RUHAGOYACU.com

Amafoto-Ndayisenga Valens yegukanye agace kanyuma ,ARERUYA Joseph atwara Tour du Rwanda 2017

Umunsi wanyuma wa Tour du Rwanda 2017 uhiriye abanyarwanda aho Ndayisenga Valens yegukanye agace Kigali-Kigali mu gihe Areruya Joseph abaye umunyarwanda wa gatatu wegukanye isiganwa ry’amagare rigera mu ntara zose zigize u Rwanda.

Amafoto yandi y’umunsi wanyuma wa Tour du Rwanda 2017 kanda hano

Ndayisenga Valens kwegukana aka gace bikaba bivuze ko ahise ashyikira Eyob Metkel mu bakinnyi bamaze gutwara uduce twinshi twa Tour du Rwanda mu mateka yayo aho buri umwe yegukanye dutanu.

Valens yahise yihemba nyuma yo gutwara agace ubundi kagoranye muri Tour du RwandaValens yahise yihemba nyuma yo gutwara agace ubundi kagoranye muri Tour du Rwanda
VAN ENGELEN Adne wa Bike Aid ni we wahembwe nk'uwahatanye kurusha abandi mu irushanwa ryoseVAN ENGELEN Adne wa Bike Aid ni we wahembwe nk’uwahatanye kurusha abandi mu irushanwa ryose
MEBRAHTOM Natnael wa Eritrea yambitswe umwenda nk'uwarushije abandi kuzamuka mu irushanwa ryoseMEBRAHTOM Natnael wa Eritrea yambitswe umwenda nk’uwarushije abandi kuzamuka mu irushanwa ryose
Valens yishimiye uko iri rushanwa ryagenzeValens yishimiye uko iri rushanwa ryagenze
Valens yatwaye agace ka gatanu muri Tour du RwandaValens yatwaye agace ka gatanu muri Tour du Rwanda

Areruya Joseph akaba ashoboye kwegukana iri siganwa abifashijwemo ahanini n’ikipe ye ya Dimension Data yari ikomeye cyane uyu mwaka nk’uko byagaragaraga, akaba yakurikiwe na Eyob Metkel bakinana wari wegukanye uyu mwanya umwaka ushize.

Ikipe ya Dimension Data ni yo ifashe umwanya wa mbere mu makipe 15 yitabiriye isiganwa ry’uyu mwaka, mu gihe Mebrahtom Natnael wo muri Eritrea ari we wegukanye igihembo cy’uwazamutse kurusha abandi.

Uko abakinnyi basoje bakurikirana muri rusange

  1. Areruya Joseph Dimension Data For Qhubeka 20:21:29
  2. Eyob Metkel Dimension Data For Qhubeka +0:28
  3. Kangangi Suleiman Bike Aid +1:29
  4. Nsengimana Jean Bosco Rwanda +2:10
  5. Byukusenge Patrick Rwanda +3:08
  6. Ndayisenga Valens Tirol Cycling Team +3:19
  7. Jeannes Matthieu Team Haute Savoie - Auvergne Rhône Alpes +3:24
  8. Munyaneza Didier Rwanda +3:57
  9. Okubamariam Tesfom Eritrea +4:26
  10. Pellaud Simon Team Illuminate +5:45

Areruya Joseph yambitswe umwenda w'umuhondo na Minisitiri Uwacu ashimangira kwegukana Tour du RwandaAreruya Joseph yambitswe umwenda w’umuhondo na Minisitiri Uwacu ashimangira kwegukana Tour du Rwanda
Areruya abaye umunyarwanda wa gatatu wegukanye iri siganwa kuva ryagirwa mpuzamahangaAreruya abaye umunyarwanda wa gatatu wegukanye iri siganwa kuva ryagirwa mpuzamahanga
Abakinnyi baje mu myanya itatu ya mbere ntiharimo ukina mu RwandaAbakinnyi baje mu myanya itatu ya mbere ntiharimo ukina mu Rwanda
Uhereye ibumoso Eyob Metkel(2), Areruya Joseph(1) na KANGANGI Suleiman(3) ni bo baje mu myanya itatu ya mbereUhereye ibumoso Eyob Metkel(2), Areruya Joseph(1) na KANGANGI Suleiman(3) ni bo baje mu myanya itatu ya mbere

Ibihe bikuru by’umunsi washorejweho Tour du Rwanda

9:30’ Abakinnyi barahagurutse ngo bazenguruke bwa mbere

9:45’ Abakinnyi bazengurutse bwa kabiri, Hakiruwizeye Samuel wa Les Amis Sportfs ni we uyoboye abakinnyi batanu basize igikundi umunota. Igikundi kiyobowe na Dimension Data ya Areruya na Eyob Metkel.

10:05’: Bazengurutse bwa kabiri. Edward Green ukinira LowestRate.ca yo muri Canada, ni we uyoboye ab’imbere aho akomeje gushakisha amanota yo kuba uwa mbere ahazamuka. Mbere y’uyu munsi yarushwaga amanota umunani na Nathnaer wa mbere.

10: 20’: : Bazengurutse bwa gatatu. Edward Green akomeje kuyobora mu gihe ikipe y’igihugu ya Eritrea ari yo iyoboye Peloton yasigaye umunota n’amasegonda 30.

10:35’: Bazengurutse bwa kane, abakinnyi bari imbere barimo Natnaer wo muri Eritrea ushaka amanota yo kuba uwa mbere ahazamuka, hakazamo Hakiruwizeye Samuel ndetse na Avila wa Illuminate, Gusa Green Edward aracyayoboye.

Hakiruwizeye Samuel wa Les Amis ni we watangiye ayoboyeHakiruwizeye Samuel wa Les Amis ni we watangiye ayoboye
Perezida wa Ferwacy Aimable Bayingana yahawe umwenda n'ikipe ya Tirol yo muri Autriche ikinamo umunyarwanda Ndayisenga ValensPerezida wa Ferwacy Aimable Bayingana yahawe umwenda n’ikipe ya Tirol yo muri Autriche ikinamo umunyarwanda Ndayisenga Valens
Uyu mwenda ukaba ahanini ari uwo gutumira u Rwanda muri shampiyona y'isi y'Amagare izabera muri Autriche umwaka utahaUyu mwenda ukaba ahanini ari uwo gutumira u Rwanda muri shampiyona y’isi y’Amagare izabera muri Autriche umwaka utaha
Areruye Joseph byitezwe ko ari bwegukane Tour du RwandaAreruye Joseph byitezwe ko ari bwegukane Tour du Rwanda
Bitegura guhaguruka kuri Stade AmahoroBitegura guhaguruka kuri Stade Amahoro
Dimension Data ni yo yari iyoboye PelotonDimension Data ni yo yari iyoboye Peloton

10:58’: Abakinnyi ba mbere bazengurutse bwa gatanu bayobowe na Avila wa Illuminate na bagenzi be bakomeje kugendana.

11:03: Igikundi ni bwo kigihita cyasizwe iminota 2 n’amasegonda 58. Igikundi Eyob Metkel yasize Areruya amasegonda 10.

11:16: Aba mbere bazengurutse bwa gatandatu. Natnaer aracyayoboye itsinda ririmo abanya-Eritrea babiri.

11:19’: Igikundi kirahise. Cyasigayeho iminota 2’46’’. Kenya ni yo iyoboye Peloton kuri ubu.

Dimension Data iyoboye Peloton Dimension Data iyoboye Peloton
Abakinnyi mu gikundi baganira uko isiganwa rimezeAbakinnyi mu gikundi baganira uko isiganwa rimeze
Ndayisenga Valens mu nzira ahatana ngo ze kwegukana umwanya wa mbereNdayisenga Valens mu nzira ahatana ngo ze kwegukana umwanya wa mbere
MANSOURI Islam yayoboyeho umwanya MANSOURI Islam yayoboyeho umwanya

Abakinnyi bari imbere ntabwoba bateye ku rutonde rusange kuko uri hafi ari Debretsion Aron wa 16 wasizwe iminota hafi 12 ku rutonde.

11:36: Abakinnyi ba mbere bazengurutse bwa karindwi. Aba barimo Lagab Azzedine wa Algeria, Natnaer M na Aron ba Eritrea, Avila wa Illuminate na Edward Grene wa LowestRate.

11:38’ Igikundi kiyobowe na Dimension Data na cyo kirahise aho bagabanyije iminota barushwa ubu hasigayemo 1’52’

Umukinnyi wa mbere wegukanye igihembo muri Tour du Rwanda 2017 aramenyekanye. Mebrahtom Natnael wo muri Eritrea ni we uri buhembwe nk’uwahize abandi mu kuzamuka. Igihembo umwaka ushize cyari kegukanywe na Mugisha Samuel.

11:54’ Ba bakinnyi ba mbere bamaze gucaho bwa munani. Gusa na bo bacitsemo ibice bibiri aho Edward Grene na Avila basigaye inyuma gato

11:55’: Abakinnyi batanu ba Dimension Data ni bo bayoboye igikundi cya kabiri. Ikinyuranyo kigeze ku munota umwe n’amasegonda 17.

12: 12: Bagenda bwa cyenda ari na bwo bwanyuma kuko bagaruka basoza. Mansour wa Algeria na Aron wa Eritrea barayoboye gusa Peloton ibari inyuma amasegonda 21.

Amafoto: Ntare Julius

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Emire Ngirabatware Ek Neymary.Or Ozil.

    Kuya 19-11-2017 saa 13:07'

    Arerua Josepf Atwara Td De Rwanda.Ndayisenga Valenc Atwara Agace Kanyuma,kigali-kigali Amagare Oye Oyeeeeeee.

  2. uwizeyimana jamv

    Kuya 19-11-2017 saa 08:59'

    mwaramutse ndabona itsinzi ari iy’Abanyarwanda


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru