RUHAGOYACU.com

Amakipe 14 aturutse hanze ni yo azitabira Tour du Rwanda ya 2017

Abategura isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda, Tour du Rwanda barangije gutangaza ko amakipe 17 arimo atatu yo mu Rwanda, ari yo azitabira isiganwa ry’uyu mwaka rizakinwa hagati y’amatariki ya 12 na 19 Ugushyingo.

U Rwanda nkuko byagenze mu isiganwa riheruka ruzaba ruhagarariwe n’amakipe atatu, arimo ikipe imwe y’igihugu hamwe n’amakipe ya Benediction Data y’i Rubavu na Les Amis Sportifs ya Rwamagana.

Ikipe y’igihugu y’ibirwa bya Maurice ni cyo gihugu gishya kizaba cyiza mu Rwanda mu mpera z’umwaka, mu gihe amakipe nka ILLUMINATE yo muri America na Interpro Cycling Academy yo mu Buyapani na zo zitezwe i Kigali muri iri siganwa rimaze kwandikisha izina kuri uyu mugabane.

Ndayisenga Valens ni we wegukanye irushanwa riherukaNdayisenga Valens ni we wegukanye irushanwa riheruka

Inzira ndende izaba iri muri iri rushanwa ni iy’ibirometero 180 bizava i Nyanza bigana i Rubavu, mu gihe ku nshuro ya mbere iri siganwa rizagera mu gace ka Nyamata, ni mu gace karyo ka kane kazahaguruka i Musanze kagasorezwa mu Bugesera.

Amakipe 17 azaza muri Tour du Rwanda 2017

Amakipe azaba ahagarariye u Rwanda

  1. National Team Of Rwanda
  2. Club Benediction Of Rubavu
  3. Club Les Amis Sportifs Of Rwamagana

Amakipe y’ibihugu byo muri Afurika

  1. Mauritius
  2. Ethiopia
  3. Eritrea
  4. Marooc
  5. Algeria

Amakipe ari ku rwego rwa UCI Continental :

  1. Dimension Data For Qhubeka (Afurika y’epfo)
  2. Tirol Cycling Team (Autriche)
  3. Team Illuminate (USA)
  4. Bike Aid (Ubudage )
  5. Dukla Banska Bystrica (Slovakia)
  6. Interpro Cycling Academy (Japan)

Amakipe yo ku rwego rw’akarere

  1. Lowestrates.Com (Canada)
  2. Haute-Savoie / Auvergne Rhône-Alpes (France)
  3. Kenya Riders Safaricom (Kenya)
Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru