RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 24:17'  -  U Rwanda rukomeje kwesa imihigo mu mikino y’abana ya Commonwealth  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 21:11'  -  Perezida Kagame- Inkingi ya mwamba, ukuboko kw’iburyo kwa siporo y’u Rwanda  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 15:15'  -  FPR ishima uko Siporo yateye imbere mu Rwanda ariko ikabona intege nke muri ruhago  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 15:07'  -  Musanze FC irahakana ko Katauti yerekeje muri Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 19-07-2017 saa 28:29'  -  "Ntabwo nari nabitekerejeho neza nemera kuba V/Perezida wa FERWAFA"-Olivier wa Mukura amaze kwegura
Bosco yegukanye Tour de Gisagara yibutswemo Byemayire (AMAFOTO)
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Uwihoreye Bosco w’imyaka 36 ni we wegukanye isiganwa rizenguruka akarere ka Gisagara ’Tour de Gisagara’ ryabaga ku nshuro ya gatatu kuri uyu wa Gatandatu, aho yakoresheje amasaha atatu, iminota 34 n’amasegonda 6 ahareshya na kilometero 80.

Iri siganwa ngarukamwaka ritegurwa n’akarere ka Gisagara ku bufatanye na Cycling Club for All (CCA) y’i Huye ndetse n’abatanyabikorwa barimo Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, Ferwacy, mu rwego rwo gushaka impano z’abakinnyi mu mukino w’amagare no gushimisha abatuye aka karere ka Gisagara,rifite umwihariko wo gukoreshwamo amagare ya pine balo.

Kuri uyu wa Gatandatu, abagera kuri 74 bagabanyije mu byiciro bitatu birimo abakuru barenga 40, abakobwa 5 n’ingimbi ziri munsi y’imyaka 18 nizo zari zitabiriye isiganwa.

Abasiganwa babanje guhabwa ibyo ubona.. ni iminekeAbasiganwa babanje guhabwa ibyo ubona.. ni imineke
Ni isiganwa ritangwamo ubutumwa butandukanyeNi isiganwa ritangwamo ubutumwa butandukanye
Abasiganwa ubwo bahagurukaga mu RwabuyeAbasiganwa ubwo bahagurukaga mu Rwabuye
Abo na bo ni abafana b'amagare iyo....Abo na bo ni abafana b’amagare iyo....

Abasiganwa mu ngimbi n’abakuru bahagurutse mu Rwabuye saa 10h20, aho bazamutse mu mujyi wa Huye, bakomeza kuri Kaminuza, bazamuka i Tumba berekeza Rango, bakomeza Kibirizi nyuma yo kuzamuka ahantu hatatu hasaga n’ahagoranye kuko bamwe byabasabaga kuva ku igare bagasunika ubwo bazamukaga i Mugombwa, bakomeza bajya Muganza, Kirarambogo, na Gishubi mbere yo kugaruka muri Ndora, basoreza kuri Gymnase ya Gisagara, gusa ingimbi zo ntabwo zazengurutse muri Gisagara.


Ahazamuka, byasabaga gusunikaAhazamuka, byasabaga gusunika
Nari ngifite amatsiko yo kumenya Nsabimana Machine mbona ushyigikiwe bigeze ahaNari ngifite amatsiko yo kumenya Nsabimana Machine mbona ushyigikiwe bigeze aha

Nyuma y’urugendo rungana na kilometero 80, Uwihoreye Jean Bosco w’imyaka 36 yaje ku mwanya wa mbere akoreshe amasaha 3, iminota 34 n’amasegonda 6, nyamara yari yakoze impanuka idakanganye mbere yo kumanuka agera mu gishanga cya Ngiryi.

Uyu mugabo ufite umugore n’abana babiri yavuze ko yagiye abura amahirwe yo gukina uyu mukino w’amagare kubera imyaka ye, ariko yishimira ko kuri iyi nshuro yabonye amahirwe yo kwigaragaza.

Manirakiza Eric yabaye uwa kabiri nyuma yo gukoresha amasaha 3 iminota 42 n’amasegonda 2 naho Nzabamwita Minani akoresha amasaha atatu, iminota 51 n’amasegonda 24 bimushyira ku mwanya wa gatatu.

Muri iki cyiciro n’ubwo batangiye ari benshi, ababashije gusoza isiganwa ni 14 gusa.

Eric yari ayoboye, yasize BoscoEric yari ayoboye, yasize Bosco
Aramuzana....gutyo nyineAramuzana....gutyo nyine
Amucaho bataragera i Ndora ngo bogoge Gisagara yose, aha haburaga nka kilometero 30Amucaho bataragera i Ndora ngo bogoge Gisagara yose, aha haburaga nka kilometero 30
Mpaka yegukanye Tour de Gisagara 2017Mpaka yegukanye Tour de Gisagara 2017
Abereka ko bo ari abana rwoseAbereka ko bo ari abana rwose

Mu cyiciro cy’ingimbi; Nsabimana Machine wari ufite abafana benshi mu muhanda, bitwaje ibyapa bigaragaza ko bamushyigikiye, yanikiye bagenzi be atwara umwanya wa mbere, aho yakoresheje amasaha 2 iminota 7 n’amasegonda 36 imbere ya Kayumba Jerome wabaye uwa kabiri nyuma yo gukoresha amasaha 2 iminota 9 n’amasegonda 52, naho Niyonagira Jeremy aza ku mwanya wa gatatu.

Muri iki cyiciro hasoje abasiganwa 9, batanu baviramo mu nzira mu gihe umwe; Nezayimana Jean Bosco yakuwe mu isiganwa.

Mu cyiciro cy’abakobwa basiganwe ari batanu ndetse bose bakarangiza irushanwa, bava Kibilizi, bagaca Mugombwa, bagakomeza Muganza, mbere yo gusoreza kuri Gymnase i Ndora, Mutuyimana Denyse yabaye uwa mbere akoresheje isaha imwe, iminota 40 n’amasegonda 45, imbere y’uwa kabiri; Imanishimwe Doreas wakoresheje isaha imwe, iminota 42 n’amasegonda 12 naho Tuyishimire Claudine aba uwa gatatu.

Abasiganwa bahawe imipira yanditseho uko"PLAISIR''.... n'ibindi gusa ni ku bufatanye bwa CCA na Gisagara District muri Tour de Gisagara 2017Abasiganwa bahawe imipira yanditseho uko"PLAISIR’’.... n’ibindi gusa ni ku bufatanye bwa CCA na Gisagara District muri Tour de Gisagara 2017
Visi Mayor wa Gisagara yatanze ibihembo kuri Mutuyimana wabaye uwa mbereVisi Mayor wa Gisagara yatanze ibihembo kuri Mutuyimana wabaye uwa mbere
Festus, visi perezida wa Ferwacy ahemba uwa 2Festus, visi perezida wa Ferwacy ahemba uwa 2
Umuyobozi wa KT yahembye umukobwa wabaye uwa 3Umuyobozi wa KT yahembye umukobwa wabaye uwa 3

Mu byagiye bigarukwaho n’abashyitsi bakuru bari bitabiriye iri suganwa ry’uyu munsi, barimo umuyobozi wungurije w’akarere ka Gisagara ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, visi perezida wa Ferwacy, umuyobozi wa CCA n’abatanyabikorwa b’iri siganwa, bashimangiye ko rizakomeza kuba ndetse bashimira abaryitabiriye kuko rigaragaza impano z’abanyarwanda muri uyu mukino.

Hakaba kandi hafashwe umunota umwe wo kwibuka Byemayire Lambert wahoze ari umuyobozi muri CCA, akaba na visi perezida wa Ferwacy, uyu witabye Imana mu Ugushyingo 2016.

Hafashwe umunota umwe wo kwibuka Byemayire Lambert witabye Imana mu mwaka ushizeHafashwe umunota umwe wo kwibuka Byemayire Lambert witabye Imana mu mwaka ushize

S.E w'umurenge wa Ndora ashyikiriza igihembo uyu wabaye uwa kaneS.E w’umurenge wa Ndora ashyikiriza igihembo uyu wabaye uwa kane
Abakobwa bose bahembwe bijyanye n'uko bakurikiranaAbakobwa bose bahembwe bijyanye n’uko bakurikirana
Uwihoreye Bosco yegukanye Tour de Gisagara ya 2017 ahabwa ibihumbi 50 n'igareUwihoreye Bosco yegukanye Tour de Gisagara ya 2017 ahabwa ibihumbi 50 n’igare
Nsabimana Machine yahawe igare n'ibihumbi 50Nsabimana Machine yahawe igare n’ibihumbi 50
Mutuyimana yahawe ibihumbi 50 n'igare nyuma yo kuyobora abakobwa bagenzi beMutuyimana yahawe ibihumbi 50 n’igare nyuma yo kuyobora abakobwa bagenzi be
Abagiye begukana etape (cyane ahazamuka) bahembwe (15,000 10,000 na 5,000)Abagiye begukana etape (cyane ahazamuka) bahembwe (15,000 10,000 na 5,000)
Kuva kuwa Kane kugeza kuwa 10 mu bakuru n'ingimbi, bahawe imipiraKuva kuwa Kane kugeza kuwa 10 mu bakuru n’ingimbi, bahawe imipira


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)