RUHAGOYACU.com

Breaking News: Areruya Joseph yegukanye Tour de l’Espoir yaberaga muri Cameroun

Umunyarwanda Areruya Joseph yaje ku mwanya wa kane mu gace ka nyuma ka Tour de l’Espoir ariko ahita yegukana iryo rushanwa ryo ku rwego rw’Isi ryaberaga muri Cameroun.

Kuri iki cyumweru tariki ya 4 Gashyantare ni bwo hakinwe agace ka nyuma ka Tour de l’Espoir, irushanwa ryo ku rwego rw’Isi ryaberaga muri Cameroun, iri rikaba rimwe mu marushanwa agize ’Coupe des Nations’ rihuza abatarengeje imyaka 23, aho abitwaye neza bahita babona itike yo kuzitabira shampiyona y’isi y’abatarengeje iyo myaka.

Areruya Joseph yegukanye umwanya wa mbere ku rutonde rusange nyuma y'agace ka gatatu kwegukanywe na Mugisha SamuelAreruya Joseph yegukanye umwanya wa mbere ku rutonde rusange nyuma y’agace ka gatatu kwegukanywe na Mugisha Samuel

Areruya Joseph wari wambaye Maillot Jaune, ayoboye urutonde rusange kuva ku munsi wa gatatu w’irushanwa aho yarushaga uwari umukurikiye amasegonda 41, ntiyatengushye Abanyarwanda ahubwo yongera akora andi mateka nyuma y’ayo yakoreye muri Gabon muri La Tropicale Amissa Bongo.

Agace ka kane ari na ko ka nyuma ka Tour de l’Espoir kegukanywe n’umunya Eritrea, Muluebe Rhan Henok, akurikirwa n’Umunya Maroc, Mehdi Chokri, mu gihe Areruya Joseph we yaje ku mwanya wa kane.

icyakora ibyo ntibyamubujije kwegukana umwanya wa mbere muri iryo rushanwa, kuko abamusize bose nta n’umwe wabashije gukuramo ikinyuranyo cy’ibihe yari yarabasizeho mu duce dutatu twa mbere.

Ikipe y'u Rwanda yahise ibona itike yo gukina Tour de France y'abatarengeje imyaka 23Ikipe y’u Rwanda yahise ibona itike yo gukina Tour de France y’abatarengeje imyaka 23

Agace ka nyuma bagakiniye hamwe, ntawakoze Break away ngo bimuhire, nta n'uwasigaye inyuma cyane ngo bamusigeAgace ka nyuma bagakiniye hamwe, ntawakoze Break away ngo bimuhire, nta n’uwasigaye inyuma cyane ngo bamusige

Mbere y'isiganwa, ibirometero bari gusiganwa byagabanyijwe, biba 71.5 aho kuba 80.5 nk'uko byari biteganyijweMbere y’isiganwa, ibirometero bari gusiganwa byagabanyijwe, biba 71.5 aho kuba 80.5 nk’uko byari biteganyijwe

Areruya Joseph akoze andi mateka nyuma La Tropicale Amissa Bongo 2018Areruya Joseph akoze andi mateka nyuma La Tropicale Amissa Bongo 2018

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. seba

    Kuya 5-02-2018 saa 17:43'

    uyu masudi bamusuzumishe ashobora kuba afite uburwayi butunguranye

  2. Gaspard

    Kuya 5-02-2018 saa 09:50'

    Izina niryo muntu’’Areruya’’

  3. Nduwayezu Jacques

    Kuya 5-02-2018 saa 09:27'

    Umva Masudi,kuba Ruhago Uvuga Idatera Imbere Wabibaza Banyiri Kubitegura Naho Amagare Ntawe Utabona Urwego Rwiza Agezeho .Keretse Utabona Cyangwa ngo Wumve,ibaze Ngo Gukina BIYE?? #ntiwarukwiye Kubigereranya Utyo Bene Ako Kageni

  4. evase

    Kuya 5-02-2018 saa 08:10'

    KU BWANJYE ABA BOSORE BAGOMBYE GUHABWA NIBURA 20 MILLION KURI BURI WESE KUKO NI GACYE BIBAHO INSHURO 2 ZOSE ZIKURIKIRANA KABISA BASHIMIRWE BY’UMWIHARIKO KANDI NIZEYE KO PEREZIDA AZAHEMBA NEZA ABA BASORE GUTSINDA KU MUGABANE W’AFURIKA WOSE NI IKINTU GIKOMEYE, IYABA FOOTBALL IITWAYE IGIKOMBE CYO KU RWEGO RW’AFURIKA NGO UREBE KO BATABAHA INZU BURI UMWE MU MUJYI WA KIGALI NABO BASORE BAHEMBWE RWOSE N’ABANDI BIGIREHO

  5. Masudi

    Kuya 5-02-2018 saa 06:50'

    Icyutunva niki c wamunyonzi uhekabagenzi abantu Nyabugogo??!!!!bazashyireho ko uyareba izo courses zamagare abanza kwishyura cash,nuko urebeko waruwabyushyura ngirango urunvuse we mupagasi Claude

  6. Tony

    Kuya 5-02-2018 saa 06:19'

    Yewe uri sagihobe koko wowe urumva haricyo igitekerezo cyawe haricyo gifashije kuzamura abantu ubuse muri za Kenya 🇰🇪 ubona bashyira umupira imbere cyangwa kwiruka? Ubuse muri USA wigeze ubona barutisha soccer basketball, baseball, na football American mujye mukora ibyo mushoboye hanyuma iyo football yanyu nibasha no gutsinda abagande duturanye simvuze aba congoman cg Tanzanian 🇹🇿 nayo tuzayishyigikire gusa igare 🚲🚲turarishoboye

  7. Nsengiyumva Emmanuel

    Kuya 5-02-2018 saa 04:32'

    Turamushimiye aduhaye ishema nkaba nyarwanda . gusa nawe yarakwiye guhebwa

  8. Ndacyayisenga

    Kuya 4-02-2018 saa 21:47'

    Nibyo Koko nta kuntu miss RWANDA yahabwa imodoka Areruya yazana ishema iwacu ntayiyabwe MINISPOC Ibirebeho .ese cogebank itera inkunga amagare yo bite ??

  9. Claude

    Kuya 4-02-2018 saa 20:21'

    Uri Masudi koko!! Ubwo se uvuze iki, kwishyuza nibyo byerekana uko umukino ukomeye harya

  10. Masudi

    Kuya 4-02-2018 saa 19:33'

    Njye kumbwira amagare ngo baratsinda abanyarwanda ibi rwose mbabwizukuri ni NKOKUNVA BAKOZE IRUSHANWA RYABAKINA AMABIYE CG IGISORO ngo warangizango dufitibyodushoboye, muri ruhago umukino uhatsuwundi kwisi ntakigenda,sha amagare nuko burya abantu bakunda guhurura bakayarebera ubuntu buriwese ntawuhejwe nuko bakuzura kumihanda,yaba uyu mukino bawishyuzaga ntanumwe wabireba kdi uku nikokuri

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru