RUHAGOYACU.com

Areruya Joseph agiye kwandikisha amateka muri La Tropicale nyuma yo kugumana umwenda w’umuhondo

Areruya Joseph akomeje kwandikisha amateka mu isiganwa rya mbere muri Afurika dore ko agace kabanziriza akanyuma gasize uyu munyarwanda ari we ukiyoboye abandi aho amahirwe 80% ari uko yakwegukana La Tropicale Amissa Bongo kuri iki cyumweru.

Inzira y’ibirometero 115 yavaga Bitam yerekeza Niyom, Areruya Joseph yaje kuyirangiza ku mwanya wa gatatu asizwe amasegonda ane yonyine n’umutaliyani NOCENTINI Rinaldo wayegukanye akoresheje 2:32:48.

NOCENTINI Rinaldo ni we wegukanye agace ka noneNOCENTINI Rinaldo ni we wegukanye agace ka none

Umunya-Eritrea Solomon Zememfes ni we waje ku mwanya wa kabiri mu gace k’uyu munsi mu gihe umudage HOLLER Nikodemus uza inyuma ya Areruya Joseph ku rutonde rusange, we intera y’uyu munsi yayibonyemo umwanya wa munani, aho Areruya Joseph yamusizemo andi masegonda atatu.

Areruya Joseph akaba yitwaye neza mu gace k’uyu munsi, nyamara yagakinnye atari kumwe n’abakinnyi babiri bakomeye bajyanye mu isiganwa Valens Ndayisenga na Bonaventure Uwizeyimana dore ko aba bombi bavuye mu isiganwa ku munsi w’ejo nyuma yo gukora impanuka.

Areruya Joseph asigaranye na Mbappe hamwe na Rene nyuma y'ivamo rya Valens na BonaAreruya Joseph asigaranye na Mbappe hamwe na Rene nyuma y’ivamo rya Valens na Bona

Tropicale Amissa Bongo ikaba isigaje agace kamwe kari bukinwe kuri iki cyumweru, bava ahitwa Bikele bagasoreza mu murwa mukuru Libreville, mu nzira y’ibirometero 140. Aha Areruya uhabwa amahirwe yo kuzahagera acyambaye umwenda w’umuhondo, abikoze yaba ari we munyafurika wa mbere wegukanye iri siganwa ari kumwe n’ikipe y’igihugu yo kuri uyu mugabane.

Undi munyafurika umwe rukumbi wari wararitwayeho ni umunya-Eritrea Natnael Berhane waryegukanye muri 2014 ari mu ikipe ya Team Europcar yo ku mugabane w’Uburayi.

Areruya Joseph agiye kuba umukinnyi wa mbere wegukanye TAB ari kumwe n'ikipe y'igihugu cya AfurikaAreruya Joseph agiye kuba umukinnyi wa mbere wegukanye TAB ari kumwe n’ikipe y’igihugu cya Afurika

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. nsenguyaremye john

    Kuya 21-01-2018 saa 21:19'

    amavubi na yo arebereho kugirango na yo azadusgimishe

  2. Ndindiriyimana Vincent

    Kuya 21-01-2018 saa 09:49'

    turamushigikiye umuhungu wacu Aleruya josefu nakomeze ashire igibugu cyacu kugasongero ka Africa kdi twizere ko na tour de France azahagera kdi Akitwara neza Imana Ikugende imbere uyumusi

  3. Ernest

    Kuya 21-01-2018 saa 07:06'

    Reba ukuntu abandi bakobwa baba bambaye bikwije Naho inaha iwacu iyo atambaye impenure ngo aba yabihije irushanwa. Abayobozi n’abategura amarushanwa hano iwacu bari bakwiye kongera gutekereza ku muco.kuko nkeka ko Gabon iturusha n’ubukungu. Wagirango Ab’iwacu baba babavanye mu tubari

  4. jean

    Kuya 21-01-2018 saa 06:32'

    Tumuri inyuma akomerezaho mu Rwanda dutahane iryo Shema ibendera ryacu rizamurwe

  5. fff

    Kuya 21-01-2018 saa 06:16'

    iyo Federation de Gaulle yari akwiye kujya kuyigiramo kk yo iri Ku rundi rwego, felicitation kiri Areruya ni umwana twabyirukanye akunda kunyonga,
    natsinde yamamare

  6. kamia

    Kuya 20-01-2018 saa 18:22'

    waoh,it is very amazing to our son Joseph !
    courage bro

  7. kamia

    Kuya 20-01-2018 saa 18:18'

    waoh,it is very amazing to our son Joseph !
    courage bro

  8. Mahoro

    Kuya 20-01-2018 saa 18:06'

    Uyumuhungu turamushyigikiye pe Imana imufashe atubere ishema ry’africa

  9. turikumana janvier

    Kuya 20-01-2018 saa 14:57'

    areruya ndabona azegana irushamwa bagenzibe nibamufashe bitwareneza

  10. R.E.M.

    Kuya 20-01-2018 saa 14:25'

    Imana Izamufashe Cbs.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru