukino w'amagareAdrien Niyonshuti ni umuvandimwe akaba n’umubyeyi wa benshi mu mukino w’amagare

Uretse imidali imidali n’ibikombe yegukanye mu marushanwa atandukanye yakiniye imbere mu Rwanda nka Tour du Rwanda ndetse na shampiyona y’igihugu y’umukino w’amagare, Adrien Niyonshuti yagiye anitwara neza mu marushanwa atandukanye yagiye ahagarariramo u Rwanda mu ruhando rw’amahanga.

Ubwo yari akubutse mu mikino Olempike mu 2012, Niyonshuti yashinze ishuri i Rwamagana ryigisha abana gukina umukino w’amagare, rikaba rinafite ikipe yitwa Les Amis Sportifs.

Iri shuri rikaba ari na ryo ryagize uruhare mu kuzamura abakinnyi bamaze kuba ibihangange muri uwo mukino nka Valens Ndayisenga umaze kwegukana Tour du Rwanda inshuro ebyiri (2014 na 2016), Areruya Joseph n’abandi benshi bakinira ikipe y’u Rwanda, tutibagiwe n’abakobwa bafite ibigwi bihariye muri uyu mukino mu Rwanda ari bo Girubuntu Jeanne d’Arc na Ingabire Beatha.

Adrien Niyonshuti ubu ni umukinnyi wa Team Dimention Data y’ababigize umwuga, akaba icyitegererezo mu bakinnyi b’abanyarwanda dore ko yanabaye kapiteni w’ikipe y’u Rwanda igihe kirekire, aho yakinaga gusiganwa umuntu ku giti cye (ITT), gusiganwa mu muhanda (Road race) ndetse no gusiganwa mu misozi (Mountain Bike).

Gusezerana imbere y'amategeko byakozwe mu ibanga kuri bamweGusezerana imbere y’amategeko byakozwe mu ibanga kuri bamwe

Uburyo bukoze n'ibyo bukozemo ni ibya KinyarwandaUburyo bukoze n’ibyo bukozemo ni ibya Kinyarwanda

Urupapuro rw'ubutumire rugaragaza neza ko ari ubukwe bw'abantu bihebeye umukino w'igareUrupapuro rw’ubutumire rugaragaza neza ko ari ubukwe bw’abantu bihebeye umukino w’igare

Ubukwe buzaba muri Tour du Rwanda ariko ntibizabuza abayirimo kubwitabiraUbukwe buzaba muri Tour du Rwanda ariko ntibizabuza abayirimo kubwitabira

Adrien Niyonshuti ni umwe mu bafatiye runini Dimension Data for QhubekaAdrien Niyonshuti ni umwe mu bafatiye runini Dimension Data for Qhubeka

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru