RUHAGOYACU.com

Areruya Joseph na bagenzi be bakiriwe i Kigali nka Yezu i Yeruzalemu - AMAFOTO

Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe hari hari imbaga y’Abanyarwanda biganjemo abo mu miryango y’abakinnyi bakina mu ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare, abayobozi ba FERWACY ndetse n’abakunzi b’uwo mukino muri rusange.

Icyahabateranyirije si ikindi, ni ukwakira Ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare irangajwe imbere na Areruya Joseph wegukanye irushanwa La Tropicale Amissa Bongo 2018, irushanwa rikomeye kurusha andi yose akinirwa muri Afurika, dore ko riri ku kigero cya 2.1 ku rutonde rw’amarushanwa y’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku Isi (UCI).

Kuri gahunda yari iteganyijwe ni uko izo Ntore zisesekara ku Kibuga cy’indege i Kanombe saa cyenda zuzuye (3:00pm) aho turi kugeza ubu.

Uko umuhango wagenze:

Nyuma y’akarasisi, Intsinzi yabyiniwe muri Petit Stade i Remera:

Team Rwanda yinjira muri Petit Stade yakiriwe n'amashyi y'urufayaTeam Rwanda yinjira muri Petit Stade yakiriwe n’amashyi y’urufaya

Abafana bari babukereye n'amabenderaAbafana bari babukereye n’amabendera

Areruya Joseph yinjiye yereka abafana igihembo cyerekana ko yabaye uwa mbere muri La Tropicale Amissa BongoAreruya Joseph yinjiye yereka abafana igihembo cyerekana ko yabaye uwa mbere muri La Tropicale Amissa Bongo

Bakimara guca akabogi, babasabye kwerekana igihembo giteranyirije aho iyo mbagaBakimara guca akabogi, babasabye kwerekana igihembo giteranyirije aho iyo mbaga

Umutoza, Sempoma Felix yabaciriye ku mayange ibanga bakoresheje ngo begukane umwanya wa mbere, aho yagaragaje ko ishyaka no gukunda igihugu ari yo ntwaro nkuru bari bafiteUmutoza, Sempoma Felix yabaciriye ku mayange ibanga bakoresheje ngo begukane umwanya wa mbere, aho yagaragaje ko ishyaka no gukunda igihugu ari yo ntwaro nkuru bari bafite

Areruya Joseph na we yabwiye abafana ingano y'ibyishimo afite nyuma yo guhigika ibihangangeAreruya Joseph na we yabwiye abafana ingano y’ibyishimo afite nyuma yo guhigika ibihangange

Gahemba na we wahoze akinira Ikipe y'u Rwanda y'Umukino w'amagare akaba Umubyeyi wa Areruya JosephGahemba na we wahoze akinira Ikipe y’u Rwanda y’Umukino w’amagare akaba Umubyeyi wa Areruya Joseph

Abafatanyabikorwa ba FERWACY na bo bari bakereye kwakira izo ntore zahesheje u Rwanda ishemaAbafatanyabikorwa ba FERWACY na bo bari bakereye kwakira izo ntore zahesheje u Rwanda ishema

Visi Perezida wa Kabiri wa Komite Olempike y'u Rwanda, Bizimana Festus yakiriye Team RwandaVisi Perezida wa Kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda, Bizimana Festus yakiriye Team Rwanda

Areruya Joseph hagati y'ababyeyi beAreruya Joseph hagati y’ababyeyi be

Areruya Joseph yanakiriwe na Murenzi Jean Claude, Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza avukamoAreruya Joseph yanakiriwe na Murenzi Jean Claude, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza avukamo

Valens Ndayisenga na Bizimana Festub babyina intsinziValens Ndayisenga na Bizimana Festub babyina intsinzi

Akararsisi muri V8:

Areruya Joseph yahesheje u Rwanda ishemaAreruya Joseph yahesheje u Rwanda ishema

Basohotse mu kibuga cy'indege i Kanombe, Areruya Joseph imbereBasohotse mu kibuga cy’indege i Kanombe, Areruya Joseph imbere

Abakinnyi na bo bari banezereweAbakinnyi na bo bari banezerewe

Bazamukaga ahitwa Ku cya Mitsingi, V8 na zo zari ziri muri "Mwendo wa pole" zishagawe na moto mu KarasisiBazamukaga ahitwa Ku cya Mitsingi, V8 na zo zari ziri muri "Mwendo wa pole" zishagawe na moto mu Karasisi

Akarasisi werekeza i Remera mu GiporosoAkarasisi werekeza i Remera mu Giporoso

Umwe afana APR FC abandi bagafana Rayon Sports bagahurira ku gufana amakipe yose y'igihuguUmwe afana APR FC abandi bagafana Rayon Sports bagahurira ku gufana amakipe yose y’igihugu

Mu muhanda, akarasisi nkakorewe mu modoka no kuri motoMu muhanda, akarasisi nkakorewe mu modoka no kuri moto

Mu muhanda uva mu Giporoso werekeza kuri Petit StadeMu muhanda uva mu Giporoso werekeza kuri Petit Stade

Byari ibyishimoByari ibyishimo

Igihembo cy'umwanya wa mbere yegukanye muri La Tropicale Amissa Bongo yakerekaga abafana ku mihandaIgihembo cy’umwanya wa mbere yegukanye muri La Tropicale Amissa Bongo yakerekaga abafana ku mihanda

Abamotari baryoheje ibiroriAbamotari baryoheje ibirori

Areruya Joseph ngo yafashijwe cyane n'inama yagirwaga na Sempoma FelixAreruya Joseph ngo yafashijwe cyane n’inama yagirwaga na Sempoma Felix

Areruya Joseph n'Umutoza Sempoma FelixAreruya Joseph n’Umutoza Sempoma Felix

Areruya Joseph yasuhuzaga abafana ku mihandaAreruya Joseph yasuhuzaga abafana ku mihanda

Ndayisenga Valens na Ruberwa Jean DamasceneNdayisenga Valens na Ruberwa Jean Damascene

3:45pm Hakurikiyeho akarasisi ko kwishimira intsinzi gahagurutse ku Kibuga cy’indege berekeza muri Petit Stade ahaza kuera ibirori byo kubyina intsinzi.

Areruya Joseph i Kanombe yakiriwe nka Yezu i Galileya

Areruya Joseph yakiriwe n'Ikivunge cy'abantu, kumufotora na byo byari bigoyeAreruya Joseph yakiriwe n’Ikivunge cy’abantu, kumufotora na byo byari bigoye

3:40pm Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda barimo gusuhuza abayobozi muri MINISPOC, aba FERWACY n’imbaga y’abafana yaje kubakira.

Basohoka mu kibuga cy'indege, batambukana imbaduko nk'Intore zivuye kwesa imihigo muri La Tropicale Amissa BongoBasohoka mu kibuga cy’indege, batambukana imbaduko nk’Intore zivuye kwesa imihigo muri La Tropicale Amissa Bongo

Ndayisenga Valens we ntiyahiriwe muri La Tropicale Amissa Bongo kuko impanuka yatumye adasoza irushanwa ariko yaratsinze nk'ikipe y'u RwandaNdayisenga Valens we ntiyahiriwe muri La Tropicale Amissa Bongo kuko impanuka yatumye adasoza irushanwa ariko yaratsinze nk’ikipe y’u Rwanda

3:38pm Itsinda ry’ikipe y’u Rwanda rirangajwe imbere na Areruya Joseph basohotse mu kibuga cy’indege i Kanombe, abafana bahita batera bati "Areruya" (nka Pasiteri) abandi bakikiriza bati "Joseph"

Gahemba na Madamu we bakaba nababyeyi ba AReruya Joseph bahageze bambaye batyaGahemba na Madamu we bakaba nababyeyi ba AReruya Joseph bahageze bambaye batya

3:15pm Gahemba Godefrey na Madamu we bombi bakaba abayeyi ba Areruya Joseph basesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe ngo bakire umwana wabo
Abafana baracyategerezanyije amatsiko.

Perezida wa FERWACY n'abo bafatanya kuyobora iri shyirahamwe bari bakereye kwakira Team RwandaPerezida wa FERWACY n’abo bafatanya kuyobora iri shyirahamwe bari bakereye kwakira Team Rwanda

Nkundamacewikirinda, Umufana w'umu-hooligan wa Rayon Sports na we yari ahariNkundamacewikirinda, Umufana w’umu-hooligan wa Rayon Sports na we yari ahari

Abafana bari babukereyeAbafana bari babukereye

Abafana bari bitwaje n'amafotoAbafana bari bitwaje n’amafoto

Ikipe y'u Rwanda yakirijwe indabo nk'ikimenyetsi cy'ibyishimoIkipe y’u Rwanda yakirijwe indabo nk’ikimenyetsi cy’ibyishimo

Abafana bari benshi batagerezanyije amatsiko kwihera amaso Areruya Joseph na bagenzi beAbafana bari benshi batagerezanyije amatsiko kwihera amaso Areruya Joseph na bagenzi be

Perezida wa FERWACY, Aimable Bayingana yamaze kuhageraPerezida wa FERWACY, Aimable Bayingana yamaze kuhagera

Abafana barangajwe imbere na Rwarutabura ufana Rayon Sports hamwe na Nkundamace w'i Kirinda na Rujugiro ufana APR FCAbafana barangajwe imbere na Rwarutabura ufana Rayon Sports hamwe na Nkundamace w’i Kirinda na Rujugiro ufana APR FC

Umufana n'ifoto ya Areruya JosephUmufana n’ifoto ya Areruya Joseph

3:00pm Abafana ni benshi bihagije

Bahagurutse muri Gabon kuwa mbere tariki ya 22 MutaramaBahagurutse muri Gabon kuwa mbere tariki ya 22 Mutarama

Areruya Joseph yahigitse ibihangange byinshi, u Rwanda ruba ruhanyuranye umucyo muri La Tropicale Amissa BongoAreruya Joseph yahigitse ibihangange byinshi, u Rwanda ruba ruhanyuranye umucyo muri La Tropicale Amissa Bongo

Areruya Joseph yabaga acunzwe n'abanya Eritrea ariko ntibashoboye kumwambura umwambaro w'umuhondoAreruya Joseph yabaga acunzwe n’abanya Eritrea ariko ntibashoboye kumwambura umwambaro w’umuhondo

Amafoto: Ntare Julius na Hardi Uwihanganye

RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. kwizer

    Kuya 24-01-2018 saa 23:25'

    imveryhappythenkyousomuchabasiporutifumukomerezahomurakoze


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru