RUHAGOYACU.com

Areruya Joseph yagumanye umwenda w’umuhondo nyuma y’agace ka gatanu ka La Tropicale

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino w’amagare, Team Rwanda, bakomeje kwandikisha amateka muri La Tropicale Amissa Bongo ikinirwa muri Gabon, dore ko ku munsi wa gatanu w’iri siganwa rya mbere muri Afurika bakomeje kwihagararaho bakagumana umwenda w’umuhondo.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Mutarama abasiganwaga bazahagurukiye ahitwa Oyem muri Gabon basoreza ahitwa Ambam muri Cameroon, mu nzira y’ intera y’ibirometero 141.

Ikipe y’u Rwanda, yari ibizi ko igomba gukora ibishoboka byose ngo Areruya Joseph ahagarare ku mwenda w’umuhondo utari woroshye yegukanye ku munsi w’ejo, ikintu kitari cyoroshye ahanini bitewe n’amakipe akomeye yitabiriye iri siganwa.

Ibintu ntanubwo byaje kugenda neza kuri aba basore bari muri Gabon dore ko Ndayisenga Valens na Bonaventure Uwizeyimana baje kugwa, ariko ntibibuze Areruya Joseph gukomeza guhatana n’abakinnyi begeranye mu bihe, cyane cyane GAUDIN Damien w’ikipe ya Direct Energie isanzwe ikina amarushanwa akomeye nka Tour de France.

Inzira y’uyu munsi ariko, byaje kurangira yegukanywe n’umunya Australia JONES Brenton w’ikipe ya Delko Marseille Provence KTM wakoresheje amasaha atatu, iminota 18 n’amasegenda 48. Uyu akaba yaje gukurikirwa n’umunya Marooc REGUIGUI Youcef ukinira ikipe ya Sovac - Natura4Ever na ho umutariyani NOCENTINI Rinaldo afata umwanya wa gatatu, aho bose bahagereye igihe kimwe.

Abandi bakinnyi barimo Areruya Joseph wegukanye umwanya wa munani, bakaba bahageze nyuma y’isegonda rimwe gusa, byatumye uyu munyarwanda agumana umwenda w’umuhondo nyuma y’agace k’uyu munsi.

Abandi banyarwanda, Ukiniwabo Rene(44) Ruberwa Jean(47) na Munyaneza Didier Mbappe(61) ni bo bashoboye gusoza isiganwa dore ko Ndayisenga Valens na Bona bo batarangije nyuma yo kugwa mu nzira, bigiye no guha akazi gakomeye Areruya Joseph.

Iri siganwa risigaje iminsi ibiri ngo risozwe, riri bukinwemo agace ka gatandatu kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Mutarama 2018, aho abasiganwa bari buhaguruke Bitam bagasoreza Oyem bari batangiriye uyu munsi.

Uko bakurikiranye ku gace ka gatanu ka La Tropical

  1. JONES Brenton Delko Marseille Provence KTM 3:18:48
  2. REGUIGUI Youcef Sovac - Natura4Ever 3:18:48
  3. NOCENTINI Rinaldo Sporting Clube de Portugal/Tavira 3:18:48
  4. SOLOMON Zemenfes Eritrea +0’ :01’’
  5. HOLLER Nikodemus Bike Aid +0’ :01’’
  6. MRAOUNI Salah Eddine Morocco +0’ :01’’
  7. PETIT Adrien Direct Energie +0’ :01’’
  8. ARERUYA Joseph Rwanda +0’ :01’’
  9. HABTOM Michael Eritrea +0’ :01’’
  10. CARSTENSEN Lucas Bike Aid +0’ :01’’

Uko bakurikirana muri rusange

  1. ARERUYA Joseph Rwanda 3 18h:12’:10’’
  2. HOLLER Nikodemus Bike Aid +0:11
  3. GAUDIN Damien Direct Energie +0:32
  4. KOSHEVOY Ilia Wilier Triestina - Selle Italia +1:44
  5. JONES Brenton Delko Marseille Provence KTM +7:28
  6. NOCENTINI Rinaldo Sporting Clube de Portugal/Tavira +7:37
  7. CARSTENSEN Lucas Bike Aid +7:40
  8. REGUIGUI Youcef Sovac - Natura4Ever +7:42
  9. PETIT Adrien Direct Energie +7:46
  10. MRAOUNI Salah Eddine Morocco +7:49
Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. flodo

    Kuya 20-01-2018 saa 02:59'

    conglaturation to areruye komerezaho knd tukurinyuma uzabikora


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru