RUHAGOYACU.com

Adrien Niyonshuti yabonye ikipe ashobora no kuzahagarikiramo gukina umukino w’amagare

Nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Dimension Data for Qhubeka, ubu Adrien niyonshuti ni umukinnyi wa Sampada Cycling Team yo muri Afurika y’epfo, ikipe yita ko ari iy’amasaziro, bivuze ko ari yo ashobora kuzahagarikiramo gukina umukino w’amagare nk’uwabigize umwuga.

Kuva mu 2009 kugeza mu mpera z’umwaka ushize wa 2017, Adrien Niyonshuti yari umukinnyi wa MTN Qhubeka yaje guhindura izina ikitwa Dimension Data for Qhubeka, aho yesereje imihigo itandukanye, akaba ku isonga mu banyarwanda bo ku rwego rwo hejuru mu gusiganwa ku magare.

Muri Dimension Data, Adrien yitabiriye amarushanwa menshi akomeyeMuri Dimension Data, Adrien yitabiriye amarushanwa menshi akomeye

Ibicishije ku rukuta rwayo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Sampada Cycling Team yahaye ikaze abakinnyi bayo bashya barimo na Adrien Niyonshuti ndetse na Songezo Jim, Umunyafurika y’epfo bakinanaga muri Dimension Data.

Irushanwa rye rya mbere muri Sampada Cycling Team, Adrien Niyonshuti aratangira kurikinana na bagenzi be kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Mutarama rizasozwe kuwa 18 Mutarama, rikaba ryitwa Mpumalanga Cycle Tour ribera muri Afurika y’epfo.

Sampada Cycling Team ni ikipe y’ababigize umwuga nk’uko ibisobanura ku rukuta rwayo rwa Twitter, icyakora ikaba itarabona ibyangombwa by’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku Isi (UCI) biyemerera kwitabira amarushanwa akomeye (Grand Tour), ariko yemerewe gukina amarushanwa yo mu Karere iherereyemo ndetse n’imbere mu gihugu.

Adrien Niyonshuti na Songezo Jim bakinanaga muri Dimension Data bari mu bakinnyi bashya bane muri Sampada Cycling Team Adrien Niyonshuti na Songezo Jim bakinanaga muri Dimension Data bari mu bakinnyi bashya bane muri Sampada Cycling Team

Adrien Niyonshuti yegukanye shampiyona nyinshi ariko iheruka ni iya 2017 mu gusiganwa umuntu ku giti cyeAdrien Niyonshuti yegukanye shampiyona nyinshi ariko iheruka ni iya 2017 mu gusiganwa umuntu ku giti cye

Mu nshingano za Adrien Niyonshuti harimo no gufasha abakinnyi bakiri bato muri Sampada Cycling TeamMu nshingano za Adrien Niyonshuti harimo no gufasha abakinnyi bakiri bato muri Sampada Cycling Team

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru