RUHAGOYACU.com

Amafoto – Ikipe y’u Rwanda ntiyashyiguye Eritrea ku munsi wa mbere wa shampiyona ya Afurika

Abanyarwanda ntibashoboye gushyigura Eritrea ngo bayikure ku mwanya wa mbere muri shampiyona ya Afurika yatangiye kuri uyu wa gatatu, ariko Ikipe y’u Rwanda ibasha kubona imidali itatu irimo n’uwa zahabu.

Ku munsi wa mbere wa shampiyona nyafurika y’umukino w’amagare irimo gukinirwa mu Rwanda, Eritrea ni yo yegukanye umudali wa zahabu mu bagabo ndetse n’ingimbi, u Rwanda rutwara umudali wa zahabu mu bangavu, uwa Bronze mu bagabo ndetse n’uwa feza mu bari n’abategarugori.

Abanyarwanda bashoboraga kuba aba mbere iyo igare rya Nsengimana Jean Bosco ritavamo umunyururuAbanyarwanda bashoboraga kuba aba mbere iyo igare rya Nsengimana Jean Bosco ritavamo umunyururu

Mu irushanwa bakinnye basiganwa n’ibihe (Course contre la montre) mu cyiciro cy’amakipe, Abanyarwanda ntibashoboye gukura Eritrea ku mwanya wa mbere, aho basiganwe intera y’ibirometero 40, bava i Nyanza ya Kicukiro bakajya i Nyamata bakagaruka.

Abanya Eritrea bari barangajwe imbere na kizigenza GHEBREIGZABHIER WERKILUL Amanuel ndetse na Eyob Metkel yanyonze iyo ntera mu minota mirongo itanu n’umwe n’amasegonda makumyabiri n’umunani n’iby’ijana makumyabiri n’umunani (51’28’’28), abanyarwanda barabakurikira barushwa amasegonda 17 gusa, n’aho Algeria ya LAGAB Azzedine iza ku mwanya wa gatatu.

Eritrea yegukanye n’umudali wa zahabu mu ngimbi, aho yaje ku isonga mu makipe atandatu yitabiriye irushanwa, u Rwanda rukaza ku mwanya wa kabiri mu gihe Namibia ari yo yaje ku mwanya wa gatatu.

Mbere yo gutangira gukina umutoza Sterling Magnell yabanje kubaragiza ImanaMbere yo gutangira gukina umutoza Sterling Magnell yabanje kubaragiza Imana

Umudali wa Zahabu, u Rwanda rwawubonye mu cyiciro cy’abangavu basiganwaga intera y’ibirometero 18, aho Abarundikazi baje ku mwanya wa kabiri, dore ko ari na yo makipe yonyine yitabiriye isiganwa ku munsi wa mbere wa shampiyona ya Afurika muri icyo cyiciro.

Mu bari n’abategarugori ho, Ethiopia ni yo yegukanye umwanya wa mbere nyuma yo kunyonga ibirometero 40 mu 01h02’38’’60, igakurikirwa na Eritrea iyiri inyuma ho amasegonda umunani n’iby’ijana mirongo irindwi na bitanu (08’’75), u Rwanda rukaza ku mwanya wa gatatu.

Imidali ibiri ya Zahabu n’umwe wa Bronze ku ikipe ya Eritrea ni yo ituma ikomeza kuza ku isonga nyuma y’umunsi wa mbere wa shampiyona ya Afurika, hagakurikiraho ikipe y’u Rwanda ifite zahabu imwe, Bronze ebyiri na feza imwe, mu gihe Namibia, u Burundi na Algeria bafite umudali umwe umwe.

Shampiyona ya Afurika irakomeza kuri uyu wa kane tariki ya 15/2/2018 hakinwa gusiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye (ITT), aho bazongera gusiganwa ibirometero 40 mu muhanda bakiniyemo uyu munsi.

Abanya Ghana bishimiye kuba banasoje isiganwaAbanya Ghana bishimiye kuba banasoje isiganwa

Maroc ntiyahiriwe na TTT, amizero ngo ni mu gusiganwa mu muhandaMaroc ntiyahiriwe na TTT, amizero ngo ni mu gusiganwa mu muhanda

Abakobwa ba Eritrea ni bo ba mbere muri Afurika kugeza ubuAbakobwa ba Eritrea ni bo ba mbere muri Afurika kugeza ubu
Umutekano mu muhanda wizewe 100%Umutekano mu muhanda wizewe 100%
Abagande na bo bitabiriye irushanwaAbagande na bo bitabiriye irushanwa
Abarundi bari mu babaye aba nyumaAbarundi bari mu babaye aba nyuma
Shampiyona ya Afurika irimo irakinwa n'ibikonyozi gusaShampiyona ya Afurika irimo irakinwa n’ibikonyozi gusa
Abanyazambiya ngo ntibaje gushaka umudali ariko baje gushaka inararibonye mu gutegura amasiganwa y'amagareAbanyazambiya ngo ntibaje gushaka umudali ariko baje gushaka inararibonye mu gutegura amasiganwa y’amagare
Abanya Tanzania barangajwe imbere n'umukinnyi ukina muri Bike AidAbanya Tanzania barangajwe imbere n’umukinnyi ukina muri Bike Aid
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na yo yaritabiriyeRepubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na yo yaritabiriye
Abanyekongo baje mu myanya ya nyumaAbanyekongo baje mu myanya ya nyuma
Abafana bo banezezwaga na twinshiAbafana bo banezezwaga na twinshi
Namibia na yo irakomeye bigaragarira boseNamibia na yo irakomeye bigaragarira bose
Ikipe y'ibirwa bya MauriceIkipe y’ibirwa bya Maurice
DjiboutiDjibouti
Burkina FasoBurkina Faso
Ethiopia yitwaye neza mu gice cy'isiganwa ariko mu kugaruka birangaEthiopia yitwaye neza mu gice cy’isiganwa ariko mu kugaruka biranga
Maroc ntiyahiriweMaroc ntiyahiriwe
Abanya Ethiopia kazi bahagurutse nyuma y'abanyarwandakazi babacahoAbanya Ethiopia kazi bahagurutse nyuma y’abanyarwandakazi babacaho
Abanyarwanda bashoboraga kuba aba mbere ariko bahuye n'insanganyaAbanyarwanda bashoboraga kuba aba mbere ariko bahuye n’insanganya
Bamanuka i Gahanga, Nsengimana Jean Bosco igare rye ryavuyemo umunyururu biba ngombwa ko bamutegerezaBamanuka i Gahanga, Nsengimana Jean Bosco igare rye ryavuyemo umunyururu biba ngombwa ko bamutegereza
Abanyarwandakazi ntako batagize ngo bahatane ariko bisanga ari aba gatatuAbanyarwandakazi ntako batagize ngo bahatane ariko bisanga ari aba gatatu
Algeria ya Lagab Azedine na bagenzi be na yo yari yahigiye umudali wa ZahabuAlgeria ya Lagab Azedine na bagenzi be na yo yari yahigiye umudali wa Zahabu
Abafana ni benshi, Igare rirakunzwe peAbafana ni benshi, Igare rirakunzwe pe
Eritrea ni yo yahagurutse nyuma kuko ari yo yari isanganywe umwanya wa mbere muri TTTEritrea ni yo yahagurutse nyuma kuko ari yo yari isanganywe umwanya wa mbere muri TTT
Abagande mu gusoza isiganwaAbagande mu gusoza isiganwa
Bishimiye kuba nibura basoje isiganwa n'ubwo batari bazi umwanya barihoBishimiye kuba nibura basoje isiganwa n’ubwo batari bazi umwanya bariho
Zambia ngo baje kwigira ku RwandaZambia ngo baje kwigira ku Rwanda
Abarundikazi bahatanaga n'Abanyarwandakazi gusaAbarundikazi bahatanaga n’Abanyarwandakazi gusa
Harakurikiraho gusiganwa umukinnyi ku giti cyeHarakurikiraho gusiganwa umukinnyi ku giti cye


Andi mafoto menshi y’umunsi wa mbere wa shampiyona ya Afurika, mukande hano

Amafoto: Julius Ntare/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru