RUHAGOYACU.com

Byukusenge Patrick yegukanye inzira Rubavu Musanze, yanikira abahabwa amahirwe muri Tour du Rwanda

Iminota 22 ni yo yatandukanyije Byukusenge Patrick wegukanye isiganwa rya none, n’itsinda ryarimo abakinnyi batatu muri bane b’abanyarwanda bahabwa amahirwe yo kwegukana Tour du Rwanda y’uyu mwaka, ni mu nzira y’ibirometero 95 yahagurukiye i Rubavu kuri iki cyumweru yerekeza Musanze.

Iyi nzira izaba ari iya kabiri mu kuba nto muri Tour du Rwanda iri butangire mu kwezi gutaha, yaje gutungura abakurikiranir hafi umukino w’amagare ahanini ku bijyanye n’imbaraga zakoreshejwe n’abakinnyi barimo Nsengimana Jean Bosco, Ndayisenga Valens na Mugisha Samuell bahabwa amahirwe yo kuzitwara neza mu isiganwa ryo mu kwezi gutaha.

Mugisha Samuel, Ndayisenga Valens na Nsengimana Bosco ni bo baje mu myanya itatu yanyumaMugisha Samuel, Ndayisenga Valens na Nsengimana Bosco ni bo baje mu myanya itatu yanyuma

Aba basore, bari mu gikundi(Peloton) cyaje gusigara, ubwo abakinnyi umunani bafata icyemezo cyo gucomoka bagenzi babo berekana aho isiganwa riri bugane. Aba bakaba barimoUwizeye Jean Claude, Uwiduhaye, Ephrem Tuyishime, Gasore Hategeka, Nduwayo Eric, Hakiruwizeye, Samuel, Patrick Byukusenge na Ruberwa.

Mu gihe benshi bumvaga ko aba bakinnyi bakoze iyi “attaque” mu rwego rwo gukinira bagenzi babo bari basize inyuma, byaje kurangira ari bo bakuruye isiganwa kugeza i Musanze aho barangirije mu gikundi bahatana(Sprint) maze Byukusenge Patrick wa Benediction akaza gukubita igare kurusha bagenzi be akagera ku murongo amaboko ari mu kirere.

Iyi ntsinzi, ikaba yashimangiye akazi gakomeye kakozwe n’uyu musore uyu mwaka, dore ko ari we unayoboye urutonde rwa Rwanda Cycling Cup y’uyu mwaka.

Byukusenge Patrick yatangiye kwishima akiri kureByukusenge Patrick yatangiye kwishima akiri kure
Bagenzi be bamufashije kwishimira intsinzi y'uyu munsiBagenzi be bamufashije kwishimira intsinzi y’uyu munsi

Isiganwa ry’uyu munsi, rikaba ryashoje iminsi ibiri yari yarashyizweho ngo abakinnyi bazakina Tour du Rwanda bimenyereze zimwe mu nzira bazacamo, ndetse banagaragaze urwego bamaze kugeraho mbere y’uko abatoza batangaza urutonde rwanyuma.

Nyuma yaryo, Perezida w’ishirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda Bayingana Aimable, yatangaje ko biteguye neza Tour du Rwanda gusa ko atanyuzwe 100% n’uko iyi minsi ibiri yagenze.

Perezida wa Ferwacy yagize ati: “Turishimye kuko dushoje izi nzira zombie zaduhaga ishusho ya Tour du Rwanda.

Icyiza twabonyemo ni uko nta tandukaniro rikomeye riri hagati y’abakinnyi usanga nta numwe uri inyuma y’abandi cyane. abatoza ndizera ko babibonye buriya bazakora akazi kabo.

Ikindi cyo kwishimira ni uko hari abakinnyi bakiri bato bazamuye urwego rwabo bityo tukizera ko bazagira icyo bagaragaza mu minsi iri imbere”.

Perezida wa Ferwacy yashyikirije igihembo Byukusenge watsinze gusa yari kwifuza ibirenze ku isiganwa ry'uyu munsiPerezida wa Ferwacy yashyikirije igihembo Byukusenge watsinze gusa yari kwifuza ibirenze ku isiganwa ry’uyu munsi

Gusa izi nzira zombi zishojwe bisa nk’aho hari ikindi nari ngishaka kubona, ahanini ukurikije uko abakinnyi bakinnye isiganwa ry’uyu munsi.

Amakipe 17 arimo atatu yo mu Rwanda, ni yo azitabira isiganwa ry’uyu mwaka rizakinwa hagati y’amatariki ya 12 na 19 Ugushyingo.

U Rwanda nkuko byagenze mu isiganwa riheruka ruzaba ruhagarariwe n’amakipe atatu, arimo ikipe imwe y’igihugu hamwe n’amakipe ya Benediction Data y’i Rubavu na Les Amis Sportifs ya Rwamagana.

Inzira ndende izaba iri muri iri rushanwa ni iy’ibirometero 180 bizava i Nyanza bigana i Rubavu, mu gihe ku nshuro ya mbere iri siganwa rizagera mu gace ka Nyamata, ni mu gace karyo ka kane kazahaguruka i Musanze kagasorezwa mu Bugesera.

Byose twabibakurikiraniye ku bufatanye na La Corniche, icyitegererezo muri Resto Bar Hotel zibarizwa i RubavuByose twabibakurikiraniye ku bufatanye na La Corniche, icyitegererezo muri Resto Bar Hotel zibarizwa i Rubavu

Uko abakinnyi bakurikiranye uyu munsi

1. Byukusenge Patrick Benediction 2h38’01”
2. Gasore Hategeka Nyabihu Cycling Club 2h38’02”
3. Hakiruwizeye Samuel Cycling Club For All 2h38’02”
4. Tuyishimire Ephrem Les Amis Sportif 2h38’04”
5. Nduwayo Eric Benediction 2h38’04”
6. Uwizeye Jean Claude Les Amis Sportif 2h38’04”
25. Ndayisenga Valens Les Amis Sportifs 03h 00’02’
26. Mugisha Samuel Dimension Data 03h 00’03’
27. Nsengimana Jean Bosco Benediction 03h00’ 04’

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru