RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 23-07-2017 saa 27:26'  -  Magare yanikiye abanyakenya n’abagande azamura ibendera ry’u Rwanda mu Bufaransa  |  Yanditswe kuya 16-07-2017 saa 27:14'  -  Roger Federer yegukanye Wimbledon aca agahigo karakorwa n’undi wese  |  Yanditswe kuya 13-07-2017 saa 16:32'  -  Hahamagawe abasore 18 bazavamo abazitabira IHF Handball Trophy/Continental  |  Yanditswe kuya 5-07-2017 saa 29:08'  -  Zonic yegukanye igikombe cyo kwibohora bwa mbere mu mateka yacyo muri Cricket  |  Yanditswe kuya 3-07-2017 saa 28:00'  -  APR yacyuye Police amara masa muri Handball
Areruya Joseph ararushwa amasegonda 4 n’uwa mbere muri Tour de Hongrie
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Areruya Joseph ari ku mwanya wa 20, aho arushwa amasegonda ane (4) n’uwa mbere muri Tour de Hongrie, mu gihe Umunyafurika wa mbere ari Amanuel GEBREIGZABHIER wo muri Eritrea we urushwa isegonda rimwe na SUNDERLAND Scott wa mbere.

Aganira na RuhagoYacu, Areruya Joseph ukinira ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yatangaje ko ameze neza nyuma y’irushanwa rikomeye ‘Giro d’Italia U23’ aherutse gukina akanatwaramo agace (Etape) kamwe, ndetse n’iminsi ibiri bamaze gukina muri Tour de Hongrie.

Icyakora ngo iryo rushanwa arimo ubu, imbogamizi ni nyinshi, ati “Meze neza nta kibazo. Imbogamizi zo ntizabura mu irushanwa, nk’imihanda y’ino aha n’umuyaga mwinshi cyane.”

Areruya Joseph bita 'Kimasa' muri Tour de HongrieAreruya Joseph bita ’Kimasa’ muri Tour de Hongrie

Ikipe yabo Dimension Data for Qhubeka yajyanye muri Tour de Hongrie intego yo kuryegukana n’ubwo bibagoye cyane bitewe n’amakipe akomeye bahuriyemo, ariko ngo intego ya Areruya Joseph nk’Umunyarwanda ni ukuzasoreza nibura mu bakinnyi 20 ba mbere ku rutonde rusange rw’irushanwa.
Areruya yagize ati “Intego yanjye ni ukurangiza muri top 20 (mu bakinnyi 20 ba mbere), kandi nzabigeraho kubera Imana.”

Ku munsi wa mbere wa Tour de Hongrie bakinnye agace kagufi aho basiganwaga umuntu ku giti cye asiganwa n’igihe (Individual Time Trial/ITT) kuwa 27 Kamena, aho basiganiwe i Szombathely ku ntera ya Kilometero imwe (1Km), maze Umwongereza Sunderland Scott wabaye uwa mbere akoresha umunota n’amasegonda abiri (01:02”) mu gihe Areruya waje ku mwanya wa 44 we yakoresheje Umunota n’amasegonda umunani (01:08”).

Tour de Hongrie na ryo ni irushanwa rikomeyeTour de Hongrie na ryo ni irushanwa rikomeye

Umunsi wakurikiyeho, ni ukuvuga kuwa 28 Kamena, ni bwo bari bazinduwe no gukina agace ka mbere (Etape 1), ariko isiganwa riza gusubikwa ritarangiye bitewe n’ikirere cyari cyabaye nabi, cyari kirimo incubi y’umuyaga, maze ako gace gahita kanakurwa ku rutonde rw’irushanwa.

Isiganwa ryasubukuwe kuri uyu wa kane tariki ya 29 Kamena, aho abasiganwa bahagurukiye ahitwa Velence bagasoreza i Siofok ku ntera y’ibirometero 138, aha Areruya Joseph na bagenzi be bakaba barakoze iyo bwabaga ngo bagere ku ntego yabo, ariko uwo munyarwanda ku giti cye aza ku jmwanya wa 20, arushwa amasegonda 4 na Sunderland Scott waje ku mwanya wa mbere, uyu akaba yaragenderaga ku muvuduko w’ibirometero hafi 41 ku Isaha (40.865 km/h).

Inzira ya Stage2 muri Tour de HongrieInzira ya Stage2 muri Tour de Hongrie

Kuri uyu wa 30 barakina umunsi wa gatatu w’isiganwa, uri bube ari uwa kabiri nyuma yo gukuramo ‘Etape 1’, aho bari buhagurukire ahitwa Paks berekeza i Cegled ku ntera y’ibirometero 178. Iri rushanwa ryatangiye kuwa 27 Kamena rikazasozwa ku cyumweru tariki ya 2 Nyakanga uyu mwaka.

Areruya Joseph n’ikipe ye Dimension Data for Qhubeka bitabiriye Tour de Hongrie bakubutse mu Butaliyani aho bakinnye Giro d’Italia y’abatarengeje imyaka 23, uyu musore akaba yaritwaye neza ndetse ahakorera amateka nk’Umunyarwanda wa mbere wabashije kwegukana agace (Etape) mu isiganwa rikomeye ku rwego rwa Giro d’Italia.

Areruya si we munyarwanda wa mbere witabiriye Tour de Hongrie kuko Adrien Niyonshuti, Valens Ndayisenga na Bonaventure Uwizeyimana barayikinnyeAreruya si we munyarwanda wa mbere witabiriye Tour de Hongrie kuko Adrien Niyonshuti, Valens Ndayisenga na Bonaventure Uwizeyimana barayikinnye


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)