RUHAGOYACU.com

Areruya Joseph yabaye uwa kabiri mu Banyafurika bahize abandi mu mukino w’amagare

Nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda 2017, ndetse n’agace kamwe muri Giro d’Italia y’abatarengeje imyaka 23, Areruya Joseph yegukanye umwanya wa kabiri mu bakinnyi b’Abanyafurika bahize abandi mu mukino w’amagare.

Akanama gategura irushanwa ‘La Tropicale Amissa Bongo’, gakuriwe na Bernard Hinault wegukanye Tour de France ishuro eshanu, ni ko katoye Areruya Joseph ku mwanya wa kabiri, inyuma y’Umunyafurika y’epfo, Louis Meintjes uherutse gusinya muri Dimension Data for Qhubekha avuye mu ikipe ya UAE Emirates.

Abakinnyi Meintjeis Louis arangaje imbere bafite ibigwi muri Tour du RwandaAbakinnyi Meintjeis Louis arangaje imbere bafite ibigwi muri Tour du Rwanda

Louis Meintjes yegukanye umwanya wa mbere muri uyu mwaka nyuma y’ibigwi bitandukanye yesheje, haba umwanya wa munani yegukanye muri Tour de France, umwanya wa munani muri Critérium du Dauphiné, ndetse n’uwa gatandatu mu isiganwa rya Tour of the Basque Country.

Ku mwanya wa gatatu kuri urwo rutonde rw’abanyafurika bahize abandi mu mukino w‘amagare muri uyu mwaka haza Merhawi Kudus, Umunya Eritrea ukinira Dimension Data, ku mwanya wa kane hakaza Tsgabu Grmay wo muri Ethiopia, n’aho ku wa gatanu hakaza Salah Eddine Mraouni, Umunya Morocco ukinira ikipe yo muri Kuwait.

Igihembo Louis Meintjes yegukanye ku nshuro ya kabiri mu mateka ye uyu mwaka cyari gifitwe na Tesfom Okubamariam wagitwaye mu mwaka ushize, mbere ye kikaba cyari cyegukanywe na Natnael Berhane, uyu akaba ari we wari wacyambuye Meintjes ubwo yagitwaraga bwa mbere.
Harebwa uburyo abakinnyi bagiye bitwara mu marushanwa atandukanye bakinnye mu mwaka woseHarebwa uburyo abakinnyi bagiye bitwara mu marushanwa atandukanye bakinnye mu mwaka wose

Areruya Joseph yatwaye Etape muri Giro d'Italia ahita yegukana Tour du RwandaAreruya Joseph yatwaye Etape muri Giro d’Italia ahita yegukana Tour du Rwanda

Areruya Joseph ashobora no kuzagera ku mwanya wa mbere mu mwaka utahaAreruya Joseph ashobora no kuzagera ku mwanya wa mbere mu mwaka utaha

Areruya Joseph yahigitse abakomeye muri Tour du Rwanda 2017Areruya Joseph yahigitse abakomeye muri Tour du Rwanda 2017

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru