RUHAGOYACU.com

Areruya Joseph yahishuye ibanga ryamufashije kwegukana La Tropicale Amissa Bongo 2018

Areruya Joseph yatangaje ibanga yakoresheje ngo abashe kwegukana La Tropicale Amissa Bongo, irushanwa ryo gusiganwa ku magare rikomeye kuruta andi yose muri Afurika, ikipe y’u Rwanda yagiriyemo ibyago abakinnyi bakomeye bagakurwa mu isiganwa by’amaherere.

Ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri tariki ya 23 Mutarama 2018 ni bwo ikipe y’u Rwanda irangajwe imbere na Areruya Joseph ndetse n’umutoza Sempoma Felix yasesekaye i Kigali.

Uburyo iyi kipe yakiriwe, abari bari i Yeruzalemu ubwo Yezu yahageraga kuwa gatanu mutagatifu, menya batabasha gutandukanya ibi birori byombi, uretse ko Areruya Joseph we batamusasiye ibishura, maze aho ku mutwara ku ngamiya bakamutwara muri V8.

Akarasisi kakorewe muri izi modoka zishagawe n'abamotariAkarasisi kakorewe muri izi modoka zishagawe n’abamotari

Icyakora akarasisi ko kakozwe, abo bakinnyi babiri babiri mu modoka imwe bashagawe n’abamotari batabarika, amashyi yari urufaya ahantu hamwe na hamwe hakoranira abantu ku muhanda uva ku Kibuga cy’indege i Kanombe kugera kuri Petit Stade Amahoro i Remera.

Kuri gahunda yari iteganyijwe, aho muri Petit Stade ni ho habyiniwe intsinzi, ariko mbere yo kubyina, Areruya Joseph n’umutoza wa Team Rwanda, Felix Sempoma bafashe umwanya wo gusangiza imbaga y’abanyarwanda bari baje kubakira, iby’urugendo bakubutsemo.

Felix Sempoma yagarutse ku irushanwa bakubutsemo, La Tropicale Amissa Bongo n’ibyo yise ‘udushya’ twayigaragayemo ku ikipe yari ayoboye, aho yagarutse ku kuba mbere y’isiganwa rya mbere, Munyaneza Didier, umusore ukiri muto ufite imyaka 19 yamubwiye ko ashaka byanze bikunze gutwara agace kamwe (Etape) muri turindwi bazakina.

Icyakora ngo uyu musore ntibyamuhiriye, kuko ubwo yabigeragezaga, igikundi cyari kimukurikiye cyamufatiye muri metero 200 yenda gusoza, gihita kinamucaho, aba atsinzwe atyo.

Habayeho umwanya wo kubyina intsinziHabayeho umwanya wo kubyina intsinzi

Ikindi Sempoma yagarutseho, ni ugutenguhwa gukomeye yagize ubwo bari bamaze kwegukana umwambaro w’umuhondo ku gace ka kane (Etape 4), maze bajya inama bumvikana ko Valens Ndayisenga na Bonaventure Uwizeyimana ari bakinnyi bakuru bari mu ikipe, bityo ko ari bo bafite inshingano zo kurinda uwo mwambaro ngo batawubambura.

Mu gihe uwo mugambi wari wanoze kandi wanatangiye gushyirwa mu bikorwa mu gace ka gatanu, abo bakinnyi bombi baje gukora impanuka bahita banakurwa mu irushanwa ku gahato, nyuma y’aho umwe mu bakinnyi bari bahanganye agonze Bonaventure Uwizeyimana maze na we akagwira Ndayisenga Valens.

Ibi ngo byamuciye intege, bituma icyizere cy’intsinzi kigabanuka, ariko abakinnyi bari basigaye n’ubwo ari abakiri baton ka Munyanze Didier w’imyaka 19, Rene Jean Paul na Ruberwa Jean Damascene bahise bafata za nshingano kandi babikora uko bikwiye.

Nyuma y'umunsi wa gatanu w'irushanwa, Sempoma Felix yari afite ubwoba ariko abakinnyi bamwizeza ko baza kubikoraNyuma y’umunsi wa gatanu w’irushanwa, Sempoma Felix yari afite ubwoba ariko abakinnyi bamwizeza ko baza kubikora

Areruya Joseph we ngo nta rindi banga yakoresheje uretse kwitanga atizigamye, ati “Mu minsi ibiri ya nyuma twarabibonaga ko umutoza wacu yari afite ubwoba ariko tugakomeza kumusubiriramo ngo ‘niyizeye’.”

“Njye nishyizemo ko ngomba gutsinda maze kwambara ‘maillot jaune’ (gufata umwambaro w’umuhondo) kuko ababigize umwuga banakina ‘Tour de France’ nari namaze kubona ko batandusha imbaraga cyane. Nanjye nta cyizere cyinshi nari mfitiye abana nari nsigaranye, ariko baramfashije cyane.”

“Tugeze ku munsi wa nyuma naribwiye nti, ‘mu Rwanda hari ibitaro byiza, ngomba gutsinda n’ubwo nataha ngahita njya kubiryamamo ntacyo’. Numvaga niyemeje guhangana kugera ku isegonda rya nyuma. Byarampiriye mbigeraho.”

Yakomeje ashimira Imana n’abandi bantu bose bagize uruhare mu ntsinzi yahesheje u Rwanda muri rusange ndetse n’iyo yegukanye ku giti cye, aho yashimiye cyane bagenzi be bajyanye gukina La Tropicale Amissa Bongo 2018, abo batajyanye ariko basanzwe bakinana, abayobozi, asoza agira ati “Imana nibishaka tuzagera ku byiza birenze ibi.”

Areruya Joseph ngo yumvaga yanahara ubuzima bwe aho kugirango bamwambure 'Maillot Jaune'Areruya Joseph ngo yumvaga yanahara ubuzima bwe aho kugirango bamwambure ’Maillot Jaune’

Abafashe iajambo muri uwo muhango bose bashimiye ubwitange bw’aba bakinnyi ndetse n’imikorere y’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare, banashima Ubuyobozi bukuru bw’igihugu burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame budahwema gushyigikira siporo hagamije ko yaha ibyishimo abanyarwanda kandi ikanabafasha kugira ubzima bwiza.

Nyuma yo guhanahana ijambo habyinwe intsinzi ya Mariya Yohana, maze abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda na bamwe mu batumirwa bakomereza muri Lemigo Hotel, aho basangiriye ikirahure Minisiteri ya siporo n’umuco yabateguriye mu muhango bise uwo ‘kumena amazi ku ntsinzi ya Areruya Joseph’, ari na ho baboneyeho kuganira na Minisitiri Uwacu Julienne.

Intsinzi ngo ni iy'abanyarwanda boseIntsinzi ngo ni iy’abanyarwanda bose

Muhawenimana Claude, Umuyobozi w'Abafana ba Rayon Sports na Caro, umwe mu bafana b'imena ba APR FC bari baje kwakira Team RwandaMuhawenimana Claude, Umuyobozi w’Abafana ba Rayon Sports na Caro, umwe mu bafana b’imena ba APR FC bari baje kwakira Team Rwanda

Abafana bari banezereweAbafana bari banezerewe

Areruya Joseph n'igihembo yegukanyeAreruya Joseph n’igihembo yegukanye

Akarasisi kuva ku kibuga cy'indegeAkarasisi kuva ku kibuga cy’indege

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. rodrigue

    Kuya 24-01-2018 saa 12:37'

    birashimisha kubona impano wahawe uyikoreshaneza amagare nyakubahwa president yabahaye bayabyaje umusaruro kd natwe baduhesha ishema nka abanyarwanda


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru