RUHAGOYACU.com

Bane bagiye guhagararira u Rwanda muri Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare

Ikipe y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi bane barimo batatu bakina nk’ababigize umwuga mu makipe yo hanze, irerekeza i Bergen muri Norway, aho igiye guhagararira u Rwanda muri shampiyona y’Isi (UCI Road World Championships).

Ikipe izaba ihagarariye u Rwanda igizwe na Ndayisenga Valens ukinira ikipe yitwa Tirol yo muri Autriche, uyu akazakina mu isiganwa ry’umuntu ku giti cye asiganwa n’igihe (ITT), ndetse no gusiganwa mu muhanda, uyu akazaba ari we wenyine usiganwa mu bakuze (Elite).

Areruya Joseph yarabikoze muri Giro d'Italia ari na ho akura icyizere cyo kwitwara neza muri shampiyona y'IsiAreruya Joseph yarabikoze muri Giro d’Italia ari na ho akura icyizere cyo kwitwara neza muri shampiyona y’Isi

Abandi bazaba bagize ikipe y’u Rwanda ni Mugisha Samuel na Areruya Joseph bakinira ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’epfo ariko ikagira icyicaro mu Butaliyani, aba bakazafatanya na Rene Jean Paul Ukiniwabo wo muri Les Amis Sportifs y’i Rwamagana, aho bazasiganwa mu muhanda (Road Race) mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23.

U Rwanda rwakatishije itike yo kwitabira shampiyona y’isi nyuma yo kwitwara neza mu masiganwa atandukanye ku mugabane wa Afurika rukazahagararirwa n’abakinnyi bane mu cyiciro cy’abakuru (elite) n’icy’abatarengeje imyaka 23 (U23).

Areruya na Mugisha bitezweho byinshi muri shampiyona y'Isi mu batarengeje imyaka 23Areruya na Mugisha bitezweho byinshi muri shampiyona y’Isi mu batarengeje imyaka 23

Iyi kipe izagenda mu byiciro, aho icyiciro cya mbere kigizwe na Ndayisenga Valens, Umutoza Sterling Magnell n’Umukanishi Sean Belfas, baza guhaguruka kuri uyu wa kane tariki ya 14 Nzeri, mu gihe Rene Jean Paul Ukiniwabo na Obed Ruvogera uzaba ari Umumaseri bo bashobora guhaguruka kuwa gatanu tariki ya 15 Nzeri bakimara kubona Visa.

Areruya Joseph na Mugisha Samuel bo bazahaguruka mu Butaliyani kuwa kabiri tariki ya 17 Nzeri bahitire muri Norvege, aho igihe cyabo cyo gukina isiganwa ryo mu muhanda kizaba kigeze, dore ko irushanwa nyirizina rizatangira ku itariki ya 17 rigasozwa kuwa 24 Nzeri 2017.

Rene Jean Paul Ukiniwabo ni we wegukanye umwanya wa mbere mu batarengeje imyaka 23 muri Central ChallengeRene Jean Paul Ukiniwabo ni we wegukanye umwanya wa mbere mu batarengeje imyaka 23 muri Central Challenge

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru