RUHAGOYACU.com

Areruya Joseph ngo intego ni uko hazaririmbwa ‘Rwanda Nziza’ mu gusoza shampiyona ya Afurika

Kuwa kabiri w’icyumweru gitaha ni bwo hazatangira shampiyona ya Afurika igomba kubera mu Rwanda kugeza kuwa 18 Gashyantare, ikipe y’u Rwanda irangajwe imbere na Areruya Joseph ikaba itangaza ko ikiyiraje ishinga ari uko hazaririmbwa Rwanda Nziza mu gusoza irushanwa.

Iyo hasozwa irushanwa rya shampiyona ya Afurika, haririmbwa indirimbo y’igihugu ikipe yegukanye umudali wa Zahabu.

Bakoreye umwiherero i Musanze ariko ubu imyitozo ikomereje i Nyamata aho bazakiniraBakoreye umwiherero i Musanze ariko ubu imyitozo ikomereje i Nyamata aho bazakinira

Nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa gatanu tariki ya 9 Gashyantare, Areruya Joseph yatangaje ko ikipe y’u Rwanda yiteguye guserukana ishema muri shampiyona ya Afurika, kandi ko kuyegukana ari yo ntego.

Ati “Tumeze neza, duhagaze neza twese muri rusange, turi aha duharanira gutsinda tugatwara umudali wa Zahabu, wabura tugatwara uwa Bronze cyangwa Feza. Irushanwa rizabera mu gihugu cyacu, byaba bibabaje rero kumva ko twateguye irushanwa bakaza bakaritwara. Abanyarwanda badushyigikira bagirango twiraye. Tugomba gukora cyane kurushaho.”

“Icyo duteganyirije Abanyarwanda muri shampiyona ya Afurika nta kindi, Imana idufashije tuzatsinda, maze haririmbwe Rwanda Nziza mu gihugu cyacu. Ni yo ntego.”

Bitoza gusiganwa umuntu ku giti cye (ITT) mu mirambi yo mu BugeseraBitoza gusiganwa umuntu ku giti cye (ITT) mu mirambi yo mu Bugesera

Yakomeje avuga ko ibanga bazakoresha ari ugusatira cyane, anongeraho ko imihigo amaze iminsi yesa ituma abanyarwanda bamuvuga kandi bamwitegaho byinshi, ibyo bikaba bimutera ishyaka, bikanamwongerera umurava, ngo kuko “iyo umuntu akoze neza agashimwa bituma arushaho gukora neza kugirango ajye ahora ashimwa”.

Areruya Joseph agiye kwitabira iri rushanwa nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda mu Ugushyingo 2017, akurikizaho kwegukana La Tropicale Amissa Bongo mu kwezi gushize, ahita anegukana irushanwa ry’Isi mu batarengeje imyaka 23 ryitwa Tour de l’Espoir ryaberaga muri Cameroun mu cyumweru gishize.

Muri shampiyona ya Afurika, Ikipe y’u Rwanda izaba ihanganye n’amakipe y’ibindi bihugu nka Maroc, Afurika y’epfo, Eritrea.

Ikipe y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi 21 mu byiciro byose, harimo Ingimbi, Abangavu, Abari n’abategarugori ndetse n’abagabo batarengeje imyaka 23 ndetse n’abakuru (Elites).

Mugisha Samuel ni umwe mu bitezweho gufatanya na bagenzi be guhesha u Rwanda umudali wa zahabuMugisha Samuel ni umwe mu bitezweho gufatanya na bagenzi be guhesha u Rwanda umudali wa zahabu

Irushanwa rizakinwa iminsi ine, aho bazasiganwa mu muhanda wa Kicukiro – Bugesera mu gusiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye (ITT) ndetse no gusiganwa nk’uko ari amakipe, umunsi umwe wo gusiganwa mu muhanda (Road Race) bakazakinira mu muhanda wa Stade Amahoro – Kimironko – Kibagabaga – Nyarutarama – RDB - Stade Amahoro.

Urutonde rw’abagize Team Rwanda:

Abangavu (U18)

Mushimiyimana Samantha
Irakoze Neza Violette

Abari n’abategarugori:

Ingabire Beatha,
Girubuntu Jeanne d’Arc,
Manizabayo Magnifique
Tuyishimire Jacqueline.

Ingimbi (U18)

Habimana Jean Eric,
Nkurunziza Yves,
Gahemba Barnabe (murumuna wa Areruya Joseph)
Nzafashwanayo Jean Claude.

Abatarengeje imyaka 23 :

Areruya Joseph,
Mugisha Samuel,
Ukiniwabo Rene Jean Paul,
Ruberwa Jean Damascene,
Hakiruwizeye Samuel
Munyaneza Didier.

Abagabo:

Valens Ndayisenga,
Jean Bosco Nsengimana,
Patrick Byukusenge,
Adrien Niyonshuti
Jean Claude Uwizeye.

Bacumbitse muri Golden Tulip i NyamataBacumbitse muri Golden Tulip i Nyamata

Mugisha Samuel nyuma y'imyitozoMugisha Samuel nyuma y’imyitozo

Mugisha na we ngo icyizere ni cyoseMugisha na we ngo icyizere ni cyose

Areruya Joseph arashaka irindi rushanwa ribe irya gatatu muri uyu mwakaAreruya Joseph arashaka irindi rushanwa ribe irya gatatu muri uyu mwaka

Amafoto: hardi Uwihanganye/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru