RUHAGOYACU.com

Ahorukomeye yahize kwisubiza Tour de Gisagara- Amafoto mbere y’isiganwa

Ahorukomeye Jean Pierre wegukanye isiganwa rizenguruka akarere ka Gisagara mu mwaka ushize, yahize kongera kuryisubiza kuri uyu wa Gatandatu ubwo rigiye kuba ku nshuro yaryo ya gatatu.

Kuri uyu munsi, abasiganwa 74 bagiye guhaguruka mu Rwabuye, aho baza gusoreza mu gasantiri ka Ndora mu karere ka Gisagara ndetse ni ku nshuro ya mbere, iri siganwa riza kuba risoreza muri aka karere kuko bwa mbere ryasorezwaga ku Nzu Mberabyombi i Huye.

Abakuru ni 39, abakobwa 5 n’abari munsi y’imyaka 20 bagera kuri 30.

Ikindi gishya kiri muri iri siganwa ry’uyu mwaka ni uko haza gukorwa intera ya kilometero 80, aho kuba 65 nk’uko byagenze mu nshuro 2 ziheruka.


Isiganwa rifite umwihariko wo gukoreshwamo amagare ya pneu ballonIsiganwa rifite umwihariko wo gukoreshwamo amagare ya pneu ballon


Abazagusiganwa babanje kwambara gutya..Abazagusiganwa babanje kwambara gutya..
Bababwira kwambara nimero inyumaBababwira kwambara nimero inyuma

Aganira na RuhagoYacu, Ahorukomeye Jean Pierre wegukanye iri siganwa mu 2016 nyuma yo kuba uwa gatatu mu 2015, yadutangarije ko agarutse ashaka kuryisubiza dore ko anakunda cyane uyu mukino w’amagare.

Uyu mukinnyi yabwiye RuhagoYacu ko yari yahawe amahirwe yo kwinjira mu ikipe ya CCA i Huye, ariko aza kubura igare ryo gukinisha.

Inzira Abasiganwa bagiye gucamo:

Abahungu: Rwabuye- Kibirizi- Mugombwa- Muganza (Saga)- Kirarambogo- Gishubi- Ndora (centre).

Abakobwa: Kibilizi- Mugombwa- Muganza- Ndora (centre).

Tour de Gisagara iba buri mwaka, igahuza abakinnyi biyiziho impano y’umukino w’amagare, aho umwihariko wayo ari uko ikoreshwamo amagare asanzwe azwi nka pine balo(pneu ballon).

Iri siganwa ritegurwa n’akarere ka Gisagara ku bufatanye na CCA y’i Huye.

N'icyiciro cy'abakobwa, baraza kuba basiganwaN’icyiciro cy’abakobwa, baraza kuba basiganwa







Ahorukomeye watwaye Tour de Gisagara mu mwaka ushize yagarutse n'uyu mwakaAhorukomeye watwaye Tour de Gisagara mu mwaka ushize yagarutse n’uyu mwaka

Mu mwaka ushize wa 2016, Tour de Gisagara yabaye tariki ya 4 Kamena 2016, yegukanwe na Ahorukomeye Jea Pierre w’imyaka 24 nyuma yo kukwanikira bagenzi be kuva Rwabuye – Imberabyombi (Huye) – Kaminuza – Tumba – Rango – Nkubi – Sahera – Kansi – Kibirizi – Mubishya – Muganza – Ndora – Musha – Rwanza basoreza n’ubundi ku Nzu mberabyombi i Huye.

Ahorukomeye yakoresheje amasaha 2:33’:15” ku ntera ya kirometero 63, akurikirwa na Munyakazi Felicien w’imyaka 20 wakoresheje amasaha 2:34’:55” naho Hitimana Elie w’imyaka 19 aba uwa gatatu akoresheje amasaha 2:37”:03”.

Mu bakobwa bakinnye ari batandatu gusa, Uwayezu Theresse ni we wabaye uwa mbere akoresheje isaha 1:15’:23" ku ntera y’ibirometero 20, akurikirwa na Muhawenimana Josephine wakoresheje isaha 1:20’:03" naho Mutuyimana Jeannette aba uwa Gatatu akoresheje isaha 1: 20’:57’’.

Mu 2015, iri siganwa ryari ritabiriwe na Minisitiri w’umuco na Siporo Amb. Joseph Habineza ari kumwe na Karekezi Léandre wayoboraga aka karere, ryegukanwe na Munyamahoro Jean Claude wa CCA, akoresheje amasaha abiri, iminota 30 n’amasegonda abiri(2h30’2”) ku ntera ya kilometero 65, akurikirwa na Twizeyimana Matthieu wakoresheje 2h32’29’’ mu gihe Ahorukomeye Jean Pierre yaje ku mwanya wa gatatu akoresheje 2h33’14’’.

Mu bakobwa bo bagenze inzira y’ibirometero 20, Uwizeyimana Therese yaje ku mwanya wa mbere akoresheje 1h07’2” akurikirwa na Muhawenimana Seraphine mu gihe Ingabire Josee yaje ku mwanya wa gatatu.

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru