RUHAGOYACU.com

Areruya Joseph yegukanye agace ka Rubavu - Musanze, Simon Pellaud abeshya abanyarwanda yigumanira ’Maillot Jaune’

Areruya Joseph ukina mu ikipe ya Dimension Data, ni we wegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda igeze ku munsi wa kane, ubwo yageraga i Musanze ari imbere y’abandi agakoresha 2:23’25”.

Rwari urugendo rwabanjirijwe na ’Circuit’, aho abasiganwa babanje kuzenguruka umjyi wa Rubavu ubugira kane, mu nzira y’ibirometero bigera kuri 36.

New Silva Hotel iherereye neza mu mujyi wa Musanze hagati ni yo twafatanyije muri uru rugendoNew Silva Hotel iherereye neza mu mujyi wa Musanze hagati ni yo twafatanyije muri uru rugendo

Ikipe ya Dimension Data urebye ni yo yakoze akazi gakomeye muri iri siganwa, aho abasore bayo bakomezaga kuyobora isiganwa n’uduteroshuma dutandukanye, ahanini twari tuyobowe na Mugisha Samuel na Stefen De Bot waje no guhembwa n’uwarushije abandi guhatana.

Habura ibirometero 20 ngo isiganwa risoze, Pellaud Simon wambaye umwenda w’umuhondo yagerageje gucomoka aragenda gusa akurikirwa n’igikundi bari kumwe, maze birangira Areruya Joseph wari ukirimo atsinze abandi kuri "Sprint" gusa yaba we nabandi bakinnyi 20 bamukurikiye wongeyeho Tesfom Okubemariam waguye baza guhabwa ibihe bimwe, bivuze ko ntacyahindutse ku rutonde rusange.

Areruya yegukanye agace ke kabiri muri iri siganwaAreruya yegukanye agace ke kabiri muri iri siganwa
Simon Pellaud yari yabeshye abanyarwanda ko uyu munsi bari bwisubize Maillot JauneSimon Pellaud yari yabeshye abanyarwanda ko uyu munsi bari bwisubize Maillot Jaune
Edward Greene aracyayoboye mu bazamuka muri Tour du RwandaEdward Greene aracyayoboye mu bazamuka muri Tour du Rwanda
Stefen de Bod yahawe igihembo cyo guhatana ku nshuro ya kabiriStefen de Bod yahawe igihembo cyo guhatana ku nshuro ya kabiri

Uko bakurikiranye mu gace Rubavu Musanze

  1. Areruya Joseph Dimension Data For Qhubeka 2:23:25
  2. Avilae Dwin Team Illuminate ibihe bimwe
  3. Ukiniwabo Jean Paul Rene Rwanda ibihe bimwe
  4. Pellaud Simon Team Illuminate ibihe bimwe
  5. Eyob Metkel Dimension Data For Qhubeka ibihe bimwe
  6. Goudinvalentin Team Haute Savoie - Auvergne Rhône Alpes ibihe bimwe
  7. Mebrahtom Natnael Eritrea ibihe bimwe
  8. Holler Nikodemus Bike Aid ibihe bimwe
  9. Tuyishimire Ephrem Club Les Amis Sportifs De Rwamagana ibihe bimwe
  10. Debretsion Aron Eritrea ibihe bimwe

Uko bakurikirana muri rusange

  1. Pellaud Simon Team Illuminate 10:13:47
  2. Areruya Joseph Dimension Data For Qhubeka +1:00
  3. Ndayisenga Valens Tirol Cycling Team +1:17
  4. Kangangi Suleiman Bike Aid +1:21
  5. Byukusenge Patrick Rwanda +1:25
  6. Okubamariam Tesfom Eritrea +1:29
  7. Munyaneza Didier Rwanda +1’ :29’’
  8. Jeannes Matthieu Team Haute Savoie - Auvergne Rhône Alpes +1:30
  9. Eyob Metkel Dimension Data For Qhubeka +1:38
  10. Nsengimana Jean Boscorwanda +2:15

Dore ibihe by’ingenzi byaranze iri siganwa

Areruya Joseph, Umunyarwanda ukinira Dimension Data for Qhubeka yegukanye agace ka gatatu (Etape 3) ka Tour du Rwanda

12:43 Simon Pellaud ukinira ikipe ya Illuminate yamaze gushyiramo 14" ku gikundi kimukurikiye

Tubibutse ko irisiganwa muri kurigezwaho na RuhagoYacu, dufatanyije na Silver Hotel ibarizwa hariya mu mujyi wa Musanze

Mu isaha ya kabiri, impuzandengo y’umuvuduko ni 35.3 km/h, muri rusange isiganwa ririmo gukinirwa ku muvuduko wa 37Km/h

12:40 Basigaje 20Km, Pellaud Simon wa mbere ku rutonde rusange kugeza ubu yasatiriye, kandi haramanuka, bivuze ko ashobora gutsinda iri siganwa na none

12:34 Mukamira aba mbere basize ababakurikiyeho amasegonda 31,
Uko bakurikiranye kugeza ubu:
25 Mebrahtom Natnael (Eritrea)
22 Musie Mehari Saymon (Eritrea),
81 Lagab Azzedine (ALG)
35 Munyaneza Didier bita Mbappe (Benediction/RWA)

12:30 Basigaje gusiganwa ibirometero 33, bishobora kwihuta cyane kuko umuhanda ni umurambi ahandi hakaba hamanuka

Bisa n’aho cya gikundi cy’imbere bagiye kugishyikira, ubu hasigayemo amasegonda 21

12:19 Gatagara Igikundi cya kabiri cyazamuye ’Cadence’ (bongereye umuvuduko), intera isigaye ni 34"

Ku gasozi ka Sashwara k’ibirometero 3, ari na ko kamwe rukumbi kari mu Isiganwa ry’uyu munsi, abakinnyi bahageze harimo ikinyuranyo cya 43" hagati y’igikundi cya mbere n’ikigikurikiye

12:15 Ba bakinnyi 8 bamaze gusiga abandi ho umunota umwe (1’),

12:10 Bigogwe Baracyari igikundi cy’abakinnyi 8 imbere y’abandi ho amasegonda 58

12:02 Nyakiriba igikundi cya mbere cyasize icya kabiri (Peloton) ho amasegonda 49

11:55 Valens Ndayisenga mu gikundi cy’abakinnyi 8 basize ababakurikiye ho amasegonda 30;

11:51 Valens Ndayisenga ari imbere y’abandi bakirimo kuzamuka Mahoko, akurikiwe n’abakinnyi 7:
Adne van Engelen
Kibrom Giday
Natnael Mebrahtom
Simon Musie
Joseph Areruya
Tesfon Okubamariam
Didier Munyameza

11:45 Abakinnyi bose bamaze kuzenguruka incuro ya kane mu Mujyi wa Gisenyi, bahise bafata umuhanda wa Musanze baciye Mahoko, Sashwara, Mukamira-Byangabo, ku Ikora n’ahandi.

Ubu twerekeje i MusanzeUbu twerekeje i Musanze

Umuvuduko mu isaha ya mbere y’isiganwa uri ku mpuzandengo y’ibirometero 39.5 (39.5KM/h)

Ya Contre attaque yagiye gushaka ab’imbere na yo imaze gusiga igikundi amasegonda 36.

11:12: Bazengurutse bwa gatatu. Abatatse bane twaberetse bamaze gusiga Peloton irimo Maillot Jaune amasegonda 54’

Uko bihagaze kugeza ubu

AbanyumaAbanyuma
Ababanziriza abanyumaAbabanziriza abanyuma
Groupe Maillot JauneGroupe Maillot Jaune
Contre-AttaqueContre-Attaque
Aba mbere...Aba mbere...

11:00: Abakinnyi bazengurutse ku nshuro ya kabiri. Nta kirahinduka ku bakinnyi bari imbere.

Abakinnyi bari imbere basize igikundi amasegonda 48’

10:48’ Bazengurutse inshuro ya mbere. Abakinnyi bane bari imbere barimo Mugisha Samuel wa Dimension Data.

Abasore bane bari imbere ubwo bazengurukaga bwa mbereAbasore bane bari imbere ubwo bazengurukaga bwa mbere
Igikundi kiyobowe n'umukinnyi wa Team Rwanda hamwe n'uwa Illuminate Igikundi kiyobowe n’umukinnyi wa Team Rwanda hamwe n’uwa Illuminate

10:35’: Ibirometero bitangiye kubarwa.

10:30’ Abakinnyi barahagurutse kuri Avenue y’Umuganda, gusa bari butangire kubara bageze imbere y’ibiro by’akarere.

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Ngirabatware Emire

    Kuya 15-11-2017 saa 11:43'

    Kabis Td Rwanda Turayikurikira Abanyarwanda Tubarinyuma.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru