RUHAGOYACU.com

Areruya Joseph ayoboye abakinnyi 6 bagiye gushakira itike ya shampiyona y’isi muri Cameroon

Abakinnyi batandatu bagize ikipe y’igihugu y’amagare y’abatarengeje imyaka 23 kuri uyu wa mbere bari buhagurke mu Rwanda berekeza muri Cameroon gusiganwa mu cyiciro cya mbere cy’isiganwa rizwi nka Coupe des Nations rihuza abatarengeje imyaka 23 abitwaye neza bakerekeza muri shampiyona y’isi y’abatarengeje iyo myaka.

Iri siganwa rizaba rikinirwa ku nshuro ya mbere ku mugabane wa Afurika, rizabera muri Cameroon kuva tariki ya 31 Mutarama kugeza tariki ya 4 Gashyantare aho u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’abakinnyi batandatu barangajwe imbere na Areruya Joseph uheruka kwegukana La Tropicale Amissa Bongo.

Mugisha Samuel ni umwe mu bagiye kwerekeza muri Tour d'Espoir muri CameroonMugisha Samuel ni umwe mu bagiye kwerekeza muri Tour d’Espoir muri Cameroon
Areruya Joseph aheruka kwegukana La Tropical Amissa BongoAreruya Joseph aheruka kwegukana La Tropical Amissa Bongo

Uyu, azaba ari kumwe n’abandi nka Mugisha Samuel wegukanye igihembo cy’uwahize abandi ahazamuka muri Tour du Rwanda ya 2016, ,Munyaneza Didier umwe mu beza bari kuzamuka mu magare, Hakiruwizeye Samuel wakuye igihembo cyo guhatana muri Tour de Cote d’Ivoire ya 2017. Abandi ni Ruberwa Jean Damascene na Ukiniwabo Rene kabuhariwe mu gitambika.

Iyi kipe izaba itozwa na Sterling Magnell, Umukanishi ni Maniriho Eric naho umu-“masseur” ni Ruvogera Obed. Nkuko tubikesha iri shyirahamwe, Perezida wa Ferwacy Bayingana Aimable atangaza ko intego ari ugutsinda iri rushanwa no kwegukana umwanya wa mbere muri Africa.

Yagize ati “Intego ni ugutsinda iri rushanwa nk’uko duherutse kubikora mu mu marushwanwa akomeye kurusha ayandi muri Africa ariyo Tour du Rwanda na La Tropicale Amissa Bongo iherutse kwegukanwa na Areruya Joseph na bagenzi.
Bamwe mu bakinnyi baherutse gutwara La Tropicale n’ubundi nibo bagiye gusiganwa muri Tour de l’Espoir bayobowe na Areruya Joseph.”

“Umuhigo wacu uyu mwaka ni ugutsinda amarushanwa yose yo muri Africa tugafata umwanya wa mbere kugira ngo tuzabashe kohereza abakinnyi benshi muri shampiyona y’isi izabera muri Autriche.”

Aimable Bayingana(wa mbere ibumoso) yizeye ko u Rwanda rizitwara neza mu marushanwa yo muri Afurika Aimable Bayingana(wa mbere ibumoso) yizeye ko u Rwanda rizitwara neza mu marushanwa yo muri Afurika

Coupe des Nations ni irushanwa rigizwe n’amasiganwa y’abatarengeje imyaka 23 abera mu bihugu bitandukanye, maze uko ibihugu byayitwayemo bikaba ari byo bishingirwaho bihabwa imyanya runaka muri shampiyona y’isi y’abato.

Iy’uyu mwaka ikaba igizwe n’amasiganwa atandatu, azabanzirizwa na Tour d’Espoir izabera muri Cameroon kuva tariki ya 31 uku kwezi, hakaza Ronde Van Vlaanderen Beloften izabera mu Bubirigi muri Mata, Grand Prix Priessnitz Spa yo muri Repubulika ya Tchèque kuva tariki 31 Gicurasi, Gent-Wevelgem/Kattekoers-Leper, Zlm Tour yo mu Buholandi na Tour De L’avenir izasoza yo mu Bufaransa 17.08/26.08.2018.

Hakizuwizera Samuel ni umwe mu bagiye guhesha ishema u Rwanda muri CameroonHakizuwizera Samuel ni umwe mu bagiye guhesha ishema u Rwanda muri Cameroon

Iyi Tour d’Espoir u Rwanda ruzitabira, izaba igizwe n’amakipe y’ibihugu Afurika y’epfo, Burkinafaso, Algeria, Cameroon, Cote d’Ivoire, Misiri, Eritrea, Ethiopie, Mali, Marooc, Ibirwa bya Maurice, Congo Kinshasa, Tuniziya na Vietnam.

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. sebac

    Kuya 26-01-2018 saa 23:10'

    icyo tubashakaho ni istinzi


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru