RUHAGOYACU.com

Amazina na numero z’abakinnyi 79 bazitabira Tour du Rwanda 2017

Abategura isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda barangije gushyira hanze amazina y’abakinnyi 79 baturutse mu makipe 16 baje guhatana muri iri rushanwa rizaba rikinwa ku nshuro yaryo ya cyenda.

Nkuko bisanzwe, Ndayisenga Valens wegukanye isiganwa riheruka ni we uzaba yambaye numero imwe, gusa ikipe ye ya Tirol Cycling Team ikaba izaba ifite umubare muke w’abakinnyi(bane) mu gihe andi makipe azaba ahagarariwe n’abakinnyi batanu buri imwe.

Eyob Metkel(ibumoso) na Ndayisenga Valens(iburyo) ni bo bahabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa ry'uyu mwakaEyob Metkel(ibumoso) na Ndayisenga Valens(iburyo) ni bo bahabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa ry’uyu mwaka

Uyu musore umaze kwegukana iri siganwa ubugira kabiri, ni na we uza imbere ku rutonde nyafurika mu bakinnyi bose bazitabira Tour du Rwanda aho aza ku mwanya wa gatanu, mu gihe umunya-Eritrea Okubamariam Tesfom uza ku mwanya wa gatandatu ari we umugwa mu ntege. DE BOD Stefan umunyafurika y’epfo ukinira Dimension Data ari aho hafi ku mwanya wa 15 agakurikirana na MANSOURI Islam uzazana n’ikipe y’igihugu ya Algeria.

Mu bandi bakinnyi bo kwitega muri iri siganwa, harimo Nsengimana Jean Bosco uzaba akinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda akaba yaregukanye iri siganwa muri 2015, hakaza umunyamarooc Saber Lahcen wakuye umwanya wa cumi mu isiganwa nk’iri rya 2014, mu gihe Lagab Azzedine wo muri Algeria ari irindi zina rihora ryitezwe muri Tour du Rwanda.

Rugg Thimothy ni izina rizakumburwa muri Tour du Rwanda y'uyu mwakaRugg Thimothy ni izina rizakumburwa muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka

U Rwanda n’abakinnyi 18 ni cyo gihugu kizaba gifitemo abakinnyi benshi, mu gihe Eritrea izaba ifite abagera kuri batandatu ikaza ku mwanya wa kabiri.

Mu mazina atazagaragara muri iyi Tour du Rwanda asanzwe amenyerewe i Kigali, harimo umunya Eritrea Amanuel Gebrezgabihier Egerzeigzaarhka ukinira Dimension Data ndetse na mugenzi we Teshom Meron wa Bike Aid. Aha kandi, abanya-Marooc Salaheddine Mraouni na Mouhssine Lahsaini n’umunya-Ethiopie Buru Temsegen na bo ntibazitabira isiganwa ry’uyu mwaka.

Tesfom Okubamariam ni umwe mu bitezwe mu isiganwa ry'uyu mwakaTesfom Okubamariam ni umwe mu bitezwe mu isiganwa ry’uyu mwaka
Ndayisenga Valens yegukanye Tour du Rwanda iherukaNdayisenga Valens yegukanye Tour du Rwanda iheruka

Abakinnyi bazitabira Tour du Rwanda 2017 na numero bazaba bambaye:

Tirol Cycling Team

  • 1 Ndayisenga Valens
  • 2 Gamper Patrick
  • 3 Knapp Daniel
  • 4 Vermeulen Moran

Dimension Data

  • 11 Eyob Metkel
  • 12 Areruya Joseph
  • 13 Mugisha Samuel
  • 14 Weldu Hafetab
  • 15 De Bod Stefan

Eritrea National Team

  • 21 Okubamariam Tesfom
  • 22 Musie Mehari Saymon
  • 23 Tsegay Amanueal
  • 24 Debretsion Aron
  • 25 Mebrahtom Natnael

Rwanda National Team

  • 31 Nsengimana Jean Bosco
  • 32 Uwizeye Jean Claude
  • 33 Byukusenge Patrick
  • 34 Ukiniwabo Jean Paul Rene
  • 35 Munyaneza Didier

BIKE AID

  • 41 Holler Nikodemus
  • 42 Kipkemboi Salim
  • 43 Kangangi Suleiman
  • 44 Langat Geoffrey
  • 45 Van Engellen Adne

BENEDICTION CLUB

  • 51 Hategeka Gasore
  • 52 Nduwayo Eric
  • 53 Ruberwa Jean
  • 54 Nizeyimana Alexis
  • 55 Uwizeyimana Bonaventure

Kenyan Riders SAFARICOM

  • 61 Kiplagat Kelvin Kiping’Etich
  • 62 Gathiambo Joshpat
  • 63 Kariuki John
  • 64 Kimutai Andrew
  • 65 Kipkemboi Kiplagat Cornelius

HAUTE SAVOIE AUVERGNE RHONES ALPES

  • 71 Fournet Fayard Sebastien
  • 72 Clavel Sylvain
  • 73 Jeannes Mathieu
  • 74 Roux Nicolas
  • 75 Goudin Valentin

ALGERIE National Team

  • 81 Lagab Azzedine
  • 82 Mansouri Abderrahmane
  • 83 Mansouri Islam
  • 84 Lounis Mehdi
  • 85 Hamza Yacine

ETHIOPIE National Team

  • 91 Giday Kibrom
  • 92 Gebremariam Fiseha
  • 93 Ebrahim Redwan
  • 94 Gebrewahd Tamrat Meresa
  • 95 Redae Tedros

LOWESTRATES.CA

  • 101 McPhaden Cameron
  • 102 Keeping Stephen
  • 103 Cusson Fradet Jules
  • 104 Wachtendorf Brelt
  • 105 Greene Edward

LES AMIS SPORTIFS

  • 111 Tuyishimire Ephrem
  • 112 Rugamba Janvier
  • 113 Uwingeneye Jimmy
  • 114 Hakiruwizeye Samuel
  • 115 Mfitumukiza Jean Claude

DUKLA BANSKA BYSTRICA

  • 121 Tybor Patrik
  • 122 Oros Samuel
  • 123 Foltan Adrian
  • 124 Mahdar Martin
  • 125 Palcak Josef

MAURITIUS National Team

  • 131 Rougier-Lagane Christopher
  • 132 Le Court de Billot Olivier
  • 133 Mayer Alexendre
  • 134 Lincoln Yannick
  • 135 How Saw Keng Mathew

TEAM ILLUMINATE

  • 141 Avila Vanegas Edwin Alcibiades
  • 142 Mccutcheon Connor
  • 143 Piper Cameron
  • 144 Eastern Griffin
  • 145 Pellaud Simon

MAROC Nation Team

  • 151 AIT El bdia Anass
  • 152 Benouzza Hicham
  • 153 Sabbahi Lahcen
  • 154 Sabbahi El Houcaine
  • 155 Saber Lahcen

Inzira zose zizasiganirwamo muri Tour du Rwanda 2017:

  • Tariki 12-11-2017: Prologue: Kigali-Kigali (3,3 km)
  • Tariki 13-11-2017: Kigali-Huye (120,3 km)
  • Tariki 14-11-2017: Nyanza-Rubavu (180 km)
  • Tariki 15-11-2017: Rubavu-Musanze (95km)
  • Tariki 16-11-2017: Musanze- Nyamata (121 km)
  • Tariki 17-11-2017: Nyamata-Rwamagana (93.1 km)
  • Tariki 18-11-2017: Kayonza-Kigali (86.3 km)
  • Tariki 19-11-2017: Kigali-Kigali (120 km)
Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru