RUHAGOYACU.com

Areruya Joseph yegukanye Etape ndende kurusha izindi muri La Tropicale Amissa Bongo

Umunyarwanda Areruya Joseph yegukanye agace ka kane (Etape 4) mu irushanwa rikomeye kurusha andi yose mu mukino w’amagare muri Afurika, La Tropicale Amissa Bongo, ahigitse abandi barimo n’abakina Tour de France.

Kuri uyu wa kane tariki ya 18 Mutarama 2018 ni bwo hakinwaga agace ka kane (Etape 4) mu irushanwa ryo gusiganwa ku magare, La Tropicale Amissa Bongo 2018, iri rikaba ari ryo rushanwa rikomeye ribera muri Afurika, dore ko riri mu cyiciro cya 2.1 ku rutonde rw’amarushanwa y’impuzamashyirahamwe y’imikino y’amagare ku Isi (UCI).

Areruya Joseph yahigitse abandi bakomeye barimo abakinira amakipe yitabira Tour de FranceAreruya Joseph yahigitse abandi bakomeye barimo abakinira amakipe yitabira Tour de France

Ako gace kahagurukiye i Ndjolé bagasoreza Mitzic ku ntera y’ibirometero 182,5, aka kakaba ari ko gace kanini kuruta utundi twose tugize iri rushanwa.

Nyuma yo guhigika abandi akaza ku mwanya wa mbere muri aka gace ka kane, Areruya Joseph yahise anegukana umwambaro w’umuhondo wari ufitwe na Carstensen Lucas ukinira Bike Aid yo mu Budage, uwo munyarwanda akaba ari we uyoboye urutonde rusange kugza ubu mu gihe habura uduce dutatu ngo irushanwa risozwe.

Abanyarwanda baherukaga kwegukana agace muri iri rushanwa rikomeye mu 2014, ubwo Bonaventure Uwizeyimana yabikoraga, bikaba byari bibaye ubwa mbere mu mateka, aho Umunyarwanda yegukana Etape mu isiganwa rikomeye ku rwego rwa La Tropicale Amissa Bongo.

Mbere yo gutangira isiganwa ry'agace ka kane (Etape 4)Mbere yo gutangira isiganwa ry’agace ka kane (Etape 4)

Gutsinda kwa Areruya Joseph yatangiye kugutegura isiganwa rigitangira, ariko ubwo bari basigaje ibirometero 55 ni bwo yakoze iyo bwabaga ubwo we na bagenzi be bane Gaudin Damien ukinira Direct Energy, Holler Nikodemus wa Bike Aid na Koshevoy ilia bacomoka basiga igikundi.

Bakomeje kongera umuvuduko ari na ko bacungana ku jisho, maze benda kugera ku murongo basorejeho, Areruya Joseph aravuduka maze Koshevoy aramukurikira batanguranwa ku murongo ariko birangira awumutanzeho.

Holler Nikodemus na we yahise ahagera nyuma y’amasegonda 9, mu gihe Gaudin Damien we yahageze nyuma y’amasegonda 38, n’aho igikundi cyarimo n’uwari ayoboye isiganwa (yambaye umwambaro w’umuhondo), Areruya Joseph yagisizeho 00h07”42’.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Mutarama baraba bakina agace ka gatanu (Etape 5), aho bazahaguruka ahitwa Oyem muri Gabon bagasoreza ahitwa Ambam muri Cameroon, bakazasiganwa intera y’ibirometero 141.

Areruya Joseph 'Kimasa' ni umwe mu bakomeye berekanywe bitezwe muri iri rushanwaAreruya Joseph ’Kimasa’ ni umwe mu bakomeye berekanywe bitezwe muri iri rushanwa

Carstensen Lucas wa Bike Aid wegukanye agace ka mbere ni we wari ucyambaye umwambaro w'umuhondoCarstensen Lucas wa Bike Aid wegukanye agace ka mbere ni we wari ucyambaye umwambaro w’umuhondo

Uko 10 ba mbare bakurikiranye muri Etape 4Uko 10 ba mbare bakurikiranye muri Etape 4

Uko 20 ba mbere bakurikirana ku rutonde rusangeUko 20 ba mbere bakurikirana ku rutonde rusange

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Kadage Benoit

    Kuya 20-01-2018 saa 12:57'

    Ni ukuri Abanyarwanda na Abanyarwandakazi ni bamufire iryo iburyo yegukane iri rushano. Aho agejeje turamushimiye cyane. Nakomereze aho. Areruya tukuri inyuma.

  2. Eraste

    Kuya 19-01-2018 saa 09:55'

    Nakomereze aho Tumurinyuma mumasengesho Imana y’ IRWANDA Nikomeze imufashe

  3. Fidele

    Kuya 19-01-2018 saa 06:18'

    Wow birashimishije pe! Ndishimye cyane kubera uwo musaruro pe! Ni ibyigiciro ku Rwanda! Mbashimiye namwe ko mwita kubitekerezo byacu! Naho inkuru mwari mwanditse mbere ntiyabisobanuraga neza!

  4. Gaga

    Kuya 19-01-2018 saa 04:13'

    Yego rata Joseph, uri uwo kwizerwa mu guhatana!!!!!! Imana igufashe mu byifuzo byawe. Dore federation itegura ureke ya yindi yuzuyemo imfabusa!!!!!

  5. Nyisenge

    Kuya 18-01-2018 saa 20:54'

    Umusorewacu Kimasa Imana Ikomeze Kumufara Azabikore

  6. H

    Kuya 18-01-2018 saa 17:32'

    @fidele soma inkuru bavuze ko yahise aba uwa mbere kuri classement generale.

    congz kuri Hallelua ndetse na ferwacy ikomeje kugaragaza ubudashyikirwa mu mikorere

  7. Uwamahoro Ignace

    Kuya 18-01-2018 saa 16:01'

    Wait congrats kumusore wacu Imana imugende imbere kandi amahirwe masa

  8. Fidele

    Kuya 18-01-2018 saa 15:08'

    Komutubwiyeho bicye c?
    Nonese yakoresheje ibihe bingana iki, haba hari amasegonda yakuyemo arushwa nuwambere?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru