RUHAGOYACU.com

Breaking News: Areruya Joseph yegukanye La Tropicale Amissa Bongo aba aciye agahigo ku mugabane wa Afurika

Areruya Joseph bita Kimasa, Umunyarwanda urimo gukinira Ikipe y’igihugu y’u Rwanda wigiye umukino w’Amagare muri Les Amis Sportif y’i Rwamagana, yegukanye La Tropicale Amissa Bongo 2018, irushanwa rikomeye kurusha andi yose akinirwa muri Afurika, aba aciye agahigo ko kuba ari we munyafurika wa mbere uryegukanye akinira ikipe yo kuri uyu mugabane.

Kuri iki cyumweru tariki ya 21 Mutarama 2018 ni bwo hakinwe agace ka nyuma ka La Tropicale Amissa Bongo, irushanwa rikomeye kuruta andi akinirwa muri Afurika dore ko riri ku kigero cya 2.1 ku rutonde rw’amarushanwa y’ishyiurahamwe ry’umukino w’amagare ku Isi (UCI), aho bahagurutse ahitwa Bikele bagasoreza mu murwa mukuru Libreville, ku ntera y’ibirometero 140.

Areruya Joseph yarahatanye bidasanzwe, dore ko ikipe y'u Rwanda yari isgaranye abakinnyi batatu mu isiganwa nyuma y'aho abandi bavuyemo kubera impanukaAreruya Joseph yarahatanye bidasanzwe, dore ko ikipe y’u Rwanda yari isgaranye abakinnyi batatu mu isiganwa nyuma y’aho abandi bavuyemo kubera impanuka

Aka gace kegukanywe n’Umutaliyani Luca Pacioni wakoresheje 3h07’26", ibi bihe bikaba ari na byo Areruya Joseph yakoresheje n’ubwo yaje ari uwa 24 ku rutonde, ariko ntibyamubuza gukora amateka atarigeze akorwa n’undi, dore ko ubu ari we munyafurika wa mbere wegukanye iri rushanwa ari kumwe n’ikipe y’igihugu yo kuri uyu mugabane.

Undi munyafurika umwe rukumbi wari wararitwayeho ni umunya-Eritrea Natnael Berhane waryegukanye muri 2014 ari mu ikipe ya Team Europcar yo ku mugabane w’Uburayi.

Areruya Joseph ntiyakanzwe n'abakinnyi ba Direct Energy bakina Tour de France n'abandi basanzwe bakina Grand ToursAreruya Joseph ntiyakanzwe n’abakinnyi ba Direct Energy bakina Tour de France n’abandi basanzwe bakina Grand Tours

La Tropicale Amissa Bongo ni ryo rushanwa rikomeye kurusha andi yose akinirwa ku mugabane wa Afurika, dore ko riri mu cyiciro cya 2.1 ku rutonde rw’amarushanwa y’impuzamashyirahamwe y’imikino y’amagare ku Isi (UCI).

Ibyo ni byo bituma iryo rushanwa ryitabirwa n’amakipe akomeye ku Isi, aho uyu mwaka u Rwanda ruzaba ruhanganye n’amakipe arimo Team Direct Energy yo mu Bufaransa iri mu cyiciro cya mbere (UCI World Tour) kandi ikina amasiganwa akomeye ku isi nka Tour de France.

Rene Jean Paul Ukiniwabo, Munyaneza Didier na Ruberwa Jean ni bo bari basigaye bafasha Areruya Joseph nyuma yo kuva mu isiganwa kwa Bonaventure Uwizeyimana na Valens Ndayisenga bakoze impanuka muri Etape 5Rene Jean Paul Ukiniwabo, Munyaneza Didier na Ruberwa Jean ni bo bari basigaye bafasha Areruya Joseph nyuma yo kuva mu isiganwa kwa Bonaventure Uwizeyimana na Valens Ndayisenga bakoze impanuka muri Etape 5

Areruya Joseph yafashe umwambaro w'umuhondo kuri Etape ya 4 ubwo yayegukanaga, ari na yo ndende kurusha izindi mu irushanwaAreruya Joseph yafashe umwambaro w’umuhondo kuri Etape ya 4 ubwo yayegukanaga, ari na yo ndende kurusha izindi mu irushanwa
Areruya Joseph yegukanye La Tropicale Amissa Bongo ahigitse ibihangange bisanzwe bikina Tour de France n'andi masiganwa akomeye nka La Tropicale Amissa BongoAreruya Joseph yegukanye La Tropicale Amissa Bongo ahigitse ibihangange bisanzwe bikina Tour de France n’andi masiganwa akomeye nka La Tropicale Amissa Bongo
Uko 10 ba mbere muri La Tropicale Amissa Bongo bakurikiranyeUko 10 ba mbere muri La Tropicale Amissa Bongo bakurikiranye

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Jean Marie

    Kuya 23-01-2018 saa 10:13'

    Imana ishimwe kk ikomeje kudaha ibyishimo imitima yacu iracyeye gusa HARERUYA Joseph Turamushimiye cyane ark dushimiye cyane Nyakubahwa President wacu washyizemo imbaraga ari nawe utumye tugera aha tunamusaba k yakomeza imirimo yatangiye yo kuzamura foot ball kdi nabyo turabyizeye turabizi k bizagenda neza murakoze ndetse dutangiye kubikozaho nimitwe yintoki

  2. cyiyoni

    Kuya 22-01-2018 saa 12:19'

    nshimiye Savion icyemezo yafashe cyo kwirira ayo mafaranga yizo ndangare congus Savio

  3. arsenal

    Kuya 22-01-2018 saa 10:36'

    Kimasa urakoze kubikora icyampa nkazakubonana na crisfrome muri turu de france ubundi uhite ujya maroke ubwire bariya basore ko nabo dutejyereje umusaruro wabo plz kandi bacyirye uriya mucyino wahajyeze bawutsinda jyerajyeza ujyereyo urebe ngo ribiya turayitwaraho neza

  4. Gadson

    Kuya 22-01-2018 saa 09:30'

    amashyi menshi kuri KIMASA, ubutaha ni muri tour de france

  5. nnox

    Kuya 22-01-2018 saa 05:25'

    Muzahora murira twiteguye kubababaza nkibisanzwe

  6. Servelien

    Kuya 21-01-2018 saa 22:47'

    mbega byiza weeee!!!!! Alerua numuhanga pe! atwaye tour du rwanda none ahise akurikizaho atlopical amisa bongo akwiye ishimwe riturutse ibukuru pe ibi nibyotuba dushaka gukorera kunego naho ubundi mur sport amagare nibyobyishimo byacu.

  7. Gikundiro

    Kuya 21-01-2018 saa 22:15'

    Uzabanze wige kwandika.

  8. Kabahoza

    Kuya 21-01-2018 saa 21:49'

    IMANA ishimwe kandi igume iguhe intsinzi.
    Urabikoze kandi koko u RWANDA rurabikwiye.
    JOSEPH oyeeeeeee tukurinyuma uduhesheje ishema ukwiye impundu

  9. NDAYISENGA JACKSON

    Kuya 21-01-2018 saa 21:29'

    ALERUYA mwemereye ikaziye ya scol kbx

  10. uzayisenga

    Kuya 21-01-2018 saa 20:12'

    ubundi umugabo abaruyu bazabahe agaciro nkako baduhesheje

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru